RFL
Kigali

REG BBC na IPRC South WBBC ni yo makipe yatwaye ibikombe by’Intwari 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/02/2018 22:22
0

Ikipe ya REG BBC yatwaye igikombe cy’Intwari 2018 nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 54-51 ku mukino wa nyuma usoza irushanwa, umukino wakinwe ku mugoroba w’iki Cyumweru kuri sitade nto ya Remera nyuma yuko IPRC South WBBC yari imaze gutsinda APR WBBC amanota 79-77 ikanayitwara igikombe.

REG BBC yatangiye agace ka mbere iri inyuma kuko Patriots BBC yari ifite amanota 17-12. Gusa mu gace ka kabiri abasore ba Kalima Cyrile bahise batsinda amanota 12-11. Agace ka gatatu karangiye REG BBC ifite amanota 16-12 mbere yo gukomeza kuyobora mu gace ka gatatu itsinda amanota 14-11.

REG BBC bishimira igikombe

REG BBC bishimira igikombe 

Byari ibyishimo kuri REG BBC

Byari ibyishimo kuri REG BBC 

Muri uyu mukino, Makiadi Ongea Michael wa Patriots BBC yatsinze amanota 23 mu gihe Kami Kabange Milambwe (REG BBC) yaje inyuma afite amanota 14. Kalima Cyrile umutoza mukuru wa REG BBC yavuze ko muri uyu mukino yari yazanye ibanga ryo gukoresha cyane abakinnyi barebare kandi ko byamuhiriye mu buryo bwa tekinike.

Kalima kandi yavuze ko yari yabwiye abakinnyi be ko bagomba kwihangana bakabuza Sagamba Sedar na Mugabe Arstide ba Patriots BBC kuba bakina cyane. Yagize ati:

Mwabonye ko natangije abakinnyi barebare, ubushize Patriots yantsinze kubera ko yari yakoresheje abakinnyi barebare benshi mu gihe njyewe nari nakinishije abagufi. Navuze nti reka nkoreshe abakinnyi barebare kugira ngo dukine tungana. Twakoze ubwugarizi cyane tubuza Sedar (Sagamba) na Arstide (Mugabe) kuba bakina uko bifuza….Iyo wafashe Sedar na Arstide, Patriots uba wayirangije.

IPRC South WBBC batwaye igikombe batsinze mucyeba APR WBBC

IPRC South WBBC batwaye igikombe batsinze mucyeba APR WBBC

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya IPRC South Women Basketball Club yatwaye igikombe itsinze APR Women Basketball Club amanota 79-77 ku mukino wa nyuma wakinwe mbere y'uko REG BBC yisobanura na Patriots BBC.

IPRC South WBBC ni yo yatangiye iri inyuma kuko APR WBBC yari ifite amanota 21-16. IPRC South WBBC yahise ikanguka itwara agace ka kabiri n’amanota 27-7 ari naho yahise ikataza igakomeza kugora APR WBBC. Agace ka gatatu karangiye APR BBC iri imbere n’amanota 17-15 mbere yuko inatsinda agace ka nyuma n’amanota 32-21 nubwo ntacyo byari kuramura.

Muri uyu mukino, Kantore Sandra wa APR WBBC niwe watsinze amanota menshi kuko yasaruyemo 30 mu gihe Urwibutso Nicole (IPRc South WBBC) yamukurikiye n’amanota 23. Urwibutso Nicole wa IPRC South Women Basketball Club ni we wabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa (MVP) nyuma yo gufasha iyi kipe mu mikino itandukanye bakinnye.

Mu itangwa ry’ibihembo, ikipe ya REG BBC yahawe igikombe n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW) nk’ikipe yatwaye igikombe mu bagabo biba ari nako bigenda kuri IPRC South Women Basketball Cluh yagitwaye mu bagore.

Ikipe ya APR Women Baskteball Club yahembwe ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda (300.000 FRW) mu gihe ikipe ya Espoir BBC ariyo yatahanye umwanya wa kabiri mu bagabo. Mu bihembo by’abantu ku giti cyabo (Individual Awards), Niyonkuru Pascal Kaceka Kapiteni wa Espoir BBC yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu irushanwa mu cyiciro cy’abahungu 

Urwibutso Nicole wa IPRC South WBBC yahembwe nk'umukinnyi witwaye neza (MVP) mu bakobwa

Urwibutso Nicole wa IPRC South WBBC yahembwe nk'umukinnyi witwaye neza (MVP) mu bakobwa

Niyonkuru Pascal Kaceka kapiteni wa Espoir BBC yahembwe nk'umukinnyi witwaye neza (MVP) mu bahungu

Niyonkuru Pascal Kaceka kapiteni wa Espoir BBC yahembwe nk'umukinnyi witwaye neza (MVP) mu bahungu

Kubwimana Kazingufu Ali (24) na Bugingo Eric ushinzwe ibikorwa by'ikipe ya REG BBC (Team Manager)

Kubwimana Kazingufu Ali (24) na Bugingo Eric ushinzwe ibikorwa by'ikipe ya REG BBC (Team Manager)

Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC ashyikirizwa ibahasha y'ibihumbi 300 by'amafaranga y'u Rwanda (300.000 FRW)

Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC ashyikirizwa ibahasha y'ibihumbi 300 by'amafaranga y'u Rwanda (300.000 FRW)

Kantore Sandra bita Dumi (ibomoso) na Mugwaneza Charlotte (Iburyo) kapiteni wa APR WBBC bishimira ibihumbi 300 by'amafaranga y'u Rwanda (300.000 FRW) bahawe n'umwanya wa kabiri

Kantore Sandra bita Dumi (ibomoso) na Mugwaneza Charlotte (Iburyo) kapiteni wa APR WBBC bishimira ibihumbi 300 by'amafaranga y'u Rwanda (300.000 FRW) bahawe n'umwanya wa kabiri

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC yatwaye igikombe cya mbere muri 2018

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC yatwaye igikombe cya mbere muri 2018

Ikipe ya Espoir BBC yahembwe nk'ikipe ya kabiri mu irushanwa

Ikipe ya Espoir BBC yahembwe nk'ikipe ya kabiri mu irushanwa inahembwa ibihumbi 300

Kubwimana Kazingufu Ali (24) na Habiyaremye Patrick (iburyo) bishimira igikombe batwaye

Kubwimana Kazingufu Ali (24) na Habiyaremye Patrick (iburyo) bishimira igikombe batwaye

Nyirishema Richard visi perezida wa FERWABA

Nyirishema Richard visi perezida wa FERWABA 

Shyaka Olivier yatwaye igikombe cya mbere muri REG BBC

Shyaka Olivier yatwaye igikombe cya mbere muri REG BBC

Nkurunziza Chris Walter nawe yatwaraga igikombe cya mbere muri REG BBC nyuma yo kuva muri Patriots BBC

Nkurunziza Chris Walter nawe yatwaraga igikombe cya mbere muri REG BBC nyuma yo kuva muri Patriots BBC

Nkurunziza Chris Walter (Ibumoso) na Nshinzirungu Patrick (iburyo)

Nkurunziza Chris Walter (Ibumoso) na Nshinzirungu Patrick (iburyo)

Kubwimana Kazingufu Ali (24) kapiteni wa REG BBC ari kumwe n'umutoza we Kalima Cyrile (iburyo)

Kubwimana Kazingufu Ali (24) kapiteni wa REG BBC ari kumwe n'umutoza we Kalima Cyrile (iburyo)

Abafana

Abafana 

DORE AMAFOTO Y'UMUKINO WA IPRC SOUTH WBBC 79-77 APR WBBC

Mushimiyimana Lea wa IPRC South WBBC ahana ikosa ryakozwe na APR WBBC

Mushimiyimana Lea wa IPRC South WBBC ahana ikosa ryakozwe na APR WBBC

Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC ategereje gusimbura

Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC ategereje gusimbura

Mbazumutima Charles umutoza mukuru wa APR WBBC aganiriza abakinnyi

Mbazumutima Charles umutoza mukuru wa APR WBBC aganiriza abakinnyi

Urwibutso Nicole umwe mu bakinnyi bafashije IPRC South WBBC

Urwibutso Nicole umwe mu bakinnyi bafashije IPRC South WBBC

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC ahana ikosa

Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC ahana ikosa

Kantore Sandra bita Dumi yatsinze amanota 30 mu mukino

Kantore Sandra bita Dumi yatsinze amanota 30 mu mukino

Abasimbura ba APR WBBC

Abasimbura ba APR WBBC 

Umuhoza Martine wa  APR WBBC azamukana umupira

Umuhoza Martine wa  APR WBBC azamukana umupira 

Umuhoza Martine wa  APR WBBC ahana ikosa

Umuhoza Martine wa APR WBBC ahana ikosa 

Lea Mushimiyimana ashaka inzira mu bakinnyi ba APR WBBC

Lea Mushimiyimana ashaka inzira mu bakinnyi ba APR WBBC

Nzaramba Cecile kaoiteni wa IPRC South WBBC ashaka uwo yaha umupira

Nzaramba Cecile kapiteni wa IPRC South WBBC ashaka uwo yaha umupira

Ibikombe

Ibikombe  

Jean Claude MUHIRWA RUKUNDO umutoza wa IPRC South WBBC

Jean Claude MUHIRWA RUKUNDO umutoza wa IPRC South WBBC

Mbazumutima Charles umutoza mukuru wa APR WBBC

Mbazumutima Charles umutoza mukuru wa APR WBBC

Kantore Sandra bita Dumi ku mupira  ashaka inzira kwa Nzaramba Cecile

Kantore Sandra bita Dumi ku mupira ashaka inzira kwa Nzaramba Cecile 

Gisele UMUTONI umukinnyi wa APR WBBC asohoka mu kibuga

Gisele UMUTONI umukinnyi wa APR WBBC asohoka mu kibuga

Assouma UWIZEYE wa APR WBBC yagize imvune asohorwa n'abakinnyi ba IPRC South WBBC

Assouma UWIZEYE wa APR WBBC yagize imvune asohorwa n'abakinnyi ba IPRC South WBBC

Abakinnyi ba IPRC South WBBC bishimira uko umukino warangiye

Abakinnyi ba IPRC South WBBC bishimira uko umukino warangiye

AMWE MU MAFOTO YARANZE UMUKINO WA REG BBC 54-51 PATRIOTS BBC

Henry Mwinuka umutoza wa  Patriots BBC atanga amabwiriza

Henry Mwinuka umutoza wa Patriots BBC atanga amabwiriza

Mugabe Arstide ashaka inzira yamugeza ku nkangara  aciye kwa Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC

Kubwimana Kazingufu Ali (24) kapiteni wa REG BBC ari kumwe n'umutoza we Kalima Cyrile (iburyo)

Mugabe Arstide ashaka inzira yamugeza ku nkangara aciye kwa Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC

Kalima Cyrile umutoza mukuru wa REG BBC

Kalima Cyrile umutoza mukuru wa REG BBC

Michael Makiadi Ongea (15) wa Patriots BBC ashaka inzira

Michael Makiadi Ongea (15) wa Patriots BBC ashaka inzira 

Mugabe Arstide ashaka inzira yamugeza ku nkangara aciye kuri Kaje Elie bahoranye muri Patriots BBC

Mugabe Arstide ashaka inzira yamugeza ku nkangara aciye kuri Kaje Elie bahoranye muri Patriots BBC

Michael Makiadi (15) yiyahura muri Kami Kabange Milambwe (20)

Michael Makiadi (15) yiyahura muri Kami Kabange Milambwe (20)

Kasongo Junior yinjira muri Kaje Elie

Kasongo Junior yinjira muri Kaje Elie 

Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ashaka inzira

Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ashaka inzira

Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ashaka inzira mu nda ya Mugabe Arstide

Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ashaka inzira mu nda ya Mugabe Arstide

Hagumintwali Steven (23) na Kasongo Junior (55) abakinnyi ba Patriots BBC

Hagumintwali Steven (23) na Kasongo Junior (55) abakinnyi ba Patriots BBC

Michael Ongea Makiadi wa Patriots BBC ajya guhana ikosa

Michael Ongea Makiadi wa Patriots BBC ajya guhana ikosa

Henry Mwinuka umutoza wa  Patriots BBC acyaha Hagumintwali Steven (23)

Henry Mwinuka umutoza wa  Patriots BBC acyaha Hagumintwali Steven (23)

Hagumintwali Steven acenga Mukengerwa Benjaminwa  wa Patriots BBC

Hagumintwali Steven acenga Mukengerwa Benjaminwa wa Patriots BBC

Shyaka Olivier ashaka inzira

Shyaka Olivier ashaka inzira 

Abafana muri sitade nto ya Remera

Abafana muri sitade nto ya Remera

Sagamba Sedar areba neza aho yanyura  kuko muri uyu mukino bari bamwigiye amayeri yo kumubuza gukina uko abyifuza

Sagamba Sedar areba neza aho yanyura kuko muri uyu mukino bari bamwigiye amayeri yo kumubuza gukina uko abyifuza

Ngandu Bienvenue ashaka aho yaca Michael Makiadi wari wamuzitiye bishoboka

Ngandu Bienvenue ashaka aho yaca Michael Makiadi wari wamuzitiye bishoboka

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND