RFL
Kigali

NYAMATA: Bugesera FC yazamutse ku rutonde nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport y’abakinnyi 10-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/03/2018 19:13
0


Ikipe ya Bugesera FC yatsinze Mukura Victory Sport ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wakinirwaga i Nyamata kuri uyu wa Gatandatu. Mugenzi Bienvenur na Farouk Ruhinda Saifi nibo batsinze ibi bitego mu bice bitandukanye by’umukino.



Mugenzi Bienvenue wahoze muri APR FC ni we wafunguye amazamu ku munota wa nyuma w’igice cya mbere (45’) mbere y'uko abakinnyi b’amakipe yombi bajya mu karuhuko. Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo yaje kwinjiza penaliti ku munota wa 71’ nyuma y'uko Rugirayabo yari amaze gukuramo umupira n’intoki kuko Rwabugiri Omar ushinzwe umutekano w’izamu yari yamaze kuganzwa.

Mukura Victory Sport byasaga n'aho itari kubona uburyo bugera imbere y’izamu rya Bugesera FC, yakomeje gushegeshwa no kuba ari abakinnyi icumi (10), umukino urangira abatuye Akarere ka Bugesera bishimiye intsinzi yabahaye amanota atatu atuma baza mu myanya itari iya kure uvuye kuri AS Kigali ifite umwanya wa mbere.

Mu bakinnyi Hitimana Thierry umutoza wa Bugesera FC yabanje mu kibuga kuri uyu mukino, wabonaga yakoze impinduka ebyiri (2) ugereranyije n’abo yabanjemo atsinda Police FC (1-0)  ku munsi wa 14 wa shampiyona.

Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego  batsindiwe na Mugenzi Bienvenue ku munota wa 45'

Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego batsindiwe na Mugenzi Bienvenue ku munota wa 45'

Rugirayabo Hasan ahabwa ikarita itukura

Rugirayabo Hasan ahabwa ikarita itukura 

Rugirayabo Hasan (5) yakoze ikosa mu rubuga rw'amahina bituma Farouk Ruhinda atera penaliti

Rugirayabo Hasan (5) yakoze ikosa mu rubuga rw'amahina bituma Farouk Ruhinda atera penaliti

Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo yishimira igitego

Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo yishimira igitego

Izi mpinduka zatumye Ntwari Jacques wari wabanje hagati mu kibuga ku Kicukiro abura muri 18 bityo Bigirimana Shaban abanzamo ari nako Uwacu Jean Bosco abanza hanze kugira ngo Hakizimana Vianney abanze inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

Ubwo Uwacu yari aje mu kibuga asimbuye Bigirimana Shaban, ntabwo uyu mugabo umenyerewe mu bwugarizi ariho yahise ajya kuko yahise ajya mu kibuga hagati gufatanya na Steve Ndikumasabo kapiteni wa Bugesera FC.

Mu gusimbuza mu buryo bw’amayeri, Hitimana yaje kubona ko Rucogoza Djihad yananiwe ndetse yanamaze kubona ikarita y’umuhondo ahita amusimbuza Ntijyinama Patrick wahise ajya imbere ahagana iburyo bityo Nininahazwe Fabrice arahava agana ibumoso. Ukundi gusimbuza kwabayeho ni uko Eric Nimubona yasimbuye Mugenzi Bienvenue ubwo umusifuzi yari amaze kongeraho iminota ine (4’).

Ku ruhande rwa Mukura Victory Sport, Manirareba Ambroise yahaboneye ikarita y’umuhondo azira kugusha Fabrice Nininahazwe bita Messi. Zagabe Jean Claude kapiteni wa MUkura VS wari wakoreshejwe ahagana ku ruhande rw’iburyo ariko akina yisunika agana hagati (False Right-wing) yaje gusimburwa na Hakizimana Kevin nyuma biza kuba ngombwa ko Arstide Habihirwe asimburwa na Simpenzwe Hamidou.

Aya manota atatu yatumye Bugesera FC yuzuza amanota 20 inajya ku mwanya wa karindwi (7) mu mikino 15 kuko yazamutse ivuye ku mwanya wa 11. Mu wundi mukino, Etincelles FC yanyagiye Gicumbi FC ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Sitade Umuganda. Uwamuruta Jean Marie (2) na Kayigamba Jean Paul (1) nibo batsinze ibi bitego.

Bugesera FC ubu yicaye ku mwanya wa gatandatu yagezeho ivuye ku mwanya wa

Bugesera FC ubu yicaye ku mwanya wa gatandatu yagezeho ivuye ku mwanya wa  11

11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga

11 ba Mukura Victory Sport babanje mu kibuga 

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Ndatimana Robert na Kwizera Janvier ku ntebe y'abasimbura

Ndatimana Robert na Kwizera Janvier ku ntebe y'abasimbura

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Farouk Ruhinda Saifi azamukana na Nshimirimana David (16)

Farouk Ruhinda Saifi azamukana na Nshimirimana David (16)

Habihirwe Arstide (14) ashaka guhita ari nako abangamirwa Steve Ndikumasabo

Habihirwe Arstide (14) ashaka guhita ari nako abangamirwa Steve Ndikumasabo kapiteni wa Bugesera FC

Bashaka umupira mu kirere

Bashaka umupira mu kirere

Ni umukino wasabaga imbaraga kuko ikibuga ntabwo cyaboroheye

Ni umukino wasabaga imbaraga kuko ikibuga ntabwo cyaboroheye 

Duhayindavyo Gael (8) azamukana umupira ariko anacunzwe bukomeye

Duhayindavyo Gael (8) azamukana umupira ariko anacunzwe bukomeye

Duhayindavyi Gael (8) azamukana umupira ariko anacunzwe bikomeye

Nshimiyimana Ibrahim (12) ashaka guhita

Nshimiyimana Ibrahim (12) ashaka guhita 

Muhire Anicet bita Gasongo kuri uyu wa Gatandatu yafashije Bugesera FC mu buryo bukomeye

Muhire Anicet bita Gasongo kuri uyu wa Gatandatu yafashije Bugesera FC mu buryo bukomeye cyane ku mipira yo mu kirere

Ntwari Jacques (Hagati) wakinnye umukino wa Police FC ntabwo uyu mukino yawkinnye

Ntwari Jacques (Hagati) wakinnye umukino wa Police FC ntabwo uyu mukino yawukinnye

Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura VS apanga urukuta nubwo byarangiye yinjijwe ibitego bibiri

Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura VS apanga urukuta nubwo byarangiye yinjijwe ibitego bibiri 

Haringingo Francisumutoza wa Mukura VS atanga amabwiriza

Haringingo Francis umutoza wa Mukura VS atanga amabwiriza 

Ndikumasabo Steve kapiteni wa Bugesera FC yizamukira

Ndikumasabo Steve kapiteni wa Bugesera FC yizamukira

Nimubona Emery (25) wa Bugesera Fc umwe mu bakinnyi bahagaze neza inyuma ku ruhande rw'iburyo

Nimubona Emery (25) wa Bugesera Fc umwe mu bakinnyi bahagaze neza inyuma ku ruhande rw'iburyo

Umufana wa Mukura VS yitakuma

Umufana wa Mukura VS yitakuma 

Gahigi perezida w'ikipe ya Bugesera FC

Gahigi Jean Claude perezida w'ikipe ya Bugesera FC 

Gen.Mubaraka Muganga (Hagati) yarebye uyu mukino

Gen.Mubaraka Muganga (Hagati) yarebye uyu mukino 

Rachid Mutebi (11) afashwe na Muhire Anicet myugariro wa Bugesera FC

Rachid Mutebi (11) afashwe na Muhire Anicet myugariro wa Bugesera FC

Rachid Mutebi ageragezsa ishoti rigana mu izamu

Rachid Mutebi agerageza ishoti rigana mu izamu

Nshimiyimana Ibrahim (12) azamukana umupira ashaka igitego cyafasha Mukura VS

Nshimiyimana Ibrahim (12) azamukana umupira ashaka igitego cyafasha Mukura VS

Farouk Ruhinda Saifi (Ibumoso) na Mugenzi Bienvenue (iburyo) nibo bafashije Bugesera FC kwigaragaza imbere y'abafana babo

Farouk Ruhinda Saifi (Ibumoso) na Mugenzi Bienvenue (iburyo) ni bo bafashije Bugesera FC kwigaragaza imbere y'abafana babo

Dore uko imikino yarangiye :

Kuwa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018

-Bugesera Fc 2-0 Mukura VS (Nyamata)

-Etincelles Fc 3-0 Gicumbi Fc (Stade Umuganda)

Dore uko imikino iteganyijwe (15h30’):

Ku Cyumweru tariki 11 Werurwe 2018

-Kirehe Fc vs Police Fc (Kirehe)

-Miroplast Fc vs Sunrise Fc (Mironko )

-SC Kiyovu vs Amagaju Fc (Stade Mumena)

-Rayon Sports Fc vs Marines Fc (Stade de Kigali)

Kuwa Mbere tariki 12 Werurwe 2018

-AS Kigali vs Musanze Fc (Stade de Kigali)

Kuwa Kabiri tariki 13 Werurwe 2018

-APR Fc vs Espoir Fc (Stade de Kigali)

Abakinnyi batemerew gukina umunsi wa 15:

1.Benedata Janvier (AS Kigali)

2. Wai Yeka (Musanze Fc)

3. Mbogo Ally (SC Kiyovu)

 AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND