Igitego cya Habimana Hussein cyabonetse ku munota wa 45+1' ni cyo cyahaye amanota atatu ikipe ya Police FC yatsinze APR FC. Ni umukino wafunguraga irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka Intwali zitangiye u Rwanda.
Police FC yatangiye umunota wa 30' bakina ari abakinnyi icumi (10) kuko Bwanakweli Emmanuel Fils wari wabanje mu izamu, yahawe ikarita itukura ku munota wa 29' azira gukurura Byiringiro Lague wa APR FC washakaga igitego.
Muri rusange wabonaga ikipe ya APR FC nta ruhande idafiteho umukinnyi usanzwe ukina uretse ko nk'uko Jimmy Mulisa yabigarutseho, abakinnyi b'intwaro bari bitezwe barimo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy na Iranzi Jean Claude wagiyemo asimbuye, ntabwo bagaragaje ubukana buhambaye kuko ngo ntibarakina imikino myinshi.
Ku ruhande rwa Police FC bakinaga batujuje umubare, Seninga Innocent yari yakoze impinduka afata Habimana Hussein amukinisha hagati inyuma y'abasatira. Mu kiganiro n'abanyamakuru, Seninga Innocent yashimye uko abakinnyi be bitwaye avuga ko bakoze akazi gakomeye gutsinda ikipe ikomeye nka APR FC batsindaga ku nshuro yabo ya mbere kuva uyu mutoza yafata Police FC.
Police FC kuri ubu umukino utaha bazakina na Rayon Sports bazaba basigaranye umunyezamu umwe kuko Nzarora Marcel ari muri Maroc mu ikipe y'igihugu Amavubi mu gihe Bwanakweli Emmanuel Fils afite ikarita itukura. Seninga yavuze ko bazafata umunyezamu wa mbere wa Interforce FC kuko ari Academy ya Police FC kandi bikaba byemewe ko umukinnyi udafite icyangombwa cy'ikipe yakina irushanwa ry'Intwali.
Ku ruhande rwa Jimmy Mulisa utoza APR FC yavuze ko ikibazo bagize ari uko abakinnyi bataramenyerana ndetse ko abakinnyi nka Mugiraneza Jean Baptiste Miggy na Iranzi Jean Claude bataragira imikino myinshi, gusa ngo bizagenda biza. Mu gusimbuza, Jimmy Mulisa yatangiye igice cya kabiri ahita akuramo abakinnyi nka Itangishaka Blaise, Sekamana Maxime na Bigirimana Issa ashyiramo Iranzi Jean Claude, Twizerimana Onesme na Nkizingabo Fiston. Nyuma nibwo Ngabonziza Albert yaje gusimburwa na Tuyishime Eric.
Police FC bakimara kubona ikarita itukura yahawe Bwanakweli Emmanuel Fils, bahise bakuramo Munezero Fiston nka myugariro babona uko binjiza Nduwayo Danny Bariteze bita Barthez Bakanja. Ibi byatumye Habimana Hussein wakinaga hagati ahita asubira mu mutima w'ubwugarizi gufatanya na Twagizimana Fabrice Ndikukazi bityo abakinnyi nka Ndayishimiye Antoine Dominique wanabaye umukinnyi w'umukino (Man of the match) na Songa Isaie batangira gukina bagaruka gufasha abo hagati.
Seninga yabonye ko hagati harimo imbaraga nke ahita akuramo Nsengiyumva Moustapha ashyiramo Eric Ngendahimana usanzwe akina hagati afatanyije na Nizeyimana Mirafa. Umukino wenda kurangira ni bwo Nzabanita David bita Saibadi yagize ikibazo ku kirenge ahita asimburwa na Muhinda Bryan wahise akina hagati. APR FC na Police FC bazagaruka mu kibuga kuwa 27 Mutarama 2018 ubwo hazaba hakinwa umunsi wa kabiri w'irushanwa. APR FC izakina na AS Kigali naho Police FC yisobanure na Rayon Sports.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK, 29), Manishimwe Yves 22, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Twagizimana Fabrice (6, C), Munezero Fiston 2, Nizeyimana Mirafa 4, Nzabanita David 16, Habimana Hussein 20, Nsengiyumva Moustapha 11, Ndayishimiye Antoine Dominique 14 na Songa Isaie 9.
APR FC XI: Mvuyekure Emery (GK, 1), Rukundo Denis 28, Ngabonziza Albert 3, Buregeya Prince 18, Nsabimana Aimable 13, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C, 7), Twizerimana Martin Fabrice 6, Itangishaka Blaise 22, Byiringiro Lague 14 na Issa Birimana 26.
Habimana Hussein ni we watsinze igitego ku munota wa 45'+1
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ni we kapiteni wa APR FC
Muvandimwe Jean Marie Vianney akurikiwe na Issa Bigirimana
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC akosora Nsengiyumva Moustapha
APR Fc na Police FC ubundi zikunda kunganya hagati yazo
Nsengiyumva Moustapha na Rukundo Denis bashaka umupira mu kirere
Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira
Mugiraneza Jean Baptiste ashaka uwo yaha umupira
Buregeya Prince Aldo myugariro wa APR FC ku mupira
Wari umukino utoroshye
Habimana Hussein muri uyu mukino yatangiye akina hagati aza gusubira mu bwugarizi ubwo Munezero Fiston yari avuyemo kugira ngo bashyiremo umunyezamu
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO