RFL
Kigali

Kiyovu Sport yasubiye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Amagaju FC y’abakinnyi 10-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/03/2018 21:32
0


Kiyovu Sport ikipe yabanje kuba ku mwanya wa mbere ikaza kuwuvaho kuri ubu yawusubiyeho imaze gukura amanota atatu ku ikipe y’Amagaju FC iyitsinze ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona. Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 28.



Kiyovu Sport ifite amanota 28 iraba ifashe uyu mwanya mbere y'uko Rayon Sports iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 27 yashyikije imaze gutsinda FC Marines (2-0). Igitego cya mbere cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma akoresheje umutwe ku mupira watewe na Moustapha Francis kuri koruneri yatewe ku munota wa 45+2’. Igitego cya kabiri cyatsinzwe Uwineza Aimee Placide ku munota wa 90+2’ akoresheje umutwe ku mupira wavuye muri koruneri yatewe na Nizeyimana Djuma.

Muri uyu mukino, Munezera Dieudonne yaje guhabwa ikarita itukura mu minota ya nyuma y’umukino nyuma yo kugwiza amakarita abiri y’umuhondo. Cassa Mbungo Andre umutoza wa Kiyovu Sport utari afite Mbogo Ali mu mutima w’ubwugarizi bitewe n’amakarita atatu y’umuhondo, yaje kubanzamo Uwineza Placide byahiriye akanatsinda igitego cye kabiri muri shampiyona kuko igitego cya mbere yagitsinze FC Marines. Mugheni Kakule Fabrice yaje gusimburwa na  Maombi Jean Pierre, Francis Moustapha asimburwa na Habamahoro Vincent.

Undi mukino wabaye, Rayon Sports yatsinze FC Marines ibitego 2-0 mu mukino waberaga kuri sitade ya Kigali. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Kwizera Pierrot  ku munota wa 64’ mbere y'uko Muhire Kevin ashyiramo icya kabiri ku munota wa 71’. Rayon Sports yahise iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 27.

AS Kigali iraye ku mwanya wa gatatu n’amanota 26 kuko igomba kwakira FC Musanze kuri uyu wa Mbere tariki 12 Werurwe 2018 kuri sitade ya Kigali. Ikipe ya Police FC yatsinzwe na Kirehe FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 15 waberaga i Nyakarambi. Police FC yatakaje umukino wa kabiri yikurikiranye nyuma yo kuba yaratsinzwe na FC Bugesera igitego 1-0 ku munsi wa 14.

Nizeyimana Djuma  wa Kiyovu Sport ku mupira

Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport ku mupira

Dore uko imikino yarangiye:

FT: Kiyovu Sport 2-0 Amagaju FC

45'+2' Nizeyimana Djuma

90+2' Placide Uwineza Aime

FT: Rayon Sports 2-0 FC Marines

64' Kwizera Pierrot

71' Muhire Kevin

FT: Kirehe FC 1-0 Police FC

32' Uwimbabazi Jean Paul

FT:Miroplast FC 1-2 Sunrise FC

Twagirimana Innocent bita Kavatiri yari yabanje mu kibuga akina iminota 90'

Twagirimana Innocent bita Kavatiri yari yabanje mu kibuga akina iminota 90'

Abafana ba Kiyovu Sport

Abafan ba Kiyovu Sport ku Mumena

Abafana ba Kiyovu Sport ku Mumena 

Twagirimana Pacifique umunyezamu w'Amagaju FC ubwo yari amaze kurya ibitego bibiri

Twagirimana Pacifique umunyezamu w'Amagaju FC ubwo yari amaze kurya ibitego bibiri

Twagirimana Pacifique umunyezamu w'Amagaju FC ubwo yari amaze kurya ibitego bibiri

Mbogo Ali yari hanze kuko yari afite amakarita atatu y'umuhondo

Mbogo Ali yari hanze kuko yari afite amakarita atatu y'umuhondo

Kiyovu Sport bugarira

Nduwimana Pabro umutoza mukuru w'Amagaju FC anywa amazi

Nduwimana Pabro umutoza mukuru w'Amagaju FC anywa amazi nyuma y'igitego cya kabiri yatsinzwe

Bizimana Noel lapiteni wa Amagaju FC

Bizimana Noel kapiteni wa Amagaju FC

Ahoyikuye Jean Paul (4) ashaka umupira ku nyungu za Kiyovu Sport

Ahoyikuye Jean Paul (4) ashaka umupira ku nyungu za Kiyovu Sport

Nduwimana Pabro umutoza mukuru w'Amagaju FC atanga amabwiriza

Nduwimana Pabro umutoza mukuru w'Amagaju FC atanga amabwiriza

Mbere yuko batera koruneri yabyaye igitego cya Aime Placide Uwineza

Mbere y'uko batera koruneri yabyaye igitego cya Aime Placide Uwineza 

Uwineza Aime Placide yishimira igitego

Uwineza Aime Placide yishimira igitego 

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport aganiriza abasimbura

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport aganiriza abasimbura

Twagirimana Innocent akata umupira

Twagirimana Innocent akata umupira 

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport ashimira abakinnyi

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport ashimira abakinnyi

Shaban Hussein Tchabalala yarebye umukino w'ikipe yahizemo

shaban    h

Shaban Hussein Tchabalala yarebye umukino w'ikipe yahozemo

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND