Ikipe ya AS Kigali WFC yanyagiye ES Mutunda WFC ibitego 6-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona, umukino wakiniwe kuri sitade ya Kigali.
Byabaye umwanya mwiza kuri Mukeshimana Dorothe baguze muri Kamonyi WFC kugira ngo abatsindire ibitego bibiri mu mukino we wa mbere ageze mu banyamujyi.
Iradukunda Kanyamihigo Callixte niwe wafunguye amazamu ku munota wa 10' w'umukino
Ni shampiyona ikinwa ku zuba rikaze kuko saa saba (13h00’) zuzuye niyo masaha uyu mukino wari uriho, ikipe ya ES Mutunda WFC yaje itinzeho gato bituma itabona uko bishyushya bityo saa saba n’iminota 15’ (13h15’) ni bwo umusifuzi yatangije umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2018.
Ikipe ya ES Mutunda wabonaga yiganjemo abakinnyi bakiri bato cyane ugereranyije na AS Kigali WFC ifite abakinnyi bamwe bamaze imyaka irenga itanu mu kibuga. Ntabwo aba bangavu ba ES Mutunda WFC babashije kwihagararaho kuko ku munota wa 10’ w’umukino, Iradukunda Kanyamihigo Callixte yari yamaze gufungura amazamu anafungura ububiko bw’ibitego by’uyu mwaka w’imikino kuko umwaka ushize ariwe wahembwe nk’umukinnyi warebye mu izamu kurusha abandi mu cyiciro cya mbere.
Kanyamihigo yaje kongeramo ikindi ku munota wa 61’ubwo buzuzaga ibitego bine mu mukino kuko ku munota wa 40’ ni bwo Mukeshimana Dorothe yarebye mu izamu bwa mbere akinira AS Kigali WFC ariko aza kungamo ikindi ku munota wa 56’.
Iradukunda Kanyamahigo Callixte ni nawe wahembwe nk'umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka w'imikino 2016-2017 (Season Topscorer)
Mukeshimana Dorothe wavuye muri Kamonyi WFC
Imanizabayo Florence yabanje mu kibuga ariko aza gusimburwa na Sophie Niyomugaba wanatsinze igitego ku munota wa 78'
Niyomugaba Sophie bita Madoudou yinjiye asimbuye anabona igitego
AS Kigali WFC bishyushya
Kayitesi Alodie bita Fekenya (myugariro ukina inyuma iburyo) ku mupira mu gihe cyo kwishyushya
Nk'uko byari bimeze mu mwaka ushize w'imikino, Uwamahirwe Shadia ntarabona umwanya ubanza mu kibuga
Mukeshimana Jeannette bita Kana umukinnyi wo hagati muri AS Kigali WFC yishyushya
Imodoka ikipe ya ES Mutunda yajemo inakinze kuko nta mwanya babonye wo kwishyushya
Uwizeyimana Helene (21) na Diane Uwamahoro (1) abanyezamu bakoreshejwe kuri uyu mukino ku ruhande rwa AS Kigali
Ntagisanimana Saida ukina asatira aca mu mpande (winger) ntabwo yakinnye uyu mukino kubera uburwayi ahubwo yafashaga abatoza mu gushyushya abakinnyi
Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali WFC
Bayingana Innocent umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ikipe ya AS Kigali Women Football Club (Team Manager)
Abakinnyi ba AS Kigali WFC bishushya mu itsinda
Umufana wa AS Kigali WFC yitwaje ibendera ry'ikipe
Abasifuzi b'umukino
Mukeshimana Jeannette (ibumoso) na Iradukunda Kanyamihigo Callixte (iburyo) wanatsinze ibitego bibiri mu mukino
Abakinnyi basuhuzanya mbere yo gutangira umukino
11 ba AS Kigali WFC babanje mu kibuga
11 ba ES Mutunda babanje mu kibuga
Abasimbura ba ES Mutunda WFC
Intebe y'abatoza ba ES Mutunda WFC
Mbarushimana Shaban (ibumoso) umutoza mukuru wa AS Kigali WFC na Jennifer Ujeneza (iburyo) umuganga w'ikipe
Uwamahirwe Shadia ku ntebe y'abasimbura
Ntagisanimana Saida nawe yari yibereye ku ntebe y'abasimbura
Mukeshimana Jeannette akora akazi aba ashinzwe ko kwaka imipira ikipe baba bahanganye.....aha yari arambitse Uwizeyimana Anne wa ES Mutunda WFC
Imanizabayo Florence yabanje gukosorwa mbere yuko asimbuzwa igice cya mbere kitarangiye
Uwamahoro Marie Claire ni we wari wabaye kapiteni kuko Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC arwaye
Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali WFC aganiriza abakinnyi
Iradukunda Kanyamihigo Callixte yaje kongeramo ikindi ku munota wa 61'
Mukeshimana Dorothe yaje muri AS Kigali WFC mbere yuko umwaka w’imikino 2017-2018 utangira kuko yari muri Kamonyi WFC anayibereye kapiteni yewe yari n’umukinnyi igenderaho. Mbere yo kuyibamo yari yabanje kuyisigira igikombe cy’Amashuli Kagame Cup 2017 batwaye batsinze ES Mutunda ndetse Kamonyi WFC ni nayo yatwaye igikombe cya Copa Coca Cola 2017.
Igitego cya gatanu cya AS Kigali WFC cyatsinzwe na Niyomugaba Sophie bita Madoudou ku munota wa 78’ nyuma yuko yari yinjiye mu kibuga asimbuye Imanizabayo Florence wasimbuwe igice cya mbere kitararangira.
Agashinguracumu k’impamba y’ibitego bya AS Kigali WFC kinjijwe na Marie Claire Uwamahoro ku munota wa 86’ nyuma yuko yari yagiye afasha mu kurema uburyo bwabyara ibitego kuko ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye muri iyi kipe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mikino micye bakinnye mu myaka itambutse.
Mukeshimana Dorothe (14, wanatsinze ibitego bibiri) ashakisha umupira cyo kimwe na Niyonasenze Francoise (2)
Uwamahoro Marie Claire acenga ashaka aho yanyura
Uwamahoro Marie Claire (uri ku mupira) nawe yatsinze igitego ku munota wa 86'
Uwamahoro Marie Claire (13) ashaka aho yanyuza umupira agana mu izamu
Wari umukino wa mbere wa AS Kigali WFC kuko uwa mbere bateye mpaga WFC Bugesera
Uwamahoro Marie Claire ubwo yari agize ikibazo
Mukeshimana Jeannette atanga umupira
ES Mutunda WFc nabo bageraga aho batera amashoti adakanganye
Uwamahirwe Shadia yishyushya kugira ngo asimbure
Abakinnyi ba AS Kigali WFC bahabwa amasomo yo kugwiza ibitego
Imanizabayo Florence yasimbuwe mbere yuko igice cya mbere kirangira
AS Kigali WFC iraza ku mwanya wa mbere n'amanota 6 n'ibitego 9 izigamye
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO