Nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 13 wa shampiyona, Etincelles FC batangiye urugendo rwo kwitegura Rayon Sports mu mukino wa kimwe cy’umunani cy’iki gikombe cy’Amahoro 2018, umukino bavuga ko bagomba gutsinda byanga bikunda.
Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC yavuze ko kuri uyu wa Kabiri abakinnyi bakoze imyitozo isa naho idakanganye bitewe n'uko ari iya mbere kuva batsindwa na APR FC. Gusa ngo guhera kuri uyu wa Gatatu baratangira imyitozo ikakaye yiganjemo amayeri bazakoresha bakina na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade Umuganda. Ruremesha ati:
Hari abaakinnyi bari bafite ibibazo (mu myitozo y’uyu wa Kabiri), Murutabose Hemedy na Kayigamba Jean Paul bararwaye. Gikamba Ismael nawe yagiye mu kizamini cyo gushaka uruhushya rwo gutwara imodoka. Abandi bafite ibibazo bidakanganye ariko nibaza ko kuri uyu wa Gatatu bose bazakora, uyu munsi twakoraga imyitozo yo gukangura umubiri bityo kuwa kane no kuwa Gatanu tukibanda muri tekinike.
Ruremesha Emmanuel umtoza mukuru wa Etincelles FC
Abakinnyi nka Mbonyingabo Regis na Akayezu Jean Bosco ntibarangije imyitozo kuko bari bafite ibibazo ahagana ku mavi. Ruremesha avuga ko kandi gutsinda Rayon Sports bishoboka cyane n'ubwo bitoroshye ariko ngo bazakora ibishoboka n’abayobozi bagakora akazi ko kwita ku bakinnyi.
“Birashoboka cyane. Tuzakora ibyo tugomba gukora kuko dufite ikipe itari mbi. Nidukora imyitozo neza, tukanategura neza, nibaza ko dushobora kuyikuramo nta kibazo”. Ruremesha.
Isaac Muganza impanga ya Songa Isaie ukina muri Police FC
Hakizimana Abdoulkalim (ku mupira) wahoze muri Pepinieres FC
Ni imyitozo yakozwe n'abakinnyi bake
Mugenzi Cedric Ramires (Wmbaye umuhondo) ari kwitegura Rayon Sports yahozemo
Igihe kinini bakimaze bananura imitsi
Etincelles FC izakira Rayon Sports kuwa 31 Werurwe 2018 kuri sitade Umuganda saa Cyenda n’igice (15h30’). Umukino wa shampiyona wabahuje kuwa 20 Ukuboza 2017, Etincelles FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0.
Rayon Sports igomba kubanza gucakirana na Ajspor FC mu mukino wo kwishyura wa 1/6. Umukino ubanza, Rayon Sports yanyagiye Aspor FC ibitego 5-0, biragoye cyane ko Aspor FC yanyagira Rayon Sports ibitego 6-0 kugira ngo ikomeze.
Nduwimana Michel ntiyakinnye umukino wa APR FC bitewe n'ikibazo cy'abanyamahanga
Nsengiyumva Irshad akata umupira
Nsengiyumva Irshad umwe mu bakinnyi Etincelles FC igenderaho hagati mu kibuga
Rukundo Protegene bita Tiger umunyezamu wa Etincelles FC
Mbonyingabo Regis (wambaye icyatsi) na Jean Bosco Akayezu (Wambaye umukara) bose bafite ikibazo ku mavi
Iddy Djumapil myugariro wa Etincelles FC
Sibomana Alafat bita BABA nyuma yo kuva mu Amagaju FC na n'ubu ntarabona umwanya muri Etincelles FC
Umukino wa shampiyona bakinnye, Etincelles FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0
Mugenzi Cedric akurikiwe na Tuyisenge Hakim
Djumapili Iddy ku mupira
Imyitozo irangiye
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO