Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Werurwe 2018 ni bwo hari hateganyijwe umukino w’amateka muri shampiyona y’abali n’abategarugoli, byaje kurangira AS Kigali WFC itsinze mucyeba wayo Scandinavia WFC igitego 1-0 cyatsinzwe na Mukeshimana Dorothea ku munota wa 78’ w’umukino waberaga kuri sitade ya Kigali.
Wari umukino wa nyuma usoza imikino ibanza kuri AS Kigali kuri ubu ifite amanota 21 ku mwanya wa mbere n’ibitego 30 izigamye, ukanaba umukino wa Gatandatu kuri Scandinavia WFC ifite umukino umwe w’ikirarane. Iyi kipe ibarizwa i Rubavu kuri ubu iracyafite amanota 15 mu mikino itandatu (6) imaze gukina.
Ni umukino wafashe ubukana buhambaye ubwo Scandinavia WFC yazamukaga mu cyiciro cya mbere igahita itsinda AS Kigali WFC ibitego 2-0 mu mukino wa gishuti wabaye kuwa 25 Nzeli 2017 kuri sitade Umuganda iri mu Karere ka Rubavu.
Mukeshimana Dorothea ubwo yari amaze kureba mu izamu ku munota wa 78' w'umukino
Birumvikana ko bagenzi be baba bagomba kumwitura mu buryo buba bushoboka ako kanya
Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali WFC yabwiye abanyamakuru ko gutsindwa umukino wa gishuti byababaje ariko ko bitabateye ubwoba ko Scandinavia WFC yazahora ibatsinda ahubwo ko ngo burya uko umukino w’irushanwa utegurwa bitandukanye cyane nuko wategura umukino w’irushanwa runaka.
“Umukino wa gishuti badutsinzemo umwaka ushize ntabwo byari bisobanuye ko ijana ku ijana baturusha. Burya uko umuntu ategura umukino wa gishuti siko ategura umukino w’irushanwa”. Mbarushimana Shaban
Muri uyu mukino, Mbarushimana Shaban yari yakoze impinduka mu buryo abakinnyi bahagarara mu kibuga. Kalimba Alice usanzwe ari kapiteni wa AS Kigali WFC akanaba umukinnyi umenyerewe hagati mu kibuga, yakinaga inyuma y’abasatira izamu (attacking-Midfielder). Mbarushimana yavuze ko yabikoze kuko yabonaga ikipe bari bahanganye yari yakoresheje abakinnyi benshi hagati bityo nawe ashaka uko yayirusha imbaraga.
Scandinavia WFC yakomeje guhangana na AS Kigali WFC ari nako buri kipe ihusha uburyo bw’igitego kuko nka Kanyamihigo Callixte (AS Kigali), yahushije igitego nawe ubwe atazibagirwa kuko hari aho yasigaranye n’izamu.
Mu gusimbuza, ku ruhande rwa AS Kigali WFC, Umwaliwase Dudja yasimbuwe na Imanizabayo Florence naho Uwamahirwe Shadia asimburwa na Nothia Uwamahoro Tiabo mu minota ya nyuma y’umukino.
Ku ruhande rwa Scandinavia WFC, Kankindi Fatuma na Mathanha Uwihirwe bavuye mu kibuga basimburwa na Nyirahafashimana Jeanne na Mushimiyimana Claire. Mukandayisenga Nadine wa Scandinavia WFC na Uwineza Djazila wa AS Kigali WFC , buri umwe yakoze ikosa rituma ahabwa ikarita y’umuhondo.
Amakipe asohoka mu rwambariro
Abasifuzi b'umukino
Abakinnyi basuhuzanya
Isengesho rya Scandinavia WFC mbere y'umukino
Abasifuzi n'abakapiteni
Abasimbura ba AS Kigali WFC
Mbarushimana Shaban (ibumoso) umutoza mukuru wa AS Kigali WFC na Jennifer Ujeneza (iburyo) umuganga w'ikipe
Bizumuremyi Radjab umutoza mukuru wa Scandinavia WFC
11 ba Scandinavia WFC
11 ba AS Kigali WFC babanje mu kibuga
Umukino wagerageje mu kurebwa
Mukantaganira Joselyne ukina inyuma ahagana iburyo muri AS Kigali WFC ahanganye na Abimana Djamila kapiteni wa Scandinavia WFC
Umulisa Edithe arekura ishoti
Ni umukino amakipe yombi yari yiteguye bihagije
Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC ashaka igitego ku ngufu
Bizumuremyi Radjab umutoza mukuru wa Scandinavia WFC agira inama abakinnyi
Umwaliwase Ddja ku mupira
Mukantaganira Joselyne ukina inyuma ahagana iburyo muri AS Kigali WFC baguze muri Kamonyi WFC
Urwinkunda Jeannette ukina inyuma ahagana ibumoso muri Scandinavia WFC
Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali WFC aganiriza abakinnyi
Mukeshimana Dorothea ashaka aho yanyuza umupira
Mukeshimana Dorothea nibwo yerekanye ko ari umuhanga mu buryo abantu batatindaho kuva yava muri Kamonyi WFC
Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC uyu mukino yakoreshejwe inyuma ya rutahizamu
Nyiramwiza Marthe yari yabanje mu kibuga afatanya na Mukeshimana Jeannette
Mukeshimana Dorothea ubwo yari atangiye gushaka igitego mu minota 30 ya nyuma
Mushimiyimana Mohammed (Iburyo) umukinnnyi wa Police FC umwe mu barebye uyu mukino
Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali WFC yabonye ko byakomeye ahitamo gushyushya abakinnyi barenze babiri
Abafana muri sitade ya Kigali
Iradukunda Kanyamihigo Callixte yagiye ahusha ibitego byabazwe
Higiro Thomas umutoza w'abanyezamu ba AS Kigali n'Amavubi aganira na Bibi umufana ukomeye wa Kiyovu Sport
Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali FC yari yazanye umukobwa we kumwereka uko yazakina umupira w'amaguru
Abafana ba Scandinavia WFC mu ibara rimwe
Uwimana Nothia Tiabo ukina hagati mu kibuga yinjiye asimbuye Uwamahirwe Shadia nawe wari winjiye asimbuye
Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali WFC ubwo umukino wari urangiye
AS Kigali WFC ni ikipe ikunda kwita cyane ku isengesho
Byari ibirori muri sitade ya Kigali by'umwihariko kuri AS Kigali WFC
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO