Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gicumbi FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona, igitego cyatsinzwe na Christ Mbondy umunya-Cameroun watsindaga igitego cye cya mbere muri Rayon Sports. Rayon Sports byayijyanye ku mwanya wa gatatu n’amanota 21 inganya na APR FC.
Ni igitego cyaje ku munota wa 63’ kuri koruneri yari itewe na Mugume Yassin. Iki gitego, Rayon Sports yaje kucyumaho iminota 90’ irinda irangira kuko wabonaga barwana n’ikibuga kitari cyiza ku bantu bamenyereye ibibuga biringaniye.
Rayon Sports yatsinze iki gitego nyuma yaho Jeannot Witakenge yari amaze gukuramo Bimenyimana Bonfils Caleb wakinaga ahinduranya impande ahita yinjiza Ismaila Diarra bityo akomeza gufatanya na Christ Mbondy mu busatirizi. Ubwo Ismaila Diarra yari ageze mu kibuga, Muhire Kevin wakinaga inyuma ya rutahizamu (Christ Mbondy) yahise ajya iburyo asatira izamu bityo Christ Mbondy akina inyuma ya Ismaila Diarra.
Rayon Sports bari bakoze impinduka mu bakinnyi 11 kuko nka Mugabo Gabriel yabanjemo asimbuye Manzi Thierry, Mugume Yassin abanzirizamo Manishimwe Djabel, Mugume Yassin aza mu mwanya Shaban Hussein Tchabalala asanzwe akinamo mu mikino yemerewe.
Iyi kipe ya Gicumbi FC yakinaga ubona isa naho idashaka gutakaza umukino kuko yanagiye ibona uburyo bw’igitego ariko abakinnyi bakabura ubunararibonye nk’uko Okoko Godefroid yabitangarije abanyamakuru nyuma y’umukino.
Manzi Thierry (ibumoso) na Manishimwe Djabel (iburyo) babanje hanze
Mu gusimbuza, Jeannot Witakenge yakuyemo Bimenyimana Bonfils Caleb ashyiramo Ismaila Diarra, Nyandwi Saddam asimbura Mugabo Gabriel naho Muhire Kevin asimburwa na Manishimwe Djabel.
Mu wundi mukino wakinwe kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Werurwe 2018, ikipe ya Espoir FC yanganyije na Musanze FC igitego 1-1.
Rayon Sports yahise ifata umwanya wa gatatu n’amanota 21 n’ibitego bitandatu izigamye mu gihe APR FC banganya amanota iri ku mwanya wa kabiri n’ibitego birindwi (7) izigamye.
Abasimbura ba Rayon Sports
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Okoko Godefroid umutoza mukuru wa Gicumbi FC mu mwambaro w'Amavubi yakinnye CHAN 2018
11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga
Mugume Yassin yari yabanje mu kibuga
Gicumbi FC ku kibuga cyayo uba ubona yihagazeho
Nzamwita Vincent de Gaule perezida wa FERWAFA i Gicumbi
Ivan Minaert Umutoza mushya wa Rayon Sports yarebye uyu mukino yitegura gufata ikipe
Abasimbura ba Gicumbi FC
Abafana ba Rayon Sports i Gicumbi
Abafana ba Rayon Sports bareba neza ko igitego cyajyamo
Yannick Mukunzi yabanje mu kibuga
Muhire Kevin umwe mu bakinnyi bafashije Rayon Sports i Gicumbi
Bimenyimana Bonfils abuzwa inzira na Hakizimana Aliamce
Nshimiyimana Jean Claude umunyezamu wa Gicumbi FC
Yassin Mugume yaje kugenda ahindura uruhande
Christ Mbondy watsinze igitego cya Rayon Sports ku munota wa 63'
Muhire Kevin ku mupira ashaka gutera koruneri mbere yuko asimburwa na Manishimwe Djabel
Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports yinjiye asimbuye Mugabo Gabriel
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Umufana wa Rayon Sport mu kibuga yishimira igitego
Jeannot Witakenge umutoza wungirije muri Rayon Sports uyu munsi yakoze nk'umutoza mukuru
Uko amakipe ahagaze nyuma y'umunsi wa 12
Rayon Sports yafashe umwanya wakane n'amanota 21
Dore imikino y'umunsi wa 12 warangiye:
Kuwa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2018
-Police FC 2-2 AS Kigali
-Kirehe FC 0-0 SC Kiyovu
Kuwa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018
-APR FC 0-0 Miroplast FC
-Mukura Victory Sport 1-1 FC Marines
-Sunrise FC 1-1 Amagaju FC
-Bugesera FC 0-0 Etincelles FC
Kuwa Kane tariki ya 1 Werurwe 2018
-Gicumbi FC 0-1 Rayon Sports
-Espoir FC 1-1Musanze FC
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO