RFL
Kigali

CHAN 2018: Bishop Rugagi yahishuye uko yasengeye Amavubi agatsinda Guinea Equatorial

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/01/2018 11:46
3


Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Redeemed Gospel church yahishuye ko yasengeye ikipe y'u Rwanda Amavubi iri mu mikino ya CHAN 2018 asaba Imana ko nishoboza abasore b'Amavubi bagatsinda Equatorial Guinea, nawe azatanga ituro ry'ishimwe.



Ni mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN). U Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu (C) ndetse rukaba rukomeje kwitwara neza dore ko rwanganyije na Nigeria rugatsinda Equatorial Guinea, bivuze ko magingo aya u Rwanda rufite amanota ane (4). Ubwo u Rwanda rwatsindaga Equatorial Guinea, igitego cy'u Rwanda cyatsinzwe na myugariro Manzi Thierry akoresheje umutwe biturutse ku mupira Bizimana Djihad yakuye muri koruneri.

CHAN 2018: U Rwanda rwatsinze Equatorial Guinea

Ikipe y'igihugu Amavubi

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2018 Bishop Rugagi Innocent yabwiye abakristo be ko yari yahize umuhigo ko Amavubi natsinda umukino yakinaga na Equatorial Guinea azatanga ituro ry’ishimwe, ndetse aboneraho no guhigura umuhigo we, atanga iri turo ritatangajwe agaciro karyo. Bishop Rugagi Innocent yatangaje ko ubwo Amavubi yakinaga na Guinea Equatorial mu mpera z’icyumweru gishize yaje kwisanga ari kureba umupira n’ubwo ibi ngo bidasanzwe bimubaho kenshi. Nkuko tubikesha ikinyamakuru Abacunguwe cy'itorero Redeemed Gospel church, Bishop Rugagi yagize ati:

Ubundi njyewe ntabwo nsanzwe nkunda ibintu byo kureba umupira, ariko sinzi uko byaje kungendekera uyu wo narawurebye kugeza urangiye. Umupira nawurebye. Kuva mu gice cya mbere ni bwo naje guhiga umuhigo ngo: Mana nidutsinda uyu mukino ku cyumweru nzatanga ituro ry’ishimwe. Ubwo koko twaranatsinze igitego 1 ku busa ni yo mpamvu ngira ngo mbanze ntange ituro ryo guhigura umuhigo nahize.

Bishop Rugagi Innocent arashima Imana ko Amavubi yatsinze

Bishop Rugagi n’ubwo nta busobanuro bwinshi yatanze ku mpamvu yo kuba yarafashe uyu mwanya akareba umupira kugeza naho yahize uyu muhigo, gusa yemera ko aterwa ishema no kubona Igihugu cye gitsinda. Amavubi aragaruka mu kibuga kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018 bakina na Libya. Ni umukino u Rwanda rusabwa gutsinda cyangwa se kunganya kugira ngo rwizere gukomeza. 

Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga bakina na Guinea ni:

Ndayishimiye Eric Bakame (C, GK, 1), Iradukunda Eric Radu 14, Rutanga Eric 20, Faustin Usengimana 15, Kayumba Soter 22, Manzi Thierry 17, Ally Niyonzima 8, Yannick Mukunzi 6, Djihad Bizimana 4, Nshuti Dominique Savio 11 na Abeddy Biramahire 7.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mapozi6 years ago
    Ngaho nayasengere agitware rero aho kuvuga ibyarangiye
  • Mugisha Steavem6 years ago
    ngo yasengeye amavubi aratsinda...!! burya bwose Rugagi ameze nkabandi bose !! ubu se ko yatsinzwe yali yagiye he ko atauasengeye!! maze iminsi nsoma ibyuyu mu pastor nkumirwa gusa
  • Amie6 years ago
    Ubuse yayasabiye gutsindwa ku isegonda ya nyuma?





Inyarwanda BACKGROUND