Bizimana Djihad umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC yatsinze ibitego bitatu (hat-trick) ubwo APR FC yanyagiraga Anse Reunion FC ibitego 4-0 mu mukino w’irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu. Issa Bigirimana nawe yarebye mu izamu bityo byuzura ibitego bine (4-0).
Didier Bizimana yaje kubwira abanyamakuru ko byatewe nuko bari bafite igihunga kuko ngo mu myaka itatu ishize APR FC yakunze kuvamo hakiri kare bitewe no kutamenya kwiga amakipe bari gukina yaba hanze cyangwa imbere mu gihugu.
Nyuma gato y’iminota icumi ni bwo abakinnyi ba APR FC batangiye gukoresha uburyo bwo gutera amashoti ya kure ari nabwo Bizimana Djihad yarekuraga ishoti ku munota wa 13’ rikaboneza mu izamu rya Ricky Rose umunyezamu wa Anse Reunion wavutse mu 1977 akaba afite imyaka 41 azuzuza neza tariki ya 1 Mata 2018.
Ishoti Bizimana Djihad yarekuye ku munota wa 13' ryabyaye igitego
Bizimana Djihad yishimira igitego cyafunguye amazamu
Bizimana Djiahd ashimira Imana
Abafana ba APR FC bishimye iminota 90'
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
APR FC batangiye gutinyuka batera umupira kuko Anse Reunion FC nibo bari batangiye biharira umupira. Amakipe yombi avuye kuruhuka ni bwo Jimmy Mulisa yahise abona ko Sekamana Maxime ibyo yari amwitezeho bitari gukunda ahita amusimbuza Nshuti Innocent.
Bizimana Djihad yongeye kubona igitego ku munota wa 70’ aza kubona ikindi ku munota wa 90+2’. Issa Bigirimana yatsinze ku munota wa 79’ w’umukino.
Issa Bigirimana nawe yaje kureba mu izamu
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ashaka igitego cy'umutwe
Helton Monnaie kapiteni wa Anse Reunion yikanze amarozi mu izamu kuko Ricky Rose umunyezamu we yabanje kubivuga ko izamu arimo harimo ibintu atazi
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC yaje kuganira na Ricky Rose amubwira ko ibintu ari kwivugisha bidakwiye umugabo w'imyaka 41
Ingabo zamugariye ku rugamba ...bafana APR FC
Hasohorwa ibirango bya CAF na FIFA
Komiseri n'abasifuzi baseruka
Abakinnyi basohoka mu rwambariro
Sekamana Maxime yari yabanjemo kuko Nshuti Dominique Savio adafite ibyangombwa
Issa Bigirimana aragenda agaruka mu bihe byo gutsinda byamuhaye amahirwe yo kujya muri 11
Sekamana Maxime (17) na Buregeya Prince bita Aldo (18)
Abakinnyi basuhuzanya
Jimmy Mulisa yari yatangiye akina akoresheje Rugwiro Herve na Buregeya Prince mu mutima w’ubwugarizi. Ombolenga Fitina aca inyuma ahagana iburyo ariko agaheza uruhande rwose cyo kimwe na Emmanuel Imanishimwe wacaga inyuma ahagana ibumoso.
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yabaga akingira ikibaba abari mu mutima w’ubwugarizi bityo Bizimana Djihad agakora akazi ko kugeza imipira mu zindi mpande z’ikibuga. Hakizimana Muhadjili yakinaga inyuma ya Byiringiro Lague watahaga izamu, Sekamana Maxime agasatira aciye ibumoso ari nako Issa Bigirimana abikora aciye iburyo. Kimenyi Yves yari mu izamu iminota 90’.
11 ba APR FC babanje mu kibuga
11 ba Anse Reunion FC babanje mu kibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Abakapiteni basuhuzanya nyuma yo gutombola ibibuga
Mugiraneza Jean Baptiste Migg(7) na Rugwiro Herve (4) bahamagara abandi bakinnyi ngo babanze bashimire abafana kuba baje ku kibuga
Abakinnyi ba APR FC basuhuza abafana mbere y'umukino
Abasimbura ba Anse Reunion FC
Hakizimana Muhadjili ku mupira mbere yo gusimburwa na Blaise Itangishaka
Ombolenga Fitina ku mupira
Ibitego byarumbuwe na Bizimana Djihad (8)
Hakizimana Muhadjili ashaka umupira
Esther umutoza utanga ingufu ku bakinnyi ba Anse Reunion FC
Sugira Ernest yarebye uyu mukino
Abafana ba APR FC ubu noneho bafite ijambo imbere y'abacyeba babo
Abakobwa bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 bari baje kureba uko ruhago ikinwa
Wari umukino wa kabiri kuko banarebye Rayon Sports 1-1 LLB
Imanishimwe Emmanuel azamukana umupira ku ruhande rw'ibumoso
Rujugiro afana APR FC
Gen.James Kabarebe (ibumoso) Minisitiri w'Ingabo yicaranye na Nzamwita Vincent de Gaule (iburyo) umuyobozi wa FERWAFA
Abanyamakuru bakurikiye umukino......Gusa si bose harimo n'abandi
Abafana ba APR FC bizeye ko ikipe yabo izakomeza mu cyiciro gikurikira
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Issa Bigirimana
Byiringiro Lague rutahizamu wahawe umwanya wo kwigaragaza muri APR FC
Gahunda bari batangiye bakinamo mu gice cya mbere yaje guhinduka ubwo Hakizimana Muhadjili yari avuye mu kibuga ku munota wa 60’ asimbuwe na Itangishaka Blaise.
Icyo gihe Bizimana Djihad na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy bakomeje gukina imbere ya Rugwiro Herve na Buregeya Prince ariko imbere yabo hajya Itangishaka Blaise aho kuba Hakizimana Muhadjili. Nyuma gato kandi ubwo Twizerimana Martin Fabrice yari amaze gusimbura Byiringiro Lague byongeye guhinduka.
Itangishaka Blaise yavuye hagati (aho yakinaga inyuma ya Nshuti Innocent) ahita atangira gusatira aciye ibumoso bityo Twizerimana Martin Fabrice ahita ajya hagati imbere ya Bizimana Djihad na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy.
Itangishaka Blaise imbere ya Don Fanchette (5)
Bizimana Djihad (8) umukinnyi uri mu bihe bye byiza muri uyu mwaka w'imikino
Itangishaka Blaise (22) amaze gukira neza
Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC azajya muri Seychelles nta gihunga
Bibi Noris (7) wa Anse Reunion FC yibaza ibiri kubabaho
Rugwiro Herve ahetse Bizimana Djihad
Bizimana Djiahd yatahanye umupira
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO