Ikipe ya REG BBC yatwaye igikombe cy’Intwari 2018 nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 54-51 ku mukino wa nyuma usoza irushanwa, umukino wakinwe ku mugoroba w’iki Cyumweru kuri sitade nto ya Remera nyuma yuko IPRC South WBBC yari imaze gutsinda APR WBBC amanota 79-77 ikanayitwara igikombe.
REG BBC yatangiye agace ka mbere iri inyuma kuko Patriots BBC yari ifite amanota 17-12. Gusa mu gace ka kabiri abasore ba Kalima Cyrile bahise batsinda amanota 12-11. Agace ka gatatu karangiye REG BBC ifite amanota 16-12 mbere yo gukomeza kuyobora mu gace ka gatatu itsinda amanota 14-11.
REG BBC bishimira igikombe
Byari ibyishimo kuri REG BBC
Muri uyu mukino, Makiadi Ongea Michael wa Patriots BBC yatsinze amanota 23 mu gihe Kami Kabange Milambwe (REG BBC) yaje inyuma afite amanota 14. Kalima Cyrile umutoza mukuru wa REG BBC yavuze ko muri uyu mukino yari yazanye ibanga ryo gukoresha cyane abakinnyi barebare kandi ko byamuhiriye mu buryo bwa tekinike.
Kalima kandi yavuze ko yari yabwiye abakinnyi be ko bagomba kwihangana bakabuza Sagamba Sedar na Mugabe Arstide ba Patriots BBC kuba bakina cyane. Yagize ati:
Mwabonye ko natangije abakinnyi barebare, ubushize Patriots yantsinze kubera ko yari yakoresheje abakinnyi barebare benshi mu gihe njyewe nari nakinishije abagufi. Navuze nti reka nkoreshe abakinnyi barebare kugira ngo dukine tungana. Twakoze ubwugarizi cyane tubuza Sedar (Sagamba) na Arstide (Mugabe) kuba bakina uko bifuza….Iyo wafashe Sedar na Arstide, Patriots uba wayirangije.
IPRC South WBBC batwaye igikombe batsinze mucyeba APR WBBC
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya IPRC South Women Basketball Club yatwaye igikombe itsinze APR Women Basketball Club amanota 79-77 ku mukino wa nyuma wakinwe mbere y'uko REG BBC yisobanura na Patriots BBC.
IPRC South WBBC ni yo yatangiye iri inyuma kuko APR WBBC yari ifite amanota 21-16. IPRC South WBBC yahise ikanguka itwara agace ka kabiri n’amanota 27-7 ari naho yahise ikataza igakomeza kugora APR WBBC. Agace ka gatatu karangiye APR BBC iri imbere n’amanota 17-15 mbere yuko inatsinda agace ka nyuma n’amanota 32-21 nubwo ntacyo byari kuramura.
Muri uyu mukino, Kantore Sandra wa APR WBBC niwe watsinze amanota menshi kuko yasaruyemo 30 mu gihe Urwibutso Nicole (IPRc South WBBC) yamukurikiye n’amanota 23. Urwibutso Nicole wa IPRC South Women Basketball Club ni we wabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa (MVP) nyuma yo gufasha iyi kipe mu mikino itandukanye bakinnye.
Mu itangwa ry’ibihembo, ikipe ya REG BBC yahawe igikombe n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW) nk’ikipe yatwaye igikombe mu bagabo biba ari nako bigenda kuri IPRC South Women Basketball Cluh yagitwaye mu bagore.
Ikipe ya APR Women Baskteball Club yahembwe ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda (300.000 FRW) mu gihe ikipe ya Espoir BBC ariyo yatahanye umwanya wa kabiri mu bagabo. Mu bihembo by’abantu ku giti cyabo (Individual Awards), Niyonkuru Pascal Kaceka Kapiteni wa Espoir BBC yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu irushanwa mu cyiciro cy’abahungu
Urwibutso Nicole wa IPRC South WBBC yahembwe nk'umukinnyi witwaye neza (MVP) mu bakobwa
Niyonkuru Pascal Kaceka kapiteni wa Espoir BBC yahembwe nk'umukinnyi witwaye neza (MVP) mu bahungu
Kubwimana Kazingufu Ali (24) na Bugingo Eric ushinzwe ibikorwa by'ikipe ya REG BBC (Team Manager)
Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC ashyikirizwa ibahasha y'ibihumbi 300 by'amafaranga y'u Rwanda (300.000 FRW)
Kantore Sandra bita Dumi (ibomoso) na Mugwaneza Charlotte (Iburyo) kapiteni wa APR WBBC bishimira ibihumbi 300 by'amafaranga y'u Rwanda (300.000 FRW) bahawe n'umwanya wa kabiri
Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC yatwaye igikombe cya mbere muri 2018
Ikipe ya Espoir BBC yahembwe nk'ikipe ya kabiri mu irushanwa inahembwa ibihumbi 300
Kubwimana Kazingufu Ali (24) na Habiyaremye Patrick (iburyo) bishimira igikombe batwaye
Nyirishema Richard visi perezida wa FERWABA
Shyaka Olivier yatwaye igikombe cya mbere muri REG BBC
Nkurunziza Chris Walter nawe yatwaraga igikombe cya mbere muri REG BBC nyuma yo kuva muri Patriots BBC
Nkurunziza Chris Walter (Ibumoso) na Nshinzirungu Patrick (iburyo)
Kubwimana Kazingufu Ali (24) kapiteni wa REG BBC ari kumwe n'umutoza we Kalima Cyrile (iburyo)
Abafana
DORE AMAFOTO Y'UMUKINO WA IPRC SOUTH WBBC 79-77 APR WBBC
Mushimiyimana Lea wa IPRC South WBBC ahana ikosa ryakozwe na APR WBBC
Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC ategereje gusimbura
Mbazumutima Charles umutoza mukuru wa APR WBBC aganiriza abakinnyi
Urwibutso Nicole umwe mu bakinnyi bafashije IPRC South WBBC
Abasifuzi b'umukino
Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC ahana ikosa
Kantore Sandra bita Dumi yatsinze amanota 30 mu mukino
Abasimbura ba APR WBBC
Umuhoza Martine wa APR WBBC azamukana umupira
Umuhoza Martine wa APR WBBC ahana ikosa
Lea Mushimiyimana ashaka inzira mu bakinnyi ba APR WBBC
Nzaramba Cecile kapiteni wa IPRC South WBBC ashaka uwo yaha umupira
Ibikombe
Jean Claude MUHIRWA RUKUNDO umutoza wa IPRC South WBBC
Mbazumutima Charles umutoza mukuru wa APR WBBC
Kantore Sandra bita Dumi ku mupira ashaka inzira kwa Nzaramba Cecile
Gisele UMUTONI umukinnyi wa APR WBBC asohoka mu kibuga
Assouma UWIZEYE wa APR WBBC yagize imvune asohorwa n'abakinnyi ba IPRC South WBBC
Abakinnyi ba IPRC South WBBC bishimira uko umukino warangiye
AMWE MU MAFOTO YARANZE UMUKINO WA REG BBC 54-51 PATRIOTS BBC
Henry Mwinuka umutoza wa Patriots BBC atanga amabwiriza
Mugabe Arstide ashaka inzira yamugeza ku nkangara aciye kwa Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC
Kalima Cyrile umutoza mukuru wa REG BBC
Michael Makiadi Ongea (15) wa Patriots BBC ashaka inzira
Mugabe Arstide ashaka inzira yamugeza ku nkangara aciye kuri Kaje Elie bahoranye muri Patriots BBC
Michael Makiadi (15) yiyahura muri Kami Kabange Milambwe (20)
Kasongo Junior yinjira muri Kaje Elie
Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ashaka inzira
Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ashaka inzira mu nda ya Mugabe Arstide
Hagumintwali Steven (23) na Kasongo Junior (55) abakinnyi ba Patriots BBC
Michael Ongea Makiadi wa Patriots BBC ajya guhana ikosa
Henry Mwinuka umutoza wa Patriots BBC acyaha Hagumintwali Steven (23)
Hagumintwali Steven acenga Mukengerwa Benjaminwa wa Patriots BBC
Shyaka Olivier ashaka inzira
Abafana muri sitade nto ya Remera
Sagamba Sedar areba neza aho yanyura kuko muri uyu mukino bari bamwigiye amayeri yo kumubuza gukina uko abyifuza
Ngandu Bienvenue ashaka aho yaca Michael Makiadi wari wamuzitiye bishoboka
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO