RFL
Kigali

Police FC batangije gahunda yo guhemba umukinnyi w’ukwezi, Ndayishimiye Antoine Dominique ahita agitwara

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/02/2018 14:45
0


Ikipe ya Police FC yatangije gahunda yo guhemba umukinnyi uzajya aba yitwaye neza mu ikipe yabo mu gihe cy’ukwezi, bityo bakamuhemba mu rwego rwo kugira ngo abakinnyi barusheho kongera umurava mu kibuga nk’uko Seninga Innocent umutoza wayo mukuru wabyemereye INYARWANDA.



Aganira na INYARWANDA, Seninga Innocent yavuze ko ari gahunda baganiriyeho n’abayobozi b’ikipe akabumvisha ko ari igikorwa cyatuma umukinnyi ku giti cye yajya akora cyane kugira ngo ikipe muri rusange ibeho ikorera hamwe mu bwitange. Seninga Innocent yagize ati:

Iki gitekerezo ni njye wakizanye (Seninga). Nkurikije aba bakinnyi, bamwe na bamwe mbona bagenda bazamura imikinire mu buryo bwihuse, naje kureba neza mpita nganira na staff n’abakinnyi twemeza ko tuzajya duhemba umukinnyi wa buri kwezi. Muri uku kwezi twaje kubona ko Dominique (Ndayishimiye Antoine) ariwe umaze kwitwara neza. Uwo mukinnyi azajya ahabwa amadolari ijana (100U$).

Seninga avuga ko aya madolari ijana y’amanyamerika (100 US$) angana n’ibihumbi 86 by’amafaranga y’u Rwanda (86.000 FRW) avuga ko we azajya atanga kimwe cya kabiri bityo abakinnyi nabo bitange ayasigaye nk’uko babyumvikanyeho mu nama bagiranye biga kuri iki gikorwa nka kimwe mu byabafasha kongera umurava. Mu magambo ye yagize ati”Ayo mafaranga njyewe nzajya ntanga kimwe cya kabiri n’abakinnyi hagati yabo bikoremo kugira ngo twuzuze amadolari ijana”.

Ndayishimiye Antoine Dominique niwe wegukanye iki gihembo bwa mbere

Ndayishimiye Antoine Dominique ni we wegukanye iki gihembo bwa mbere 

Ndayishimiye Antoine Dominique ubu niwe mukinnyi uri kwitwara neza mu bijyanye no gutsinda muri Police FC

Ndayishimiye Antoine Dominique (14) ubu ni we mukinnyi uri kwitwara neza mu bijyanye no gutsinda muri Police FC

Manishimwe  Yves nawe akomereje aho ageze yazitwara neza kuko inyuma ahagana iburyo nta kosa arahakorera

Manishimwe Yves nawe akomereje aho ageze yazitwara neza kuko inyuma ahagana iburyo nta kosa arahakorera

Isaha n'isaha Mico Justin yazagitwara

Isaha n'isaha Mico Justin yazagitwara atagize ibindi bibazo

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Police FC avuga ko bizamufasha mu kuba abakinnyi barushaho gukora cyane

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC avuga ko bizamufasha mu kuba abakinnyi barushaho gukora cyane

Ishimwe Issa Zappy yakoze imyitozo itari myinshi

Ishimwe Issa Zappy yakoze imyitozo itari myinshi

Muzerwa Amin Musva mu myitozo y'uyu wa Kabiri

Muzerwa Amin Musva mu myitozo y'uyu wa Kabiri  

Mushimiyimana Mohammed bita Munji ku mupira yitoza penaliti

Mushimiyimana Mohammed bita Munji ku mupira yitoza penaliti

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND