RFL
Kigali

Myasiro JMV yatwaye isiganwa ryo gutaha ikigo cy'urubyiruko cya Burera cyubatswe na Gasore Serge-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/03/2018 13:15
0


Myasiro Jean Marie Vianney ukinira Mountain Classic AC ni we watwaye isiganwa ryo gutaha ikigo cy’urubyiruko kiri mu Karere ka Burera kimaze kuzura nyuma yo kubakwa na Gasore Serge unafite ikigo “Gasore Serge Foundation” i Ntarama mu Karere ka Bugesera.



Iki kigo cyubatse hafi gato y’ikigo nderabuzima cya Rugarama, kizafasha urubyiruko muri gahunda yo kuzamura impano zabo muri siporo zitandukanye nta kiguzi nk’uko Gasore Serge yabigarutseho ubwo hafungurwaga iki kigo.

“Iki ni ikigo twabashije kuba twashyira muri aka gace ka Rugarama kugira ngo urubyiruko ruhaturiye cyangwa ababasha kuhagera bazagire aho bahera bazamura impano zabo mu mikino itandukanye. Abakina umupira w’amaguru nta kibazo bazagira kuko imipira n’ibindi bikoresho birimo, Volleyball, kwiruka, amagare n’abandi bose bazaba bisanga”. Gasore Serge.

Mu itahwa ry’iki kigo, habaye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru. Abasiganwa bagenze intera ya kilometero icumi (10 KM) kuko bahagurukaga mu Rugarama ahubatse iki kigo cy’urubyiruko bakagera muri santere ya Kidaho.

Mu cyiciro cy’abagabo, Myasiro Jean Marie Vianney ni we waje imbere akoresheje iminota 25’ n’amasegonda 38” (25’38”) mu gihe Nzirorera JMV bita Rafiki wa APR AC yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje iminota 25 n’amasegonda 53” (25’53”).

Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli, Yankurije Marthe ukinira ikipe ya APR AC yaje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 31 n’amasegonda 35” (31’35”), aza akurikiwe na Niragire Vivine bakinana muri APR AC we yakoresheje iminota 33 n’amasegonda ane (33’04”). Nyiranizeyimana Juliette (Amizero AC) yaje ari uwa Gatatu akoresheje 34’31”.

Ikigo cy'urubyiruko Gasore Serge yubatse i Burera

Ikigo cy'urubyiruko Gasore Serge yubatse i Burera

Ni ikigo cyubatse hafi y'ikigo nderabuzima Rugarama mu Karere ka Burera

Ni ikigo cyubatse hafi y'ikigo nderabuzima cya Rugarama mu Karere ka Burera

Icyapa kikubwira ko wahageze

Icyapa kikubwira ko wahageze 

Abakinnyi bishyushya mbere yo gutangira isiganwa

Abakinnyi bishyushya mbere yo gutangira isiganwa 

Abakinnyi bahabwa amabwiriza y'irushanwa

Abakinnyi bahabwa amabwiriza y'irushanwa 

Myasiro Jean Marie Vianney aregera neza isaha

Myasiro Jean Marie Vianney aregera neza isaha 

Abakinnyi bitegura isiganwa

Abakinnyi bitegura isiganwa 

Abakinnyi bahagrutse mu Rugarama bagana mu Kidaho

Abakinnyi bahagurutse i Rugarama bagana mu Kidaho

Myasiro yagiye mu  bimbere arinda abasiga habura nk'ibilometero bitatu (3km)

Myasiro yagiye mu b'imbere arinda abasiga habura nk'ibilometero bitatu (3km)

Niragire Vivine wa APR AC yafashe umwanya wa 2 muri Km 10

Niragire Vivine  (217) wa APR AC yafashe umwanya wa 2 muri Km 10 

Mu bakobwa bakiri bato, Uwimana Angelique (Burera) yaje ari uwa mbere akoresha iminota 30 n’amasegonda 30 (30’30”) ku ntera ya kilometero zirindwi (7Km). Muhawenimana Joselyne yaje ari uwa kabiri akoresheje 34’20”.

Aho uyu muhango wasoreje ni naho hasorejwe siporo rusange abaturage bari bakoranye na Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney. Nyuma nibwo yaje gufata umwaya agira impanuro agira abakinnyi, ababyeyi, abana n’abaturage bose muri rusange.

Ahereye ku bakinnyi, Gatabazi yavuze ko bagomba kwirinda ikintu cyose cyatuma bateshuka ku nshingano zo gukora siporo neza , bakirinda gukoresha ibiyobyabwenge kandi bakayikora bagamije iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Gatabazi yibukije abakinnyi ko nta muntu wakora siporo yanyweye kanyanga kuko ngo abayinywa nta kindi ibamarira uretse kubangiza bagata umurongo w’iterambere. Ageze ku bana, uyu muyobozi yababwiye ko siporo ari ubukire kuko ngo uwayikoze neza ntabura uko yabaho kandi kwiza. Gatabazi yavuze ko abadafite amahirwe yo kuzajya hanze y’u Rwanda bashobora kuyabonera muri siporo.

Ababyeyi yababwiye ko bagomba kugirira abana isuku nabo ubwabo bakitangiriraho kuko ngo umwanda ubarizwa ku mubiri n’imyenda y’abatuye Burera atari ibintu by’i Rwanda. Ababyeyi bibukijwe ko bagomba gufatanyiriza hamwe bagakora ibyatuma batera imbere bakava mu matiku ndetse bakajya bakora siporo mu buryo buhoraho. Gatabazi kandi yavuze ko ikibazo cy’ibiyobwabwenge byambuka umupaka byinjira mu Rwanda nabyo agiye kubihagurukira ababikora bagahanwa by’intanga rugero.

Mu nzira bagenda....Myasiro yari yakaniye

Mu nzira bagenda....Myasiro yari yakaniye 

Mu nzira bagenda

Mu nzira bagenda

Nzirorera JMV imbere ya Myasiro gato

Nzirorera JMV imbere ya Myasiro gato

Habura ikilometero kimwe n'igice nibwo Myasiro yahise asiga Nzirorera JMV bita Rafiki kuko bari bamaze umwanya munini bari kumwe

Habura ikilometero kimwe n'igice ni bwo Myasiro yahise asiga Nzirorera JMV bita Rafiki kuko bari bamaze umwanya munini bari kumwe

Myasiro agera ku murongo usoza

Myasiro agera ku murongo usoza yabwiye abanyamakuru ko iri rushanwa ryamubereye igipimo cyiza mu kureba niba imyitozo amazemo iminsi yaragenze neza 

Nzirorera JMV yaje inyuma ya Myasiro

Nzirorera JMV yaje inyuma ya Myasiro .....ku mwanya wa kabiri

Dushimimana Gilbert (APR AC) yahageze ari uwa kane (4)

Dushimimana Gilbert (APR AC) yahageze ari uwa kane (4)

Ku kibuga cya Kidaho hari hanabereye siporo rusange

Ku kibuga cya Kidaho hari hanabereye siporo rusange 

Abakinnyi basoje isiganwa

Abakinnyi basoje isiganwa 

Gasore Serge (Ibumoso) na Mujawamariya Florence (Iburyo) umuyobozi w'Akarere ka Burera

Gasore Serge (Ibumoso) na Mujawamariya Florence (Iburyo) umuyobozi w'Akarere ka Burera

Gasore Esperence umufasha wa Gasore Serge

Gasore Esperence umufasha wa Gasore Serge

Gasore Esperence umufasha wa Gasore Serge

Gatabazi JMV guverineri w'Intara y'amajyaruguru

Gatabazi JMV guverineri w'Intara y'amajyaruguru

 

Abatuye mu karere ka Burera baganirijwe ku kamaro ka siporo

Abatuye mu karere ka Burera baganirijwe ku kamaro ka siporo

Abakinnyi basuhuza abasangwa

Abakinnyi basuhuza abasangwa 

Yankurije Marthe (Ubanza iburyo) niwe wabaye uwa mbere mu bakobwa bakuru, Niragire Vivine (hagati) yaje amukurikiye na Angelique Uwimana (ubanza ibumoso) akaba yarabaye uwa Mbere mu bato

Yankurije Marthe (Ubanza iburyo) ni we wabaye uwa mbere mu bakobwa bakuru, Niragire Vivine (hagati) yaje amukurikiye na Angelique Uwimana (ubanza ibumoso) akaba yarabaye uwa Mbere mu bato

Gasore Serge avuga ko akarere ka Burera kagomba kuba hamwe mu hava abakinnyi beza

Gasore Serge avuga ko akarere ka Burera kagomba kuba hamwe mu hava abakinnyi beza

Abakozi basanzwe mu kigo Gasore Serge Foundation nibo batunganyaga gahunda

Abakozi basanzwe mu kigo Gasore Serge Foundation nibo batunganyaga gahunda

Abakozi basanzwe mu kigo Gasore Serge Foundation nibo batunganyaga gahunda  

Gatabazi JMV guverineri w'Intara y'amajyaruguru asuhuza abakinnyi

Gatabazi JMV guverineri w'Intara y'amajyaruguru asuhuza abakinnyi

Myasiro JMV asuhuza Mujamariya Folerence uyobora Akarere ka Burera

Myasiro JMV asuhuza Mujamariya Folerence uyobora Akarere ka Burera 

Mujawamariya Florence hagati ya Myasiro JMV na Yankurije Marthe batwaye imyanya ya mbere

Mujawamariya Florence hagati ya Myasiro JMV na Yankurije Marthe batwaye imyanya ya mbere 

Nyuma y'ibihembo

Nyuma y'ibihembo 

Yankurije Marthe ahembwa

Yankurije Marthe ahembwa

Gatabazi JMV guverineri w'Intara y'amajyaruguru asuhuza abakinnyi yabwiye abaturage ko bagomba kugira isuku no kwirinda ibyobya bwenge

Gatabazi JMV guverineri w'Intara y'amajyaruguru asuhuza abakinnyi yabwiye abaturage ko bagomba kugira isuku no kwirinda ibyobyabwenge 

 Myasiro JMV ahembwa

Myasiro JMV ahembwa 

Abaturage bacinya akadiho

Abaturage bacinya akadiho

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND