RFL
Kigali

Police FC yaguye miswi na AS Kigali y’abakinnyi 10-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/02/2018 16:36
0


Ikipe ya Police FC yaguye miswi na Police FC banganya 0-0 mu mukino wabo wa nyuma usoza irushanwa ry’Intwari 2018, umukino AS Kigali yamaze iminota 49’ bakina ari abakinnyi icumi (10) nyuma yuko Iradukunda Eric Radou yahawe ikarita itukura munota wa 41’ .



Iradukunda Eric Radou yahawe ikarita itukura azira gutera inkokora Nzabanita David uteri ufite umupira. Iradukunda yari yakinishijwe inyuma ku ruhande rw’ibumoso nubwo asanzwe amenyerewe inyuma ahagana iburyo.

Seninga Innnocent wakiniraga ku manota atatu (3) yakuye kuri APR FC ku munsi wa mbere, yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 yari yabanje mu kibuga mu mukino baheruka gutsindwamo na Rayon Sports (4-0).

Mushimiyimana Mohammed yari yaje mu mwanya wa Ngendahimana Eric, Biramahire Abeddy aza mu mwanya wa Ndayishimiye Antoine Dominique. Ndayishimiye Celestin yabanje mu kibuga ariko aza gusimburwa na Muvandimwe Jean Marie Vianney ubwo yari igize ikibazo mu gatuza nyuma yo kugongwa na Ndahinduka Michel Bugesera.

Songa Isaie afashwe na Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali

Songa Isaie afashwe na Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali

Ku ruhande rwa Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali, yari yagaruye kapiteni Kayumba Soter , Niyonzima Ally na Iradukunda Eric Radou muri 11. Nyuma y’umukino, Seninga Innocent yavuze ko iri rushanwa rirangiye mu buryo bumweretse urwego rw’ikipe afite ndetse no kureba uko azajya akoresha abakinnyi mu mikino ya shampiyona iri imbere. Uyu mutoza kandi yavuze ko uburyo bw’amahirwe y’ibitego babonye mu mukino bagiye kwicara barebe uko bakosora. Gusa ngo baburaga Mico Justin wari kubafasha.

Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali yabwiye abanyamakuru ko amakosa aheruka kubona kuri Hategekimana Bonheur yabonye yarakosotse kandi ko amwizera nk’umukinnyi ukiri muto kandi ufite impano y’izamu. Uyu mutoza yanavuze ko kuba AS Kigali yaraguze abakinnyi benshi batayihenze cyane ku buryo igikuba cyacika ngo bahombye igikombe.

Ikipe ya Police FC mu mukino yagiye ibona amahirwe menshi imbere y’izamu ariko ikibazo kikaba kurangiriza mu izamu. Abakinnyi nka Biramahire Abeddy, Nzabanita David, Nizeyimana Mirafa na Songa Isaie bagiye bahusha ibitego bisa naho byabazwe.

Mu gice cya kabiri ni bwo AS Kigali yabaye nkaho ikanguka kuko nibwo binjiye batambaza umupira ariko baza kugenda bagabanya umjurego ubwo Ndayisenga Fuad yari amaze kuruha akaza no gusimburwa na Ndayisaba Hamidou ku munota wa 74’.

Mu gusimbuza, Songa Isaie yahaye umwanya Ndayishimiye Antoine Dominique ku munota wa 55’, Usabimana Olivier asimbura Mushimiyimana Mohammed ku munota wa 69’, Ndayishimiye Celestin asimburwa na Muvandimwe Jean Marie Vianney naho Muzerwa Amin asimbura Nsengiyumva Moustapha ku ruhande rwa Police FC.

Muri AS Kigali FC, Ndahinduka Michel yasimbuye Jimmy Mbaraga ku munota wa 58’, Ndayisenga Fuad asimburwa na Ndayisaba Hamidou ku munota wa 74’, Ngama Emmanuel asimbura Ndarusanze Jean Claude ku munota wa 75’ naho Ntamuhanga Thumaine Tity asimburwa na Ntwali Evode.

Ndahiduka Michel bita Bugesera na Ndayisaba Hamidou bahaboneye amakarita y’umuhondo mu gihe Iradukunda Eric Radou yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 41’. Police FC yatsinzwe umukino umwe, itsinda umwe inganya undi. Iyi mibare iyiha amanota ane (4) mu gihe AS Kigali yanganyije imkino yose biyiha amanota atatu (3).

Abasimbura ba Police FC basohoka mu rwambariro

Abasimbura ba Police FC basohoka mu rwambariro

Staff Technique ya Police FC

Staff Technique ya Police FC 

Eric Nshimiyimana (Hagati)Umutoza mukuru wa AS Kigali n'abamwungirije

Eric Nshimiyimana (Hagati)Umutoza mukuru wa AS Kigali n'abamwungirije

Seninga Innocent (ibumoso) umutoza mukuru wa Police FC na Bisengimana Justin (Iburyo) umutoza wungirije

Seninga Innocent (ibumoso) umutoza mukuru wa Police FC na Bisengimana Justin (Iburyo) umutoza wungirije

Patrick Umwungeri niwe wari kapiteni wa Police FC

Patrick Umwungeri ni we wari kapiteni wa Police FC

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

11 ba Police FC  babanje mu kibuga

11 ba Police FC  babanje mu kibuga   

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga 

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Umukino wakinwe abafana batangiye kuhagera

Umukino wakinwe abafana batangiye kuhagera

Biramahire Abeddy azamukana umupira

Biramahire Abeddy azamukana umupira

Mushimiyimana Mohammed ku mupira  nyuma y'igihe atagaragara kubera uburwayi

Mushimiyimana Mohammed ku mupira nyuma y'igihe atagaragara kubera uburwayi 

Biramahire Abeddy akurikiye umupira

Biramahire Abeddy akurikiye umupira 

Songa Isaie munsi ya Hategekimana Bonheur

Songa Isaie munsi ya Hategekimana Bonheur 

Mushimiyimana Mohammed (10) arinzwe na Niyonzima Ally (8)

Mushimiyimana Mohammed (10) arinzwe na Niyonzima Ally (8)

Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali

Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali

Abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali XI: Hategekimana Bionheur (GK, 18), Benedata Janvier 21, Iradukunda Eric Radou 4, Kayumba Soter (C, 15), Bishira Latif 5, Ntamuhanga Thumaine Tity 12, Murengezi Rodrigue 7, Jimmy Mbaraga 16, Ndayisenga Fuad 10, Niyonzima Ally 8 na Ndarusanze Jean Claude 11.

Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK, 27), Manishimwe Yves 22, Ndayishimiye Celestin 3, Habimana Hussein 20, Umwungeri Patrick (C, 5), Nizeyimana Mirafa 4, Mushimiyimana Mohammed 10, Nzabanita David 16, Nsengiyumva Moustapha 11, Biramahire Abeddy 23 na Songa Isaie 9.

IradukundaEric Radou abangamiwe na Songa Isaie

Iradukunda Eric Radou abangamiwe na Songa Isaie






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND