Ikipe ya APR FC ifite uruganba rwo kwisobanura na Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 13, umukino utarabereye igihe.
Mu bakinnyi batari bahari ku mukino banganyijemo (1-1) , bamwe muri bo bagarutse cyane cyane Hakizimana Muhadjili wari ufite ikibazo cy’umugongo ariko akaba yarakoze imyitozo yitegura guhura n’ikipe yiganjemo abakinnyi bakuranye.
Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa gatanu (5) n’amanota 22. Mu gihe yaba itsinze uyu mukino yahita igira amanota 25 n’ubundi ikaba yaguma kuri uyu mwanya mu gihe yaba itarengeje ibitego bitatu (3) kuko Sunrise FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 25 ikaba izigamye ibitego bitatu (3).
Etincelles FC iraba iri imbere y’abafana bayo, iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 21. Mu gihe aba basore ba Ruremesha Emmanuel batsinda, barara ku mwanya wa Gatanu (5) n’amanota 24.
Abakinnyi ba APR FC nka Butera Andrew, Ngabonziza Albert na Nsabimana Aimable babanje mu kibuga mu gihe Iranzi Jean Claude na Buregeya Prince Aldo babanje hanze. Ku ruhande rwa Entincelles FC nabo bahinduyemo gacye bituma Nsengiyumva Irshad abanza hanze bityo Tuyisenge Hackim bita Diemme abanzamo.
APR FC XI: Kimenyi Yves (GK, 21), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve 4, Ngabonziza Albert 3, Aimable Nsabimana 13, Bizimana Djihad 8, Mugiraneza Jean Baptiste (C,7), Buteera Andrew 20, Muhadjili Hakizimana 10 na Nshuti Innocent 19
Abafana bagana ku kibuga cya Kivu
Abafana barambara imyenda yiganjemo ibara ry'umukara
Abafana ba APR FC bazindutse
Nyiragasazi arahabaye
Abafana imodoka yabamanukanagaaa bakaviramo ku mazi neza
Umufana asiga undi akarangi neza
Umufana yiteguye
Abafana ba APR FC mu mazi
Umufana afotora undi
Aratanga amakuru ku mucanga
Ntabwo abantu ari urujya n'uruza mu mujyi wa Rubavu
Umuhanda wa Majengo ahavuka abakinnyi nka Haruna Niyonzima na Hakizimana Muhadjili
ETINCELLES FC bahageze
Yiyita Sulutani
Abafana
Mumbele Saiba Claude watsinze Rayon Sports igitego
Myugariro Kayigamba Jean Paul
Akayezu Jean Bosco yahoze muri Police FC
Abana batoragura imipira (Ball Boys)
Ku kibuga cyo hanze Hope FC yaje gusura Vision JN mu cyiciro cya kabiri
Vision JN
Gikamba Ismael kapiteni wa Etincelles FC
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC
Nsengiyumva Irshad arabanza hanze
APR FC ntabwo binjiriye ku miryango y'amakipe ahubwo baciye ku muryango w'abafana b'icyubahiro
Twizerimana Martin Fabrice ntabwo ari muri 18
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO