RFL
Kigali

VOLLEYBALL: Gisagara VC yatwaye igikombe cy’Intwari 2018 itsinze REG VC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/02/2018 5:30
0

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’Intwari 2018 itsinze REG VC amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma wakinirwaga muri sitade nto ya Remera ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2018.

Ni umukino amakipe yombi yahuragamo ku nshuro ya gatatu muri uku kwezi kuko baheruka mu mikino y’amatsinda. Icyo gihe REG VC yatsinze Gisagara VC amaseti 3-0. Ibi byaje nyuma yahoo REG VC yari imaze iminsi itsinze Gisagara VC amaseti 3-0 ubwo bakinaga igikombe kibanziriza shampiyona, igikombe cyari cyateguwe n’Akarere ka Gisagara.

Ikipe ya Gisagara VC ntiyatinze kwinjira mu mukino kuko seti ya mbere bayitangiye banayisoza bari imbere n’amanota 25 kuri 21 ya REG VC. Seti ya kabiri nibwo REG VC yabaye nkaho yiminjiramo agafu birangira Gisagara VC iyitsinze n’amanota 26-24.

Muri iyi seti ya kabiri, REG VC yaje gufashwa cyane na Mutuyimana Aimable na Ntagengwa Olivier bagiye bayifasha gutsinda amanota bityo bikabafasha gukomeza gusatira abakinnyi ba Gisagara VC barimo; Sibomana Placide Madison na Mukunzi Christophe bari bariye amavubi muri uyu mukino baherekejwe na Dusabimana Vincent (Gasongo) kapiteni wabo.

Muri seti ya Gatatu byabaye nk’umweso kuko Gisagara VC yakunze gusiga cyane REG VC bityo birangira bayitsinze ku manota 25 mu gihe REG VC yari imaze kugwiza amanota 15. Seti ya gatatu yagoye REG VC kuko ni bwo Mutuyimana Aimable yari amaze kunanirwa bityo ikipe ikomeza guhekwa na Ntagengwa Olivier na Ndamukunda Flavier waranzwe no gukora amanota atari menshi cyane kuko akenshi imipira yayitaga hanze cyangwa ikagwa mu rucundura. Aha, niho Gisagara VC batangiye kwisanzura bakina batikanga kwishyurwa.

Uko umukino warangiye

Uko umukino warangiye 

Uyu  mukino wakinwe ubwo RRA WVC yari imaze gutwara igikombe itsinze APR WVC amaseti 3-0

Uyu  mukino wakinwe ubwo RRA WVC yari imaze gutwara igikombe itsinze APR WVC amaseti 3-0

Gisagara VC basuhuzwa n'abayobozi batandukanye

Gisagara VC basuhuzwa n'abayobozi batandukanye

Gisagara VC basuhuzwa n'abayobozi batandukanye mbere y'umukino

Nyuma y’umukino ni bwo Nyirimana Fidele umutoza wa Gisagara VC yabwiye abanyamakuru ko mu mikino iheruka REG VC yagiye ibafatirana bataremenyera bityo ikabatsinda byoroshye. Gusa ngo kuri uyu mukino basanze bamaze kugira akantu ko kumenyerana. Yagiz ati:

Imikino ibiri yabanje, abakinnyi banjye bari bataragera mu ikipe, tutariyumvanamo yaba njyewe, yaba abakinnyi yaba no muri Gisagara abenshi bari batarahiyumvamo kuko abenshi bari bavuye hirya no hino. Hari abavuye hanze bakaruhukira i Kigali batariyumva muri Gisagara. Ubu rero turi kwiyumvanamo. Gusa ikipe nk’iyi iba imaze iminsi igutsinda iza ifite icyizere cyane. Icyo twaje tuvuga ni ugukina ibyacu kugira ngo nibaza biyizeye bibagore.

Nyirimana yavuze ko kuri ubu ikipe ye amaze kuyubaka kugeza ku kigero cya 90% kuko ngo afite abakinnyi batakinnye bagomba kuzaza muri shampiyona ndetse n’abakinnyi bafite ibibazo by’imvune nka Murangwa Nelson urwaye urutoki.

Muri iki cyiciro, ikipe ya UTB VC yatsindiye umwanya wa gatatu itsinze Kirehe VC amaseti 3-0. Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli, ikipe ya Rwanda Revenue Authority Women Volleyball Club ni yo yatwaye igikombe itsinze APR WVC amaseti 3-0.

Ubwo umukino wari urangiye

Ubwo umukino wari urangiye

Karera Emile Dada umukinnyi wa Gisagara

Karera Emile Dada umukinnyi wa Gisagara  ategereje ko bamusuhuza 

Lt.col.Patrice Rugambwa wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC asuhuza abakinnyi

Lt.col.Patrice Rugambwa wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC asuhuza abakinnyi

Kansiime Kagarama visi perezida wa FRVB niwe wavuze nk'uwari uyihagarariye mu gutanga ubutumwa bwa gitwari

Hatangwa ubutumwa bw'umunsi w'intwali ugomba kwizihizwa kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018

Hatangwa ubutumwa bw'umunsi w'intwali ugomba kwizihizwa kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018

Gisagara VC basuhuzwa n'abayobozi batandukanye

Gisagara VC niyo yatangiye iri imbere mu manota

Gisagara VC niyo yatangiye iri imbere mu manota 

Nyirimana Fidele umutoza mukuru wa Gisagara VC

Nyirimana Fidele umutoza mukuru wa Gisagara VC

Sibomana Placide Madison nawe akinira Gisagara VC

Sibomana Placide Madison nawe akinira Gisagara VC

Sibomana Placide abwira abafana ko ahari

Sibomana Placide abwira abafana ko ahari 

Abakinnyi ba REG VC bakingiriza aba Gisagara VC

Abakinnyi ba REG VC bakingiriza aba Gisagara VC

Gisagara VC yayoboye amaseti ya mbere

Gisagara VC yayoboye amaseti ya mbere 

Abafana

Abafana 

Dusabimana Vincent bita Gasongo niwe kapiteni wa Gisagara VC

Dusabimana Vincent bita Gasongo niwe kapiteni wa Gisagara VC

Ibikombe

Ibikombe  

Nyirimana Fidele umutoza wa Gisagara VC yishimira iseti

Nyirimana Fidele umutoza wa Gisagara VC yishimira iseti

Mukunzi Gasarasi Christophe umwe mu bakinnyi bafashije Gisagara VC kuzonga REG VC mu mukino

Mukunzi Gasarasi Christophe umwe mu bakinnyi bafashije Gisagara VC kuzonga REG VC mu mukino

REG VC yaherukaga gutsinda Gisagara VC mu mikino yo mu matsinda

REG VC yaherukaga gutsinda Gisagara VC mu mikino yo mu matsinda

Gisagara VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Kirehe VC amaseti 3-0

Gisagara VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Kirehe VC amaseti 3-0

Mukunzi Gasarasi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu

Mukunzi Gasarasi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu

Umukinnyi wa Volleyball wavuga ko arusha imbaraga Sibomana Placide Madison yaba yiraririye

Umukinnyi wa Volleyball wavuga ko arusha imbaraga Sibomana Placide Madison yaba yiraririye

Aganira n'abanyamakuru, Nyirimana Fidele utoza Gisagara VC yavuze ko REG VC yakunze kubatsinde mu gihe ikipe ye yari itaramenyerana

Aganira n'abanyamakuru, Nyirimana Fidele utoza Gisagara VC yavuze ko REG VC yakunze kubatsinda mu gihe ikipe ye yari itaramenyerana

Nyirimana Fidele n'abakinnyi be bafatanya kwishimira igikombe

Nyirimana Fidele n'abakinnyi be bafatanya kwishimira igikombe

Abakinnyi ba Gisagara VC bishimira igikombe

Abakinnyi ba Gisagara VC bishimira igikombe 

Mukunzi Gasarasi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu yishimira igikombe

Mukunzi Gasarasi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu yishimira igikombe

Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri MINISPOC  niwe washyikirije REG VC igihembo cyabo

Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri MINISPOC niwe washyikirije REG VC igihembo cyabo

Nkurunziza Gustave uyobora Volleyball yo mu karere ka Afurika y'iburasirazuba (Zone 5) niwe wahaye RRA VC igikombe

Nkurunziza Gustave uyobora Volleyball yo mu karere ka Afurika y'iburasirazuba (Zone 5) ni we wahaye RRA VC igikombe

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com) 

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND