RFL
Kigali

BASKETBALL:Ikipe y'igihugu yafashe indege igana i Bamako-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/02/2018 7:42
0


Mu gicuku cy’uyu wa Kabiri gishyira uwa Gatatu ni bwo itsinda ry’abanyarwanda ririmo abakinnyi 12 bahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, bagana i Bamako muri Mali ahagiye kubera imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi cya 2019 kizabera mu Bushinwa.



Igikombe cy’isi kizatangira kuwa 31 Kanama kugeza kuwa 15 Nzeli 2019 mu mijyi umunani iri mu Bushinwa, hitabire ibihugu 32 bizaba byavuye mu mashyirahamwe 214 yatangiye ashaka itike.

Ku mugabane wa Afurika, ikipe y’igihugu y’u Rwanda izaba iri muri Mali ishaka itike mu mikino izatangira kuwa 23-25 Gashyantare 2018. Ikipe y’u Rwanda yahagurutse i Kanombe mu gicuku cya saa saba n’iminota 45’ (01h45’) z’uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018.

Mutokambali Moise umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball yabwiye INYARWANDA ko icyizere ajyanye muri i Bamako ari uko agomba kubanza gutsinda ikipe y’igihugu ya Mali kuwa 23 Gashyantare 2018 kugira ngo bazabone uburyo bwiza bwo kwinjira mu irushanwa bategura umukino bazakina na Uganda cyo kimwe na Nigeria.

Kuba mu ikipe yagiye i Bamako irimo abatoza babiri bazaba bungirije, Mutokambali avuga ko ari iby’agaciro kuri we kuko ngo bizamufasha mu gutegura abakinnyi atuje kuko ngo bazaba bafatanya mu kuganira ku ikipe ari abatoza batatu. Mutokambali avuga ko mu bindi bihugu usanga bafite umubare w’abatoza benshi mu makipe y’ibihugu bikabafasha kugabana imirimo mu buryo bworoshye.

Aime Kalim Nkusi usanzwe atoza APR BBC ni we mutoza wa mbere wungirije mu gihe Mwiseneza Maxime usanzwe atoza Espoir BBC ariwe mutoza wa kabiri wungirije.

Abakinnyi bagera ku kibuga cy'indege

Abakinnyi bagera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe 

Umukino wa mbere ku Rwanda uteganyijwe kuwa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018 aho bazaba bisobanura na Mali mbere yo gucakirana na Nigeria kuwa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018. U Rwanda rusasoza rukina na Uganda ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018.

Abakinnyi bahamagawe :

1.Mugabe Arstide (C/PatriotsBBC)

2.Ruhezamihigo Hamza(Canada)

3.Kami Kabange Milambwe(REG BBC)

4.Kaje Elie (REG BBC)

5.Shyaka Olivier(REG BBC)

6.Ndizeye Diedudone(PatriotsBBC)

7.Nkurunziza Walter(REG BBC)

8.Niyonkuru Pascal(Espoir BBC)

9.Kubwimana Kazingufu Ali (REGBBC)

10.Ndoli Jean Paul(IPRC-Kigali BBC)

11.Niyonsaba Bienvenue ( IPRC-South BBC)

12.Gasana Keneth (Morroco)

Abazaherekeza ikipe:

1.Umutoza mukuru: Mutokambali Moise

2.Umutoza wa mbere wungirije:Nkusi Aime Karim

3.Umutoza wa kabiri wungirije: Mwiseneza Maxime

4.Umutoza wongerera abakinnyi ingufu: Mwambari Serge

5.Umuganga w’ikipe: Muhawenimana Emmanuel

6.Ushinzwe kunanura abakinnyi: Uwimana Martin

Ushinzwe ubuzima bw’ikipe: Shema Butera Valentin

Uva ibumoso:Niyonsaba Bienvenue, Kubwimana Kazingufu Ali na Nkurunziza Chris Walter

Uva ibumoso:Niyonsaba Bienvenue, Kubwimana Kazingufu Ali na Nkurunziza Chris Walter

Mwiseneza Maxime (ubanza ibumoso) ubu ni umutoza wa kabiri wungiriije

Mwiseneza Maxime (ubanza ibumoso) ubu ni umutoza wa kabiri wungiriije

Mugabe Arstide kapiteni w'ikipe y'igihugu yavuze ko igihe kigeze ngo batsinde Uganda

Mugabe Arstide kapiteni w'ikipe y'igihugu yavuze ko igihe kigeze ngo batsinde Uganda

Mugabe Arstide (ibumoso) na Ndoli Jean Paul (iburyo) umukinnyi muremure mu gihugu witezweho amanota i Bamako

Mugabe Arstide (ibumoso) na Ndoli Jean Paul (iburyo) umukinnyi muremure mu gihugu witezweho amanota i Bamako

REBA HANO UBWO ABA BAKINNYI BARI BAHAGURUTSE I KANOMBE


AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com

VIDEO: Niyonkuru Eric- Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND