RFL
Kigali

AS Kigali yasubiye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Musanze FC mu mukino wabonetsemo ibitego7-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/03/2018 18:32
0

Ikipe ya AS Kigali yasubiye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda FC Musanze ibitego 4-3 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Mbere. Ndarusanze Jean Claude yatsinzemo kimwe ahita yuzuza ibitego birindwi muri shampiyona akurikirwa na Songa Isaie ufite bitandatu.

AS Kigali FC yatsindiwe na Ndahinduka Michel Bugesera (22’), Ntamuhanga Thumaine Tity (24’), Ngama Emmanuel (35’) na Ndarusanze Jean Claude (52’). Ndarusanze Jean Claude ubu ayoboye abandi bataha izamu n’ibitego birindwi (7). Songa Isaie wa Police FC afite ibitego bitandatu (6).

Ibitego  bya FC Musanze byatsinzwe na Imurora Japhet n’umutwe ku munota wa 33’, Mudeyi Suleiman (38’) na Bokota Labama (49’). Muri uyu mukino, Musanze FC yatangiye iri gushaka uburyo yabona igitego hakiri kare ariko iza kuzongwa n'uko bagize ikibazo cya Niyonkuru Ramadhan wahise avunika ku munota wa gatatu (3’) bityo bagakora ugusimbuza batari bateganyije muri iyi minota. Ako kanya ni bwo Munyakazi Yussuf Rule nawe ukina hagati yahise ajya mu kibuga gufatanya na Nahayo Valerie bakuye muri Gicumbi FC.

AS Kigali yari ifite uburyo bwo kwihutisha imipira badashaka ko Musanze FC ibagerera mu kibuga, baeye koruneri eshanu (5) kuri esheshatu (6) za FC Musanze. AS Kigali bakoze amakosa 10 kuri 13 ya Musanze FC yanakoze ukurarira inshuro esheshatu (6) mu gihe AS Kigali babikoze inshuro imwe (1) mu mukino. Uyu mukino wabonetsemo amakarita abiri (2) y’umuhondo n’iyahawe Bokota Labama indi igahabwa Imurora Japhet.

Moussa Kombo Billy utoza Musanze FC yaje gukuramo Mudeyi Suleiman ashyiramo Harerimana Obed, Kanamugire Moses asimbura Hakizimana Francois wagize ikibazo cy’imvune ari nako Niyonkuru Ramadhan yasimbuwe na Munayakazi Yussuf Rule mu ntangiriro z’umukino.

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego 

Ku ruhande rwa AS Kigali, Murengezi Rodrigue yaje kujya mu kibuga asimbura Ngama Emmanuel. Gusa Murengezi yaje guhita avunika asimburwa na Nsabimana Eric Zidane utarafatisha neza nyuma yo kubagwa ku musaya. Ndayisenga Fuad yaje asimbura Ndahinduka Michel bita Bugesera wagize ikibazo cy’imvune.

AS Kigali yahise igira amanota 29 mu mikino 15 mu gihe Kiyovu Sport iri bube ifashe ku mwanya wa kabiri n’amanota 28 naho Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 27. Sunrise FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 25, Police FC ni iya gatanu n’amanota 22. APR FC ni iya Gatandatu (6) mu mikino 12 kuko ifite ibirarane igomba kuzakina kuko n’uwari kuzayihuza na Espoir FC wigijwe inyuma.

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Tubane James udakunze gukina muri AS Kigali n'ubu yabanje hanze

Tubane James udakunze gukina muri AS Kigali n'ubu yabanje hanze

Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali asuhuza abatoza ba Musanze FC

Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali asuhuza abatoza ba Musanze FC

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

11 ba Musanze FC babanje mu kibuga

11 ba Musanze FC babanje mu kibuga 

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

Nsabimana Eric Zidane akomeje kuba u ntebe y'abasimbura

Nsabimana Eric Zidane akomeje kuba ku ntebe y'abasimbura

Niyonzima Ally atsikamira Suleiman Mudeyi

Niyonzima Ally atsikamira Suleiman Mudeyi

Ntwari Evode nawe yabanje hanze

Ntwari Evode nawe yabanje hanze

Byarangiye amugushije ashaka umupira

Byarangiye amugushije ashaka umupira 

Mwiseneza Daniel abangamiwe na Ngama Emmanuel

Mwiseneza Daniel abangamiwe na Ngama Emmanuel

Niyonkuru Ramadhan yaje kuvunika ku munota wa gatatu w'umukino aasimburwa na Munyakazi Yussuf Rule

Niyonkuru Ramadhan yaje kuvunika ku munota wa gatatu w'umukino asimburwa na Munyakazi Yussuf Rule

Ngama Emmanuel yatsinze igitego cye cya gatatu muri shampiyona

Ngama Emmanuel yatsinze igitego cye cya gatatu muri shampiyona

Niyonkuru Ramadhan yicaye hanze

Niyonkuru Ramadhan yicaye hanze 

Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali

Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali

Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali 

Ndagijimana Theogene umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande (Linesman)

Ndagijimana Theogene umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande (Linesman)

Ndarusanze Jean Claude azamura amaboko nyuma yo kuzuza ibitego birindwi muri shampiyona

Ndarusanze Jean Claude azamura amaboko nyuma yo kuzuza ibitego birindwi muri shampiyona 

Bokota Labama yarebe mu izamu ku munota wa 49'

Bokota Labama yarebye mu izamu ku munota wa 49'

Mudeyi Suleiman (16) yarebye mu izamu ku munota wa 38'

Mudeyi Suleiman (16) yarebye mu izamu ku munota wa 38'

Mbaraga Jimmy Traore

Mbaraga Jimmy Traore ashaka aho anyurana umupira

Mbaraga Jimmy Traore ashaka aho anyurana umupira 

Musanze FC

Umukino warumbutsemo ibitego

Umukino warumbutsemo ibitego

 Uva iburyo: Rwasamanzi Yves umutoza wa FC Marines, Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles FC na Cassa Mbungo Andre umutoza wa Kiyovu Sport

Uva iburyo: Rwasamanzi Yves umutoza wa FC Marines, Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles FC na Cassa Mbungo Andre umutoza wa Kiyovu Sport barebye uyu mukino

Munyakazi Yussuf Rule (9) yaje mu kibuga asimbuye Niyonkuru Ramadhan

Munyakazi Yussuf Rule (9) yaje mu kibuga asimbuye Niyonkuru Ramadhan

Munyakazi Yussuf Rule (9) yaje mu kibuga asimbuye Niyonkuru Ramadhan

Hakizimana Francois nawe yaje kuvamo agize ikibazo asimburwa na Kanamugire Moses

Hakizimana Francois nawe yaje kuvamo agize ikibazo asimburwa na Kanamugire Moses

FC Musanze ubwo bari bamaze gutsinda igutego cyabo cya mbere

FC Musanze ubwo bari bamaze gutsinda igitego cyabo cya mbere babonewe na Mudeyi Suleiman

Shyaka Philbert wahoze muri Mukura VS yatangiye kubona umwanya muri Musanze FC

Shyaka Philbert wahoze muri Mukura VS yatangiye kubona umwanya muri Musanze FC

Shyaka Philbert inyuma ya Ngama Emmanuel

Shyaka Philbert inyuma ya Ngama Emmanuel

AS Kigali ubu iri ku mwanya wa mbere n'amanota 29

AS Kigali ubu iri ku mwanya wa mbere n'amanota 29

Barirengako Frank wa FC Musanze atembereza umupira imbere ya Ally Niyonzima

Barirengako Frank wa FC Musanze atembereza umupira imbere ya Ally Niyonzima 

Dore uko imikino y’umunsi wa 15 yarangiye :

Kuwa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018

-Bugesera Fc 2-0 Mukura VS  

-Etincelles Fc 3-0 Gicumbi Fc  

 Ku Cyumweru tariki 11 Werurwe 2018

-Kirehe Fc 1-0 Police Fc  

-Miroplast Fc 1-2 Sunrise Fc  

-SC Kiyovu 2-0 Amagaju Fc  

-Rayon Sports Fc 2-0 Marines FC

Kuwa Mbere tariki 12 Werurwe 2018

-AS Kigali 4-3 Musanze Fc  

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND