RFL
Kigali

BASKETBALL:APR WBBC yatsinze U18 WNT itozwa na Mushumba Charles uvuga ko yishimira urwego ikipe igezeho-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/02/2018 17:35
0


Ikipe ya APR Women Basketball Club yatsinze (59-53) ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 18 mu irushanwa ry’Intwari 2018. Mushumba Charles umutoza mukuru w’iyi kipe iri kwitegura imikino ya Zone ya 5 avuga ko kuri ubu ikipe itanga icyizere.



Iyi kipe y’abangavu batarengeje imyaka 18 iri kugenerwa imikino itandukanye kugira ngo yitegure imikino y’ibihugu biri mu karere ka Gatanu izabera muri Tanzania mu mpera za Gicurasi na Kamena 2018. Agace ka mbere karangiye APR WBBC ifite amanota 14 -12, agace ka kabiri isubira inyuma gato itsindwa amanota 19-10.

Mu gace ka gatatu niho hari urufunguzo rwo kugira ngo APR WBBC itahane amanota abiri y’umunsi kuko yagejeje amanota 15 abana bakiri ku manota ane (4). Agace ka nyuma APR WBBC yasaruyemo amanota 20 -18, bityo igiteranyo kiba amanota 59-53.

Ikipe y'igihugu y'abangavu batarengeje imyaka 18 iri kwitegura imikino y'akarere ka Gatanu

Ikipe y'igihugu y'abangavu batarengeje imyaka 18 iri kwitegura imikino y'akarere ka Gatanu

Ku ruhande rwa APR WBBC bafata inama

Ku ruhande rwa APR WBBC bafata inama 

Mushumba Charles atanga amabwiriza ku bakinnyi yishimira ko batanga ikizere

Mushumba Charles umutoza mukuru wa IPRC South BBC atanga amabwiriza

Mushumba Charles atanga amabwiriza ku bakinnyi yishimira ko batanga icyizere

Mutokambali Moise (hagati) umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu

Mutokambali Moise (hagati) umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu

Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC abuzwa inzira na  Butera Hope

Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC abuzwa inzira na  Butera Hope

Mushumba Charles yavuze ko uburyo abana yabonye bahagaze muri iri rushanwa bishimishije cyane mu ruhande rwa tekinike kuko bagiye bihanganira amakipe amaze imyaka myinshi muri shampiyona. Mushumba yatangiye avuga uko yabonye umukino, niko kugira ati”Kuri njyewe ni umukino mwiza kuko abana kuba babasha gukina n’ikipe nk’iyi ifite ubunararibonye kugeza ku munota wa nyuma ni ibintu biba bitanga icyizere kuko nkeka ko ari ibyumweru bibiri bamaranye”.

Mushumba Charles avuga ko imikino ya Zone 5 izajya kugera afite ikipe nziza

Mushumba Charles avuga ko imikino ya Zone 5 izajya kugera afite ikipe nziza

Kantore Sandra bita Dumi ku mupira

Kantore Sandra bita Dumi ku mupira 

Abasimbura ba APR WBBC

Abasimbura ba APR WBBC

Uyu mwana wo  uri mu ikipe y'igihugu aba yicaye ku ntebe y'abasimbura anakoresha telefone

Uyu mwana uri mu ikipe y'igihugu aba yicaye ku ntebe y'abasimbura anakoresha telefone

Mwizerwa Faustin (7) na  Deborah Iryimanivuze (6)

Mwizerwa Faustine (7) na  Deborah Iryimanivuze (6) bakinanye imikino ya Zone 5 y'abatarengeje imyaka 16

Mwizerwa Faustin azamukana umupira

Mwizerwa Faustine azamukana umupira 

Yazamutse ashaka kunyura kuri Martine Umuhoza wa APR WBBC

Mwizerwa Faustin (7) na  Deborah Iryimanivuze (6)

Yazamutse ashaka kunyura kuri Martine Umuhoza wa APR WBBC

Uyu mutoza avuga ko aba bana bahawe amahirwe yo kujya muri shampiyona kugira ngo bakomeze babone imikino myinshi yo kubafasha kuzamura urwego no kubongerera umuco wo gutinyuka abakinnyi babarusha kandi ko bitanga icyizere bigendanye nuko abona bitwara ku makipe akomeye nka APR WBBC.

“Bitanga umusaruro mu kibuga. Bicye tumaze gukora hari icyo byerekana, hari urwego bari kwerekana. Ubu ibyinshi turi kureba ibyo bakina kuko uko nsanzwe ntoza ndeka umukinnyi akabanza agakina ibyo ashoboye nyuma nkabona ibyo abura nkabyongera”. Mushumba Charles.

Muri uyu mukino, Kantore Sandra bita Dumi (Do Me) wa APR WBBC niwe watsinze amanota atubutse kuko yinjije 21. Butera Hope (U18) yatsinze amanota 16 mu gihe Umugwaneza Charlotte yabonyemo amanota 15. Blandine Munyambonera (APR WBBC) yabonyemo amanota 12. Mukantwari Philomene (U18) yatsinzemo amanota arindwi (7) naho Deborah Iryimanivuze atsinda amanota atandatu (6).

Aba bana (U18 Girls Team) batsinzwe na APR WBBC nyuma yuko kuwa Gatanu bari batsinze The Hoops Rwa amanota 63-60. Gusa batsinzwe na IPRC South WBBC amanota 78-45.

Ange Murangamirwa (5) arwana ku ishema ry'ikipe y'igihugu

Ange Murangamirwa (5) arwana ku ishema ry'ikipe y'igihugu 

Mbazumutima Charles umutoza mukuru wa APR WBBC

Mbazumutima Charles umutoza mukuru wa APR WBBC

Nubwo yatsinzwe U18-WNT yakunze kugenda iyobora umukino

Nubwo yatsinzwe U18-WNT yakunze kugenda iyobora umukino

Mbazumutima Charles umutoza mukuru wa APR WBBC acyaha abakinnyi

Mbazumutima Charles umutoza mukuru wa APR WBBC acyaha abakinnyi

Mugwaneza H.Claudette umutoza wungirije aganiriza umukinnyi

Mugwaneza Hakizimana Claudette umutoza wungirije aganiriza Butera Hope

APR WBBC bicaye baganira icyakorwa ngo badatsindwa n'abana

APR WBBC bicaye baganira icyakorwa ngo badatsindwa n'abana 

 Kantore Sandra ahana ikosa

 Kantore Sandra ahana ikosa

Mbazumutima yigisha abakinnyi be uko bagomba kwitwara

Mbazumutima yigisha abakinnyi be uko bagomba kwitwara 

Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC ahana ikosa

Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC ahana ikosa

Dore uko umukino warangiye

Dore uko umukino warangiye 

U-18 WNT izasoza ikina Ubumwe BBC kuri iki Cyumeru (10h00') naho APR WBBC ikine na IPRC South WBBC (16h00')

U-18 WNT izasoza ikina Ubumwe BBC kuri iki Cyumeru (10h00') naho APR WBBC ikine na IPRC South WBBC (16h00')

Dore uko imikino yagiye irangira kuva kuwa Gatandatu:

Kuwa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018

-Patriots BBC 58-67 Espoir BBC

-Ubumwe WBBC 66-84 IPRC South WBBC

-APR BBC 52-61 The Hoops Rwa

Ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018

-NT U18 45-78 IPRC South WBBC

-IPRC South BBC 59-81 Patriots BBC

-REG BBC 55-52 APR BBC

Kuwa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018

- Ubumwe WBBC 45-53 THE Hoops Rwa

- Patriots BBC 69-62 APR BBC

- Espoir BBC 58-65 REG BB

Kuwa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2018

- U18 National Team 63-60 The Hoops Rwa

-APR BBC 47-63 Espoir BBC

Kuwa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018

-APR WBBC 59-53 U-18 Women National Team

-IPRC South WBBC 77-59 The Hoops Rwa

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND