RFL
Kigali

MU MAFOTO: Nsabimana Aimable yafashije APR FC kwikura i Rubavu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/03/2018 22:22
0

Ikipe ya APR FC yatsinze Etincelles FC igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 13 wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Stade Umuganda. Nsabimana Aimable niwe wagitsinze ku munota wa 22’ w’umukino akoresheje umutwe.

Wari umukino wa kabiri kuri Nsabimana Aimable muri shampiyona kuko umukino wa mbere yawukinnye bahura na Miroplast FC bakanganya 0-0. Ni igitego yatsinze ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Bizimana Djihad. Iyi ni imwe muri koruneri 13 APR FC yateye mu mukino. Etincelles FC bateye koruneri enye (4).

Mu buryo bw'imikinire, Nsabimana Aimable yafatanyaga na Rugwiro Herve mu mutima w'ubwugarizi. Ombolenga Fitina akagenzura iburyo, Imanishimwe Emmanuel agaca ibumoso. Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yakinnye hagati afasha abugarira bityo Bizimana Djihad akina hagati ahengamira iburyo anafashwa na Buteera Andrew. Kimenyi Yves yari mu izamu nk’ibisanzwe.

Nsabimana Aimable watsinze igitego cya APR FC

Nsabimana Aimable watsinze igitego cya APR FC 

Hakizimana Muhadjili yakinnye imbere ya Buteera na Bizimana ari nako Nshuti Innocent aba ashaka ibitego ari imbere ya Hakizimana. Ngabonziza Albert ari guca ku ruhande rw'ibumoso agana izamu.

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC umukinnyi usigaye utuma APR FC yubahwa mu kibuga

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC umukinnyi usigaye utuma APR FC yubahwa mu kibuga 

Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles FC yari yahisemo ko Nsengimana Dominique abanza mu izamu. Mbonyingabo Regis akabanza inyuma iburyo, Nahimana Isiaq akajya ibumoso bityo Kayigamba Jean Paul na Iddy Djumapili bakajya mu mutima w’ubwugarizi.

Muri ubu buryo byaje kuboneka ko Akayezu Jean Bosco usanzwe akina mu mapande yari umukinnyi wo hagati mu kibuga afatanya na Tuyisenge Hackim. Aba bombi bakinaga inyuma ya Gikamba Ismael nawe wakinaga aherekeza Murutabose Hemedy wari rutahizamu. Uruhande rw’imbere ahagana iburyo hakinaga Mumbele Saiba Claude naho ibumoso haca Niyonsenga Ibrahim waje gusimburwa na Niyonkuru Sadjati.

Muri uyu mukino, ikipe ya APR FC yakinnye umupira bigaragara ko ushingiye hagati kuko bari bafitemo abakinnyi benshi kuko wasangaga Bizimana Djihad asa n’uwukina iburyo ariko anagaruka hagati gufasha Buteera Andrew wakinnye neza iminota 90’, iminota ataherukaga kuko byabayeho bakina na Mukura Victory Sport kuri sitade Amahoro akanatsinda igitego.

Gusa APR FC ya Petrovic bacungiraga ku mipira y’imiterekano kuko byaje kuboneka mu mubare wa koruneri bateye ndetse na coup franc babashije kubona muri uyu mukino bitewe n'uko nka Hakizimana Muhadjili na Bizimana Djihad bakorerwagaho amakosa bashaka kwinjira mu rubuga rw’amahina.

Ikipe ya Etincelles FC nayo ni ikipe yakinnye umukino utari mubi kuko abasore nka Murutabose Hemedy rutahizamu wa Etincelles FC yatanze akazi gakomeye kuri Rugwiro Herve na Nsabimana Aimable bari mu bwugarizi bwa APR FC. Ku munota wa 60’ ni bwo Jimmy Mulisa, Petrovic na bagenzi babo babonye ko Ngabonziza yarushye bahita bamusimbuza Iranzi Jean Claude wahise ajya n’ubundi imbere ahagana ibumoso.

Etincelles FC byabonekaga ko hagati bafitemo icyuho cyo gutakaza imipira no kuba bayambura abakinnyi ba APR FC, baje gukora impinduka ku munota wa 42’. Izi mpinduka zatumye Mbonyingabo Regis ava mu kibuga asimburwa na Nsengiyumva Irshad wahise ajya hagati bityo Kayezu Jean Bosco wahakinaga ahita agaruka inyuma iburyo atangira gukina yugarira.

Imanishimwe Emmanuel 24 yasohowe ateruwe nyuma yo kugira imvune

Imanishimwe Emmanuel 24 yasohowe ateruwe nyuma yo kugira imvune

Ngabonziza Albert agarukira umupira anakurikiwe na Jean Bosco

Ngabonziza Albert agarukira umupira anakurikiwe na Jean Bosco

Ruremesha Emmanuel yaje kubona ko ku ruhande rw’iburyo hatari gukora neza, ahita akuramo Niyonsenga Ibrahim ashyiramo Niyonkuru Sadjati n'ubwo umukino byabonekaga ko yamaze kuwutakaza.

Ikipe ya APR FC yakomeje kunamba ku gitego cyayo iminota iraza indi irataha itabonye ikindi cyangwa ngo Etincelles FC ibe yakwishyura.  Gusa Imanishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC yahakuye imvune yatumye asimburwa na Issa  Bigirimana mu mpera z’umukino.

Mu gutanga ibihano by’amakosa yakorewe mu kibuga, Mumbele Saiba Claude yahawe ikarita y’umuhondo azira gutega Bizimana Djihad cyo kimwe na Tuyisenge Hackim wayihawe azira kugusha Hakizimana Muhadjili.

Buteera Andrew yakinnye iminota 90'

Buteera Andrew yakinnye iminota 90'

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

Kuva yatangira gukina icyiciro cya mbere, Mbonyingabo Regis yari yahuye na mukuru we Mugiraneza Jean Baptiste Miggy

Kuva yatangira gukina icyiciro cya mbere, Mbonyingabo Regis yari yahuye na mukuru we Mugiraneza Jean Baptiste Miggy

Etincelles FC bakoze amakosa icumi (10) kuri 14 ya APR FC. Buri kipe yakoze amakosa atandatu (6) yo kurarira. APR FC yateye amashoti atanu (5) agana mu izamu mu gihe Etincelles FC bateye rimwe (1).

Etincelles FC bateye amashoti ane (4) aca kure y’izamu naho APR FC batera atatu (3). APR FC bagumanye umupira ku kigero cya 52% mu gihe Etincelles FC bawugumanye kuri 48 %.

APR FC yazamutse ku mwanya wa kane (4) n’amanota 25 n’umukino umwe w’ikirarane ifitanye na Gicumbi FC kuwa 28 Werurwe 2018 ku kibuga cya Gicumbi. Etincelles FC iraguma ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 21 mu mikino 15.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku makipe yombi:

APR FC XI: Kimenyi Yves (GK, 21), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve 4, Ngabonziza Albert 3, Aimable  Nsabimana 13, Bizimana Djihad 8, Mugiraneza Jean Baptiste (C,7), Buteera Andrew 20, Muhadjili Hakizimana 10 na Nshuti Innocent 19

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

Etincelles FC XI: Nsengimana Dominique (GK, 35), Gikamba Ismael (C, 5), Nahimana Isiaq (11), Kayigamba Jean Paul (24), DjumapiliIddy (14), Tuyisenge Hackim (25), Niyonsenga Ibrahim (17), Mbonyingabo Regis (7), Murutabose Hemedy (9), Mumbele Saiba Claude (13) na Jean Bosco Akayezu (18).

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Ku bijyanye no kurarira ntabwo Hakizimana Ambroise wamugendana

Ku bijyanye no kurarira ntabwo Hakizimana Ambroise wamugendana

Ngabonziza Albert (ibumoso) na Nshuti Innocent (Iburyo) bikingira mbere yuko Etincelles FC batera coup franc

Ngabonziza Albert (ibumoso) na Nshuti Innocent (Iburyo) bikingira mbere y'uko Etincelles FC batera coup franc

Isaac Muganza impanga ya Songa Isaie ukina muri Police FC

Isaac Muganza impanga ya Songa Isaie ukina muri Police FC i Kigali

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Byari bitunguranye kubona Nsengiyumva Irshad hanze y'ikibuga ugasanga Akayezu Jean Bosco hagati mu kibuga bamuhengetsemo atahasanzwe

Byari bitunguranye kubona Nsengiyumva Irshad hanze y'ikibuga ugasanga Akayezu Jean Bosco hagati mu kibuga bamuhengetsemo atahasanzwe

Akayezu Jean Bosco yahoze muri Police FC aha yazamukanaga umupira aturutse hagati mu kibuga

Akayezu Jean Bosco yahoze muri Police FC aha yazamukanaga umupira aturutse hagati mu kibuga

Ruremesha Emmanuel umtoza mukuru wa Etincelles FC

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC

Rukundo Denis(ibumoso) na Iranzi Jean Claude (iburyo) babanje hanze

Rukundo Denis (ibumoso) na Iranzi Jean Claude (iburyo) babanje hanze

Jimmy Mulisa (Ibumoso) na Petrovic (iburyo) bafite umukoro ukomeye kuri sitade Umuganda

Abasimbura ba APR FC

Jimmy Mulisa (Ibumoso) na Petrovic (iburyo) bafite umukoro ukomeye kuri sitade Umuganda

Jimmy Mulisa (Ibumoso) na Petrovic (iburyo) bari bafite umukoro ukomeye kuri sitade Umuganda 

Ruremesha Emmanuel agira inama abakinnyi

Ruremesha Emmanuel agira inama abakinnyi

Buteera Andrew yakoze akazi ko gutanga imipira kwa Hakizimana Muhadjili na Nshuti Innocent

Buteera Andrew yakoze akazi ko gutanga imipira kwa Hakizimana Muhadjili na Nshuti Innocent 

Abatoza ba APR FC batanga inama icyarimwe

Abatoza ba APR FC batanga inama icyarimwe

Nta yindi mibare isabwa kugira ngo abanu bemeze ko Kimenyi Yves ari nimero ya mbere mu izamu rya APR FC

Nta yindi mibare isabwa kugira ngo abantu bemeze ko Kimenyi Yves ari nimero ya mbere mu izamu rya APR FC

Jimmy Mulisa niwe ukora akazi gakomeye mu gutoza APR FC

Jimmy Mulisa niwe ukora akazi gakomeye mu gutoza APR FC

Gikamba Ismael kapiteni wa Etincelles FC na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy Kapiteni wa APR FC bashaka umupira mu kirere

Gikamba Ismael kapiteni wa Etincelles FC na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy Kapiteni wa APR FC bashaka umupira mu kirere

Akayezu Jean Bosco yahoze muri Police FC azamukana umupira acika Imanishimwe Emmanuel

Akayezu Jean Bosco yahoze muri Police FC azamukana umupira acika Imanishimwe Emmanuel 

Hakizimana Muhadjili ku mupira nyuma yo gukira umugongo

Hakizimana Muhadjili ku mupira nyuma yo gukira umugongo 

Nshuti Innocent abura inzira

Nshuti Innocent abura inzira

Kayigamba Jean Paul inyuma ya Nshuti Innocent

Kayigamba Jean Paul inyuma ya Nshuti Innocent 

Mumbele Saiba Claude ahanganye na Imanishimwe Emmanuel

Mumbele Saiba Claude ahanganye na Imanishimwe Emmanuel

Imanishimwe Emmanuel azamukana ku ruhande rw'ibumoso

Imanishimwe Emmanuel azamukana ku ruhande rw'ibumoso

Mbere gato yuko batera koruneri

Mbere gato yuko batera koruneri

Kazungu Claver ushinzwe amakuru muri APR FC

Kazungu Claver ushinzwe amakuru muri APR FC

Kazungu Claver ushinzwe amakuru muri APR FC

Gen.Mubaraka Muganga yarebye uyu mukino

Gen.Mubaraka Muganga visi perezida wa APR FC yarebye uyu mukino 

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC

Imanishimwe Emmanuel 24 na Mumbele Saiba Cluade 13  bakurikiye umupira

Imanishimwe Emmanuel 24 na Mumbele Saiba Cluade 13  bakurikiye umupira 

Abafana ba APR FC bamaze kumenya gahunda yo gukubita ingoma iminota 90'

Abafana ba APR FC bamaze kumenya gahunda yo gukubita ingoma iminota 90'

Bizimana Djhad umukinnyi utajegajega hagati mu kibuga  ashaka inzira kwa Niyonsenga Ibrahim

Bizimana Djhad umukinnyi utajegajega hagati mu kibuga ashaka inzira kwa Niyonsenga Ibrahim

Ruremesha Emmanuel n'abamufasha muri Etincelles FC

Ruremesha Emmanuel n'abamufasha muri Etincelles FC

Bizimana Djihadwateye koruneri ikabyara igitego

Bizimana Djihad wateye koruneri ikabyara igitego

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC bagira gahunda yo kwambara imyenda ijyanye n'ibara ikipe iri bube yambaye, uyu munsi bakoresheje imyenda yiganjemo umukara

Abafana ba APR FC bagira gahunda yo kwambara imyenda ijyanye n'ibara ikipe iri bube yambaye, uyu munsi bakoresheje imyenda yiganjemo umukara 

Mbonyingabo Regis yavuye mu kibuga ku munota wa 42'

Mbonyingabo Regis yavuye mu kibuga ku munota wa 42' asimbuwe na Nsengiyumva Irshad

Amanota atatu yari akumbuwe

Amanota atatu yari akumbuwe 

Ubwo Imanishimwe Emmanuel 24 yari agize ikibazo

Ubwo Imanishimwe Emmanuel 24 yari agize ikibazo 

Nsengiyumva Irshad yaje mu kibuga asimbuye Mbonyingabo Regis

Nsengiyumva Irshad yaje mu kibuga asimbuye Mbonyingabo Regis

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC

Mbonyingabo Regis (ibumoso) na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Iburyo) nyuma y'umukino

Mbonyingabo Regis (ibumoso) na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Iburyo) nyuma y'umukino

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego banashimira abafana

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego banashimira abafana 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND