RFL
Kigali

KIREHE: Police FC yatsinze Kirehe FC mu mukino w’igikombe cy’Amahoro 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/02/2018 20:07
0


Ikipe ya Police FC yakuye amanota atatu mu murenge wa Nyakarambi itsinze Kirehe FC ibitego 2-1 mu mukino ubanza ku makipe yombi mu rugendo rwo guhatanira igikombe cy’Amahoro 2018. Ndayishimiye Antoine Dominique na Biramahire Abeddy nibo batsindiye iyi kipe y’abashinzwe umutekano.



Ndayishimiye Antoine Dominique yafunguye amazamu ku munota wa 30', Biramahire Abeddy ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 70'. Igitego cy'impozamarira cya Kirehe FC cyatsinzwe na Nkurunziza Didier ku munota wa 60'.

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

Umufaana wa Kirehe FC

Umufana wa Kirehe FC 

Abasimbura ba Kirehe FC

Abasimbura ba Kirehe FC

Bisengimana Justin (iburyo) umutoza wungirije muri Police FC na Seninga Innocent (ibumoso) umutoza mukuru

Bisengimana Justin (iburyo) umutoza wungirije muri Police FC na Seninga Innocent (ibumoso) umutoza mukuru

Abasimbura ba Police FC ku  ntebe yabugenewe

Abasimbura ba Police FC ku ntebe yabugenewe

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Umwungeri Patrick yakinaga umukino we wa mbere ari kapiteni wa mbere

Umwungeri Patrick yakinaga umukino we wa mbere ari kapiteni wa Police Fc

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

11 ba Police FC  babanje mu kibuga

11 ba Police FC babanje mu kibuga

11 ba Kirehe FC babanje mu kibuga

11 ba Kirehe FC babanje mu kibuga

Umukino waberaga ku kibuga kizira ubwatsi, watangiye ubona Kirehe FC yihagazeho nk’ikipe iri mu rugo ari nabwo ku munota wa 20’ babonaga igitego ariko umusifuzi agahamya ko bari baraririye.

Nyuma yaho gato ni bwo Seninga Innocent yahise afata Biramahire Abeddy wari watangiye akina asatira aca iburyo amujyana ibumoso bityo Nsengiyumva Moustapha wari watangiye ibumoso ahita agana iburyo.

Ibi byaje gutanga umusaruro ku munota wa 30’ ubwo Ndayishimiye Antoine Dominique yakiraga umupira wavuye kwa Mushimiyimana Mohammed agahita ahindukira agatera mu izamu.

Amakipe yagiye kuruhuka Police FC iri imbere. Ku munota wa 59’ w’umukino ni bwo Police FC bakoze impinduka bakuramo Nsengiyumva Moustapha wari wasubiye ibumoso, binjiza Ngendahimana Eric wahise ajya hagati asangamo Nzabanita David, Nizeyimana Mirafa na Mushimiyimana Mohammed.

Aha, Seninga yavuze ko byari muri gahunda yo kurushaho kuganza Kirehe FC hagati mu kibuga kuko yashakaga kurinda igitego kimwe bari babonye kuko ngo amakipe nka Kirehe FC ari mu rugo agora.

Ku munota wa 60’ ni bwo Kirehe FC yahise ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nkurunziza Didier wateye umupira ugaca mu mfuruka ifatanya ibiti by’izamu.

Gusa nyuma y’iminota icumi Kirehe FC itsinze igitego (70’), Biramahire Abeddy yabonye igitego cyabonetse mu musaruro wo guhanahana kw’abakinnyi ba Police FC barimo Nizeyimana Mirafa, Mushimiyimana Mohammed, Manishimwe Yves na Ndayishimiye Antoine Dominique.

Police FC yakomeje gukina ubona ifite imbaraga cyane hagati mu kibuga kuko yari inafitemo umubare munini w’abakinnyi bityo ikipe ya Kirehe FC yacungiraga ku bakinnyi nka Kakira Sulaiman na Uwimbabazi Jean Paul bakabura uko batorokana imipira yari kubabyarira ibitego.

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakinnyi ba Police FC bajya inama

Abakinnyi ba Police FC bajya inama 

Abasifuzi n'abakapiteni bafata ifoto

Abasifuzi n'abakapiteni bafata ifoto

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Kirehe FC

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Kirehe FC

Niyonkuru Vivien kapieni wa Kirehe FC ku mupira

Niyonkuru Vivien kapiteni wa Kirehe FC ku mupira

Mushimiyimana Mohammed ku mupira

Mushimiyimana Mohammed ku mupira

Mushimiyimana Mohammed ku mupira 

Umukino utari woroshye

Umukino utari woroshye

Manishimwe Yves wagerageje gutanga imipira iva mu mpande

Manishimwe Yves wagerageje gutanga imipira iva mu mpande

Nyuma y’umukino, Seninga Innocent yabwiye INYARWANDA ko ashimira abakinnyi uburyo bihanganiye uburyo umukino wari umeze kandi ko bagiye gukomeza kwitegura umukino wo kwishyura cyo kimwe n’umukino wa shampiyona bafitanye na FC Marines ku munsi wa 11.

Uyu mutoza kandi yavuze ko Ndayishimiye Antoine Dominique ari rutahizamu uri kumufasha kubona amanota ahantu hagoranye kandi ko amufata nk’umwe mu bakinnyi baba bafite amahirwe yo kwigaragaza kuri buri mukino.

Nduhirabandi Abdulkalim Coka utoza Kirehe FC yavuze ko gutsindwa na Police FC byaturutse ku kuba ari amakipe abiri atandukanye atanahuje urwego rw’abakinnyi ariko akavuga ko ashimira abakinnyi be uko bagerageje kwihangana bagakina n’ikipe ifite abakinnyi barambye mu mupira.

Mu gusimbuza, Muzerwa Amin yaje kujyamo hahita havamo Nzabanita David wafatanyaga na Mushimiyimana Mohammed bakina imbere ya Nizeyimana Mirafa. Mushimiyimana Mohammed nawe yaje kuvamo asimburwa na Niyonzima Jean Paul bita Robinho.

Muri uyu mukino hatanzwe amakarita abiri y’umuhondo harimo iyahawe Umwungeri Patrick n’indi yahawe Manishimwe Yves myugariro uca iburyo. Ku ruhande rwa Nduhirabandi Abdulkalim Coka, yatangiye akuramo Hakorimana Hamadi ashyiramo Kakira Sulaiman , Munyeshyaka Gilbert asimbura Muhoza Tresor. Nzabonimpa Prosper yahaboneye ikarita y’umuhondo.

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira mbere yo gutsinda igitego ku munota wa 30'

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira mbere yo gutsinda igitego ku munota wa 30'

Ndayishimiye Antoine Dominique (14) niwe wafunguye amazamu

Ndayishimiye Antoine Dominique (14) ni we wafunguye amazamu

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Police XI: Bwanakweli Emmanuel (GK), Manishimwe Yves, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Habimana Hussein, Patrick Umwungeri, Nizeyimana Mirafa, Nzabanita David, Mushimiyimana Mohammed, Nsengiyumva Moustapha, Biramahire Abeddy na Ndayishimiye Antoine Dominique.

Kirehe FC XI: Habineza Samuel (GK), Nkurikiye Jackson, Niyonkuru Vivien, Hakorimana Hamad, Karim Patient, Ally Cyuzuzo, Uwimbabazi Jean Paul, Muhoza Tresor, Abdallah Masudi, Didier Nkurunziza na Nzabonimpa Prosper.

Nkurunziza Didier yishimira igitego

Nkurunziza Didier yishimira igitego

Niyonzima Jean Paul bita Robinho ku mupira ...yasimbuye Mushimiyimana Mohammed

Niyonzima Jean Paul bita Robinho ku mupira ...yasimbuye Mushimiyimana Mohammed

Dore uko imikino ibanza yarangiye:

-Giticyinyoni  FC 1-4 APR FC

-Rwamagana City 1-1 Amagaju FC

-Gasabo United 0-2 AS Kigali

-Unity FC 0-0 Bugesera FC

-Kirehe FC 1-2 Police FC

-Heroes F C 0-4 Musanze FC

-Esperance FC  2-6 SC Kiyovu

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND