Ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona nyuma yo kunyagira Espoir FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali. Christ Mbondy ba Bimenyimana Bonfils Caleb ni bo batsinze ibi bitego.
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu mukino yari yahindutse mu buryo bugaragara kuko umusore nka Mugisha Francois Master yari yagarutse mu kibuga nyuma y’igihe kigera ku mezi atandatu adakina kubera imvune. Uyu musore yafatanyaga na Mukunzi Yannick hagati mu kibuga.
Rayon Sports yakinaga umukino wo guhanahana baturutse inyuma, baje kubona igitego ku munota wa 39’ gitsinzwe na Christ Mbondy ku mupira yahawe na Manzi Thierry nyuma yuko wari umugoye kuba yawutera n’umutwe. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 47’ w’umukino mbere yuko Christ Mbondy yungamo ikindi ku munota wa 90’+4’ ku mupira yohererejwe na Nyandwi Saddam wakinnye umukino wose.
Ivan Mianert yavuze ko yakunze cyane uburyo Nyandwi Saddam yitwaye muri uyu mukino
Mu mikinire ya Ivan Minaert, yari yakoresheje abugarira bya nyabyo batatu (Back-3) aribo Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Faustin Usengimana. Nyandwi Saddam yabazwaga akazi ko ku ruhande rw’iburyo rwose bikaba bityo kuri Irambona Eric Gisa ku ruhande rw’ibumoso.
Mugisha Francois bita Master yafatanyaga na Mukunzi Yannick hagati, Manishimwe Djabel agakina inyuma ya Bimenyimana Bonfils Caleb na Christ Mbondy.
Ivan Minaert ashimira Christ Mbondy wamaze kuzuza ibitego 3 muri shampiyona
Ivan Minaert atanga inama ku bakinnyi
Christ Mbondy yujuje ibitego bitatu mu mikino ibiri
Mashami Vincent umutoza wungirije mu Mavubi yarebye uyu mukino
Irambona Eric Gisa yakinnye inyuma ibumoso ahubwo Rutanga asimbuye Bimenyimana Bonfils Caleb ahita ajya gukina asatira izamu
Mu gusimbuza, Ivan Minaert yatangiye akuramo Manishimwe Djabel ashyiramo Muhire Kevin wahise atangira gukina ahengamiye ibumoso ugana imbere naho Bimenimana Bonfils Caleb asimburwa na Eric Rutanga Alba wahise akina nka Rutahizamu. Manzi Thierry yahawe ikarita y’umuhondo azira ikosa yakoreye kuri Ssemazi John.
Ku ruhande rwa Espoir FC, Ndizeye Jimmy yatangiye akuramo Uwimana Emmanuel bita Nsoro Tiote ashyiramo Renzaho Hussein ku munota wa 59’ naho Nkurunziza Felicien asimbura Moninga Walusambo Emmanuel bita Keita. Kuri ubu Rayon Sports yagwije amanota 24 n’ibitego icyenda (9) izigamye mu gihe Kiyovu Sport igomba kujya ku mwanya wa kabiri n’amanota 24 ikaba izigamye ibitego bitandatu (6).
Ivan Minaert yabwiye abanyamakuru ko yashimishijwe n'uburyo Nyandwi Saddam yitwaye kandi ko ashimishijwe n'uburyo ikipe ye yakinnye mu gihe abakinnyi nka Pierrot Kwizera na Nahimana Shassir batakinnye
Mugisha Francois bita Master yaherukaga mu kibuga ubwo Rayon Sports yakinaga na Etincelles FC mu gikombe cya FEZABET
Christ Mbondy watsinze igitego cya Rayon Sports ku munota wa 39'
Uwimana Emmanuel Tiote yaje gusimburwa ku munota wa 59'
Bao Baloua ahabwa umuhondo
Ndayizeye Jimmy Umutoza wa Espoir FC aganira na Bao Baloua
Uwimana Emmanuel bita Nsoro Tiote wa Espoir FC azamukana umupira akurikiwe na Mukunzi Yannick
Bimenyimana Bonfils Caleb (ibumoso) na Irambona Eric Gisa (Iburyo) babanje mu kibuga
Umukino Rayon Sports yakinnye mbere yo kwakira Mamelodi Sundowns
Nyandwi Saddam yagarutse muri 11
Yannick Mukunzi yasimbuwe na Niyonzima Olivier Sefu
Abakinnyi bishimana na Ivan Minaert umutoza wabo mushya
Mamelodi Sundowns barebye uyu mukino banakora imyitozo
Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barimo na Rwatubyaye Abdul
Kwizera Pierrot Mansare (ibumoso) na Asman (iburyo) umufana ukomeye wa AS Kigali
Yassin Mugume ntabwo yaje muri 18
Ndizeye Jimmy atanga impanuro ku bakinnyi
Abatoza ba Rayon Sports wabonaga bahuza nta kibazo
Uwimana Emmanuel yakinnye iminota 59'
Abafana ba Rayon Sports bashimira abakinnyi
Imibare yaranze umukino muri rusange
Ndizeye Jimmy umutoza wa Espoir FC yavuze ko abakinnyi bagize ikibazo cyo kutigirira icyizere ngo babashe kujya bagumana umupira ku kirenge
Dore uko imikino yarangiye:
Ku Cymweru tariki ya 4 Werurwe 2018
-Musanze FC 1-2 Sunrise FC
-Marines FC 3-1 Amagaju FC
-Rayon Sport 3-0 Espoir FC
-Bugesera FC 3-1 Kirehe FC
-Miroplast FC 1-0 Gicumbi FC
Kuwa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018
-SC Kiyovu 0-2 Police FC
Kuwa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018
-Etincelles FC vs APR FC ( Warimuwe)
-AS Kigali 0-0 Mukura Victory Sport
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO