RFL
Kigali

Jimmy Mulisa na Mugiraneza bashimye abafana baje kwakira APR FC mu gicuku-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/02/2018 7:33
2


Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC na Mugiraneza Jean Baptiste kapiteni wayo, bashimye abafana b’iyi kipe bihanganiye imbeho y’ijoro bakaza kwakira ikipe bakunda. Ibi ngo birabatera imbaraga bazifashisha ku mukino bafitanye na Rayon Sports kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018 kuri sitade Amahoro i Remera.



Akigera ku kibuga cy’indege agasohoka hanze, Jimmy Mulisa yabajijwe n’abanyamakuru icyo avuga ku bafana bari baje kwakira ikipe bakunda.

“Iki ni igikorwa gitera imbaraga mu buryo bwiza kuko tuzaba dukina umukino w’ishiraniro (Derby) , Derby muzi ukuntu iba imeze. Nk’abakinnyi tugomba gukora uko dushoboye tugashaka uko abafana bakwishima”. Jimmy Mulisa.

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni w’ikipe ya APR FC yavuze ko umukino wo kwishyura wari utandukanye n’uwo bakiniye i Kigali kuko ngo ubwo Anse Reunion FC yari mu Rwanda yakinnye umukino udasatira ariko ngo iwayo yahinduye gahunda ikina ishaka ibitego ari naho havuye igitego binjije APR FC.

“Navuga ko umukino wari ukomeye. Umukino twakinnye muri Seychelles wari utandukanye cyane n’umukino twakiniye i Kigali kuko i Kigali ikipe yaje idashaka gusatira ahubwo yugarira gusa. Ariko tugeze muri Seychelles twasanze byahindutse kuko barasatiraga cyane. Yatangiye isatira biza no kuyihira ibona igitego”. Mugiraneza Jean Baptiste Miggy

Abibumbiyemuri Online Fan Club bategereje ikipe

online Fan Club

Abibumbiye muri Online Fan Club bategereje ikipe

zone

Itsinda ry'abafana bahuriye mu kitwa Zone 1

Itsinda ry'abafana bahuriye mu kitwa Zone 1 

APR FC

Abafana bakoze inzira abakinnyi banyuzemo

Abafana bakoze inzira abakinnyi banyuzemo

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC asohoka

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC asohoka 

Rukundo Denis na Byiringiro Lague inyuma yabo hari Nshuti Innocent

Rukundo Denis na Byiringiro Lague inyuma yabo hari Nshuti Innocent

Itangishaka Blaise

Itangishaka Blaise

APR FC

Abakinnyi banyura mu nzira bari bateguriwe n'abafana

Abakinnyi banyura mu nzira bari bateguriwe n'abafana

Bizimana Djihad ntabwo azakina na Rayon Sports kuko afite amakarita atatu y'umuhondo

Bizimana Djihad ntabwo azakina na Rayon Sports kuko afite amakarita atatu y'umuhondo

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC ashagawe n'abafana

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ashagawe n'abafana

Uretse Jimmy Mulisa, Mugiraneza nawe yashimiye abafana ubwitange bagaragaza mu kuba inyuma y’ikipe yaba igihe ihagaze neza n’igihe iba itamerewe neza. “Mu by’ukuri mbere na mbere ndabanza gushimira abafana ba APR FC kuko ntabwo ari uyu munsi gusa dutegura Rayon Sports baturi inyuma. Igihe cyose baba baturi hafi ni abafana badacika intege yaba igihe ikipe iba iri mu bihe bibi. Ndabashimira cyane”. Mugiraneza

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yabwiye abanyamakuru ko umukino wabo na Rayon Sports hazatsinda uwiteguye neza

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yabwiye abanyamakuru ko umukino wabo na Rayon Sports hazatsinda uwiteguye neza 

Nshuti Innocent aganira n'abafana

Nshuti Innocent aganira n'abafana 

Bamwe mu bakinnyi ba APR FC basabana n'abafana

Bamwe mu bakinnyi ba APR FC basabana n'abafana 

Byiringiro Lague (ibumoso) yari ameze neza muri icyo gicuku

Byiringiro Lague (ibumoso) yari ameze neza muri icyo gicuku

Rugwiro Herve  yashimwe n'abafana bivuuye ku gitego yabatsindiye

Rugwiro Herve  yashimwe n'abafana bivuye ku gitego yabatsindiye

Umufana yibambye ku mudoka yatahanye ikipe

Umufana yibambye ku mudoka yatahanye ikipe 

Ikipe ya APR FC yasezereye Anse Reunion FC yo mu birwa bya Seychelles ku giteranyo cy’ibitego 6-1 mu mukino ibiri. Umukino ubanza, iyi kipe yambara umweru n’umukara yatsinze ibitego 4-0 byarimo bitatu bya Bizimana na kimwe cya Issa Bigirimana.

Mu mukino wo Kwishyura wakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018, APR FC yavanye intsinzi i Victoria ku ntsinzi y’ibitego 2-1. Rugwiro Herve na Issa Bigirimana nibo batsindiye APR FC.

Mu ijonjora rya kabiri, ikipe ya APR FC izaba ifite akazi ko kwisobanura na Djoliba yo muri Mali, ikipe yakomeje idahatanye kuko Elwa United (Liberia) bagombaga gukina yavuye mu irushanwa hakiri kare.

Ikipe ya APR FC itashye

Ikipe ya APR FC itashye 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nina6 years ago
    Sha gikundiro oyeeeeeeee
  • Imena fofo6 years ago
    Thank u inyarwanda Thank u saddam mihigo for ur job @APRfcforever





Inyarwanda BACKGROUND