RFL
Kigali

APR FC yasubukuye imyitozo, Mugiraneza Jean Baptiste avuga ku mukino bafitanye na Rayon Sports-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/01/2018 15:11
1


Mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2018 ni bwo ikipe ya APR FC yasubukuye imyitozo nyuma yo kuba yaranganyije na AS Kigali FC ibitego 2-2 mu gikombe cy’amarushanwa y’Intwali 2018. Mugiraneza avuga ko umukino bazahuramo na Rayon Sports utandukanye n’indi bakinnye muri iri rushanwa.



Mu myitozo ya mbere y’uyu wa Mbere, byari byitezwe ko Nshuti Dominique Savio atangirana n’abandi ariko ntiyabashije kuhagera n'ubwo Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC kuwa Gatandatu yari yavuze ko uyu musore azakora.

Abakinnyi bari bari mu ikipe y’igihugu Amavubi bari bagarutse muri iyi myitozo yabereye kuri sitade Amahoro uretse Ombolenga Fitina utaragaragaye yiruka nk’abandi. Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yavuze ko nubwo APR FC yatangiye itsindwa na Police FC (1-0) ikanganya na AS Kigali FC (2-2), bitandukanye cyane n’umukino usoza irushanwa bazakina na Rayon Sports kuwa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018. Mugiraneza Jean Baptiste.

Rayon Sports ni ikipe nziza, nari maze igihe kinini cyane ntahura nayo ariko nayikurikiranaga. Ni ikipe nziza ifite abakinnyi n’abatoza beza ariko natwe APR dufite ikipe nziza nubwo abenshi bavuga ko ari ikipe y’abakiri bato ariko ni abajene bafite intego. Imikino ibiri ntabwo twayitwayemo neza nk'uko byakagombye, umukino wa Police FC na AS Kigali ariko ndakeka ko umukino tuzakina kuwa Kane uzaba utandukanye n’uwo tuzakina na Rayon Sports kuwa Kane.

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ni we kapiteni wa APR FC

Nshuti Domique Savio yari  ategerejwe kuri sitade Amahoro ntiyahaje

Nshuti Domique Savio yari ategerejwe kuri sitade Amahoro ntiyahaje

Imyitozo ya APR FC yibanze cyane mu kwiruka

Imyitozo ya APR FC yibanze cyane mu kwiruka 

Uva ibumoso: Imanishimwe Emmanuel, Kimenyi Yves na Nsabimana Aimable

Uva ibumoso: Imanishimwe Emmanuel, Kimenyi Yves na Nsabimana Aimable 

Nshuti Innocent (Ibumoso) na Twizerimana Onesme (Iburyo)

Nshuti Innocent (Ibumoso) na Twizerimana Onesme (Iburyo)

APR FC

Byiringiro Lague yiruka ategura uko yazatsunda igutego cye cya mbere muri APR FC

Byiringiro Lague yiruka ategura uko yazatsinda igitego cye cya mbere muri APR FC

Myugariro Rugwiro Herve ukubutse muri Maroc

Myugariro Rugwiro Herve ukubutse muri Maroc 

Abanyamakuru bagize amatsiko yo kumubaza uko yakiriye igikorwa na gahunda yo kumuha igitambaro cy’ubukapiteni cyari gisanzwe gifitwe na Ngabonziza Albert. Mu magambo ye yagize ati” Birumvikana ni icyizere abayobozi, abatoza n’abakinnyi ba APR FC baba bangiriye bakangira kapiteni w’ikipe. Biba ari izindi nshingano ngize ariko kuri njye si ibintu bishya kuko imyaka umunani namaze muri APR FC nari kapiteni wungirije igihe kinini, hari igihe kapiteni yabaga adahari nkaba kapiteni nk’uko bimeze mu ikipe y’igihugu. Ntabwo ari ibintu bishya kuko ni ibintu nsanzwe menyereye”.

Mugiraneza avuga ko kandi kuba ari umukinnyi mukuru unafite ubunararibonye afite inshingano zo kuyobora bagenzi be bakiri bato akaba yabagira inama aho bitagenda neza kandi akaba yanabafasha kugira uko bitwara mu gihe kiba kiri imbere nk’umuntu wabinyuzemo. 

Mugiraneza Jean Baptiste akora imyitozo yo kwiruka

Mugiraneza Jean Baptiste akora imyitozo yo kwiruka 

Mugiraneza Jean Baptiste Miigy avuga ko amanota atatu bagomba kuyakura kuri Rayon Sports

Mugiraneza Jean Baptiste Miigy avuga ko amanota atatu bagomba kuyakura kuri Rayon Sports

Nyuma y’imikino ibiri buri kipe imaze gukina, Rayon Sports yatsinze umwe (1) inganya undi ni yo mpamvu iyoboye urutonde n’amanota ane (4) ikazigama ibitego bine (4). Police Fc iraza ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu (3) n’umwenda w’ibitego bitatu (3). AS Kigali irafata umwanya wa gatatu(3) n’amanota abiri (2) mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kane n’inota rimwe (1).

 AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Hahaha urikirigita ugaseka ubu APR yabaye akabati kabikwamo dossier zishaje nkyu mukecuru mwamuzanye gukora iki





Inyarwanda BACKGROUND