Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni ukina hagati akanaba kapiteni wa APR FC avuga ko nubwo bazahura na Anse Reunion mu mukino ubanza mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu, batazi uburyo iyi kipe yo mu birwa bya Seychelles ihagaze kuko bayiburiye amashuho n’andi makuru ajyanye n'uko ikina.
Ubwo bari basoje imyitozo bakoreye kuri sitade Amahoro, Mugiraneza yavuze ko Jimmy Mulisa umutoza mukuru yagerageje guhiga amakuru ya Anse Reunion ntiyabona ayo yashakaga usibye ko abanyarwanda baba muri iki kirwa bagerageje kugenda bagira ibyo bamenya bakamubwira. Mugiraneza yagize ati:
Mu by'ukuri ntabwo twigeze tubona amashusho yayo. Umutoza yagerageje gushaka amashusho ariko kugeza ejo (Kuwa Kane) yari atarayabona, ikipe nyirizina tugiye gukina nayo ntabwo tuyizi, ntiturabona aho ikina. Ariko hari amakuru amwe n’amwe umutoza yagiye abona avuye mu banyarwanda baba muri Seychelles, bakagenda bamubwira aho ikomeye n’aho yoroshye.
Buteera Andrew ntiyakoranye n'abandi kuko afite ikibazo cy'imvune
Itangishaka Blaise amaze gukira neza
Twizerimana Martin Fabrice undi mukinnyi wo hagati utanga icyizere muri APR FC
Ntaribi Steven umunyezamu wa gatatu wa APR FC nyuma ya Mvuyekure Emery na Kimenyi Yves
Nshuti Dominique Savio ntabwo azakina na Anse Reunion
Rugwiro Herve ku mupira yitegura kubyigana n'abataha izamu ba Anse Reunion
Uyu mugabo wakiniye amakipe nka Gormahia FC na Azam FC avuga ko uburyo bazakina na Anse Reunion nta gahunda yo kugarira bafite ahubwo ko ari umukino uzafasha APR FC gushaka impamba iremereye izatuma bambuka inyanja badatinya ubwo bazaba bagiye gukina umukino wo kwishyura.
“Nk’uko bisanzwe APR FC ni ugutsinda nk’uko ku kirango ya APR biriho, ni umurava n’Intsinzi. Turi mu rugo, nta mpamvu yo kuzibira yewe nta nubwo wajya kuzibira ibyo udafite. Gutsinda byo ndumva ari ihame. Ikipe ya APR byo gutsinda ku Cyumweru tugomba gutsinda ahubwo tugomba kureba uko twabona impamba ihagije kugira ngo tuzajye mu mukino wo kwishyura dufite icyo twizigamye kuko iw’abandi ntiwamenya”.
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ni we kapiteni wa APR FC
Iranzi Jean Claude (ibumoso) ntazakina uyu mukino kuko atujuje ibyangombwa..Sekamana Maxime (iburyo) ashobora kuzabanza mu kibuga
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ni we kapiteni wa APR FC aganira n'abanyamakuru
Imanishimwe Emmanuel (ibumoso) na Nshuti Dominique Savio (Iburyo)
Didier Bizimana ni we wakoresheje imyitozo kuko Jimmy Mulisa arwaye umutwe
Didier Bizimana yerekana aho abakinnyi bagomba kugana
Iranzi Jean Claude asaba umupira
Bizimana Djiahd afunga umupira
Abazasifura umukino wa Rayon Sports na LLB kuri uyu wa Gatandatu
Bizimana Djihad 4 agenzura umupira hagati mu kibuga
Byiringiro Lague (umutuku) imbere ya Buregeya Prince Aldo (wambaye umweru)
Imyitozo irangiye
Tony Kabanda umunyamakuru wa APR FC
Gen.Mubaraka Muganga Visi perezida wa APR FC
Mugiraneza JB asuhuza Gen.Mubaraka Muganga visi perezida wa APR FC
Abakinnyi muri rusange basuhuza anayobozi babo
Mu bakinnyi iyi kipe yambara umweru n’umukara izaba idafite harimo; Buteera Andrew ufite ikibazo cy’imvune. Nshuti Dominique Savio na Iranzi Jean Claude nta byangombwa bafite byemewe na CAF ndetse na FIFA. Tuyishime Eric arwaye ikirenge naho Twizerimana Oneme arwaye amaso mu gihe Sibomana Abouba bita Bakary we yongeye kugira ikibazo cy’imvune y’uruhurirane rw’imitsi ihuza igitsi n’inyama z’akaguru (Tendon).
Ikipe ya Anse La Reuinion yageze mu Rwanda kuwa Gatatu w’iki Cyumweru turi gusoza ihita itangira imyitozo yakoreraga ku kibuga cya FERWAFA kiri i Remera inyuma ya Sitade Amahoro. Yongeye kuhakorera imyitozo kuwa Kane tariki ya 8 Gashyantare 2018 mbere y'uko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018 ihakorera imyitozo bitewe n'uko amasaha yakabaye izahakorera kuri uyu wa Gatandatu hazaba harimo umukino wa Rayon Sports na LLB y’i Birundi.
Imyitozo ya Anse Reunion
Anse La Reunion yakoze imyitozo ku zuba rya saa munani (14h00’) mbere y'uko LLB nayo ijya mu kibuga ku isaha ya saa kumi (16h00’) yitegura gucakirana na Rayon Sports yahakoreye kuri uyu wa Kane mu masaha y’igitondo.
LLB yakoze imyitozo kuri sitade Amahoro guhera saa kumi z'uyu wa Gatanu
Abafana bari bagerageje kuza kureba uko LLB iconga ruhago mbere yo gucakirana na Rayon Sports
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO