Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Werurwe 2018 nibwo ikipe ya Police FC yazindukiye mu myitozo ya nyuma yo kwitegura Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu. Mpozembizi Mohammed niwe mukinnyi mushya uzaba abanza mu kibuga kuko Manishimwe Yves afite amakarita atatu y’umuhondo.
Muri iyi myitozo yabaye mu gitondo kuva saa tatu kugeza saa tanu z’amanywa (09-11h00’), abakinnyi nka Munezero Fiston na Iradukunda Jean Bertrand bari ku kibuga bareba uko bagenzi babo bitegura kuko bafite imvune zitabamerera gukora ku mupira.
Iradukunda Jean Bertrand ufite ikibazo cy’amavi amaze iminsi ageragejwe n’abaganga bamukorera ubuvuzi bumufasha hukomeza inyama z’amavi bamuha iminsi 30 azamara ahabwa iyo serivisi kugira ngo barebe niba nyuma yahoo bizaba ngombwa ko abagwa cyagwa akaba yasubira mu kibuga.
Munezero Fiston wari umaze iminsi itari myinshi agarutse mu myitozo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Werurwe 2018 ubwo yari mu myitozo yagonganye na Niyonzima Jean Paul bituma ababara ivi ariko kuri akaba ari kumiti izamufasha kuba yagaruka mu kibuga mu gihe kitarambiranye.
Manishimwe Yves ntazakina kuko afite amakarita atatu y'umuhondo
Munezero Fiston ntabwo yakoze imyitozo nkuko afite ikibazo ku ivi nyuma yo kugongana na Jean Paul Niyonzima mu myitozo yo kuwa Mbere
Nsengiyumva Moustapha yavuye muri 11 mu myitozo ya nyuma kuko yabanje gushyirwamo ananirwa kwigaragaza ahita asimburwa na Biramahire Abeddy
Iradukunda Jean Bertrand yari yaje kurebaimyitozo kuko arcyafite iminsi 30 hanze y'ikibuga
Undi mukinnyi Police FC izaba idafite umaze iminsi uyifash ni Manishimwe Yves ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo. Uyu musore yamaze kuzuza amakarita atatu y’umuhondo.
Abandi nka Ishimwe Issa Zappy, Nduwayo Danny Bariteze, Twagizimana Fabrice Ndikukazi n’abandi batangiye gukora imyitozo y’ingufu kugira ngo barebe ko bagaruka mu kibuga.
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC avuga ko umukino bafitanye na Bugesera FC bagomba kuwutsinda kugira ngo bakomeze kuguma mu rugamba rwo guharanira igikombe cya shampiyona kuko ngo gutsinda SC Kiyovu byabahaye ingufu .
“Muri rusange ikipe yiteguye neza , abayobozi baje kudushyigikira baduha morale nk’ikipe iheruka gutsinda ikipe iri ku mwanya wa mbere. Dufite ingufu ku buryo tudashaka gutakaza, nta kunganya dufite muri twe n’bwo umupira ugira ibyawo. N’ubwo Bugesera yatsinze umukino uheruka natwe twaratsinze, ubu rero tugomba gukora cyane ngo tugere ku ntego twiyemeje”. Seninga
Nyuma yo kuva mu burwayi Twagizimana Fabrice Ndikukazi ntarabona uburyo bwiza bwo kuba yagaruka mu bakinnyi 11
Ndayishimiye Celestin ubu ameze neza kuko no ku mukino batsinzemo Kiyovu Sport (2-0) yari ku ntebe y'abasimbura
Eric Ngendahimana nawe azaba ari ku ntebe y'abasimbura nk'uko byagenze ku mukino na Kiyovu Sport
Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira nyuma yo kuba amaze kugwiza ibitego 3 mu mikino itatu
Amin Muzerwa ntaherutse mu bakinnyi 11
Bigaragara ko mu bakinnyi babanjemo ku mukino wa SC Kiyovu, Mushimiyimana Mohammed azabanzirizamo Nzabanita David
Hari amahirwe menshi ko Songa Isaie yazarara ku mwanya wa mbere mu bafite ibitego byinshi
Biramahire Abeddy yagiye muri 11 mu minota ya nyuma
Neza Anderson mu myitozo y'uyu wa Kabiri
Bwanakweli Emmaneul Fils arakomeza kuba ari mu izamu
Muvandimwe Jean Marie Vianney niwe umeze neza inyuma ku ruhande rw'ibumoso
Mico Justin (8) acenga bagenzi be mu myitozo
Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC
Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC atanga amabwiriza mu myitozo
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC avuga ko intego ari ugutsinda Bugesera Fc
Nduwayo Danny Bariteze umunyezamu wa gatatu muri Police FC ntaragaruka muri 18 nyuma yo gutsindwa ibitego 2 na Rayon Sports
Seninga Innocent aganira n'ikipe azabanza mu kibuga
Nzarora Marcel azaba ari ku ntebe y'abasimbura kuko atameze neza 100%
Mpozembizi Mohammed agarutse muri 11 ibintu aheruka mu mikino y'igikombe cy'Agaciro
Biramahire Abeddy ashaka umupira kwa Celestin Ndayishimiye
Mico Justin amaze gutanga imipira itatu ibyara ibitego mu mikino ibiri
Muhinda Bryan anaze igihe ahabwa umwanya nyuma yo kuba aba ahagaze neza mu myitozo
Ndayishimiye Celestin akina ibumoso muri Police FC n'Amavubi
Nyuma yo gukira imbavu Ndayishimiye Celestin yagarutse mu kibuga
Abayobozi baba bitabiriye imyitozo
Nsengiyumva Moustapha nta gitego aratsindira Police FC
Nizeyimana Mirafa akurikiwe na Ndayishimiye Celestin
Abakinnyi barangije imyitozo bategereje ko baganirizwa n'abayobozi
Abayobozi b'ikipe ya Police Fc basanga abakinnyi
Abakinnyi baganiriza abakinnyi
Abakinnyi bazabanza mu kibuga:
Bwanakweli Emmanuel (GK, 27), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Habimana Hussein 20, Patrick Umwungeri (C, 5), Nizeyimana Mirafa 4, Mushimiyimana Mohammed 10, Mico Justin 8 , Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Biramahire Abeddy 23 na Songa Isaie 9
Dore imikino iteganyijwe (15h30’):
Kuwa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018
-Police Fc vs Bugesera Fc (Stade Kicukiro)
-Kirehe Fc vs Etincelles Fc (Kirehe)
Amagaju Fc vs AS Kigali (Nyamagabe)
Kuwa Gatanu tariki 8 Werurwe 2018
-Espoir Fc vs Miroplast Fc (Rusizi)
-Marines Fc vs Musanze Fc (Stade Umuganda)
Kuwa Mbere tariki 26 Werurwe 2018
-Sunrise Fc vs Rayon Sports Fc (Nyagatare)
Kuwa Gatatu tariki 28 Werurwe 2018
-Gicumbi Fc vs APR Fc (Gicumbi)
Abakinnyi batemerewe gukina:
1. Habahamoro Vincent (SC Kiyovu)
2. Manirareba Ambroise (Mukura VS)
3. Uwambazimana Leon (Sunrise Fc)
4. Akuffo Muhammed Roo (Miroplast Fc)
5. Mutabazi Jean Paul (Miroplast Fc)
6. Manishimwe Yves (Police Fc)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO