RFL
Kigali

Rayon Sports yatsinze Etincelles FC, Karekezi Olivier avuga ko nyuma y’amezi 6 hari abakinnyi bazirukanwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/01/2018 8:53
0


Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu ni bwo Rayon Sports yatsindaga Etincelles FC igitego 1-0 mu mukino wa gishuti waberaga kuri sitade ya Kigali guhera saa kumi n’ebyiri n’iminota 33’ (18h33’). Kwizera Pierrot ni we wagitsinze ku munota wa 64’.



Ni umukino watangiye utinzeho gato kuko ibyari saa kumi n'ebyiri byarenzeho iminota 33' bitewe nuko sitade ya Kigali yabanje kuberamo umuhango wo gusoza gahunda yo kurwana ibiyobyabwenge mu rubyiruko rwari mu biruhuko by'amashuli. Gusa nyuma yaho ni bwo imvura yafashe umwanya iragwa ariko abasifuzi batangiza umukino ariko irabaherekeza kugeza ku musozo.

Nyuma y’uyu mukino, Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports yabwiye abanyamakuru ko kuba Rayon Sports iri kwita cyane ku bakinnyi b’abanyamahanga muri iyi minsi ari impamvu zo gukubita hirya no hino kugira hashakishwe icyatuma iyi kipe yazagera kure mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).

Ibi ngo ni nabyo biri gutuma bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga babasinyisha amezi atandatu kuko ngo nyuma y’iki gihe ni bwo abayobozi ba Rayon Sports bazicara bakareba abanyamahanga babagiriye akamaro bakabagumana abandi bakazahita babirukana bakajya gushaka ahandi bakina. Karekezi Olivier ati:

Nibaza yuko ariyo ntego yacu (Kujya mu matisnda ya CAF CL) kuko dufite umukino n’ikipe yo mu Burundi (LLB) nyuma tukazakina n’ikipe yo muri Afurika y’Epfo. Ariko kuba dufashe aba bakinnyi nuko basinye amasezerano y’amezi itandatu, bagomba kwigaragaza noneho nyuma y’amezi atandatu ubuyobozi buzahitamo abagomba gusigara cyangwa abagomba kugenda.

Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports

Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports

Kuba nyuma y’amezi atandatu muri Rayon Sports hazabamo gahunda yo kwirukana abataragize umusaruro, Karekezi abona ko nta gitutu kuko ngo abanyamahanga yari asanzwe afite ntacyo bari bamutwaye. Mu magmabo ye yagize ati:

Nta gitutu kuko abayamahanga twari dufite hari abatari bafite icyo batwaye, ikigiye gukurikiraho nuko muri aba banyamahanga dufite, muri shampiyona batatu bagomba gukora. Icyo twifuza nuko bose baba batyaye kimwe ubwo abazakina ni abazaba babikwiye, abatazakina bazashaka ahandi bajya.

Karekezi Olivier yanavuze ko Christ Mbondy atakinnye nabi kuko ngo ibyo amwifuzaho byo kwakira imipira haba hasi cyangwa mu kirere akayicunga neza akayiha mugenzi we ngo yabonye yabikoze neza. Kuri Ismaila Diarra, uyu mutoza yavuze ko nk’umukinnyi wari umaze igihe adakina nta kundi yari kwitwara.

Mu bakinnyi 11 Karekezi yabanje mu kibuga , uretse Christ Mbondy abandi ni abakinnyi basanzwe mu ikipe kuko abaheruka kuyisinyira ntabwo bari mu kibuga. Muri aba harimo Shaban Hussein Tchabalala wavuye mu Amagaju FC wari muri sitade ya Kigali areba umukino na Mugume Yassin kuri ubu uri muri Uganda.

Mutsinzi Ange Jimmy na Mugabo Gabriel bafatanyaga mu mutima w’ubwugarizi bakingira izamu ryari ririnzwe na Ndayisenga Kassim (29). Iburyo inyuma hacaga Nyandwi Saddam (16) naho ibumoso hagaca Irambona Eric Gisa (17).

Kwizera Pierrot (23, c), Mugisha Gilbert(12) , Bimenyimana Bonfils Caleb (7) bafatanyaga akazi ko hagati mu kibuga. Nahimana Shassir (10) agakina inyuka ya Ismaila Diarra (20) na Christ Mbondy (9).

Abakinnyi nka Mugisha Gilbert na Bimenyimana Bonfils Caleba baje kuva mu kibuga basimburwa na Nova Bayama (24) na Mwiseneza Djamal (13) nubwo Nova Bayama yongeye kuza gusimburwa.

Nubwo abenshi bamukabirije mu myitozo nabonye Christ Mbondy nta kidasanzwe yahindura ku mubare w'ibitego Rayon Sports yatsinda

Nubwo abenshi bamukabirije mu myitozo nabonye Christ Mbondy nta kidasanzwe yahindura ku mubare w'ibitego Rayon Sports yatsinda

Shaban Hussein Tchabalala yari muri sitade kuko yari avuye i Burundi

Shaban Hussein Tchabalala yari muri sitade kuko yari avuye i Burundi

Ruremesha Emmanuel umutoza wa Etincelles FC utari ufite Mumbele Saiba Claude uheruka gutsinda Rayon Sports muri shampiyona, yari yaje ku kibuga cya sitade ya Kigali adafite Gikamba Ismael kapiteni w’iyi kipe, Niyonsenga Ibrahim na Nahimana Isiaka.

Mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga, Ruremesha yari afitemo babiri ari kugerageza ngo arebe ko batanga umusaruro. Muri abo harimo Joakim Kailba wakinaga muri Kabasha FC (DR Congo). Uyu mukinnyi yitwaye neza mu buryo bugaragara kandi bigaragara ko afite impano ku mupira.

Abandi ni Akimana Tresor uvuka i Burundi ukina inyuma ya rutahizamu ndetse na Diakite Kadinho (16). Rukundo Protogene (1) bita Taiger yari mu izamu, Jean Bosco Akayezu (18) bita Welbeck yacaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso bityo Mbonyingabo Regis (7) agaca iburyo. Mu mutima w’ubwugarizi bari bafite Djumapili Iddy3 na Nshimiyimana Abdou (21).

Hagati mu kibuga bakoreshaga Nsengiyumba Irshad (23), Joakim Kaliba (26), Mugenzi Cedric Ramires (4), Niyonkuru Sadjati (8), Akimana Tresor (12) akina inyuma ya Issac Muganza (19).

Mu gusimbuza, abakinnyi nka Issa Muganza na  Mugenzi Cedric baje kuvamo hinjira Nduwimana Michel, Sibomana Alafat naho Akimana Tresor aza guha umwanya Uwase Jean Marie Viannye mu gihe  Niyonsenga Hackim yasimbuye Nsengiyumva Irshad.

Etincelles FC bihagazeho bakina umupira mwiza mu gice cya mbere ariko baza kugera aho ku munota wa 64’ bagira ikintu cyo kutumvikana ku muntu wagombaga gufata Kwizera Pierrot arinda abaterana ishoti.

Kwizera Pierrot Mansare niwe wahaye aba-Rayon Sports ibyishimo

Kwizera Pierrot Mansare ni we wahaye aba-Rayon Sports ibyishimo

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga imvura ibari ku migongo

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

Jeannot Witakenge umutoza wungirije muri Rayon Sports nawe aba arwana intambara y'intsinzi

Jeannot Witakenge umutoza wungirije muri Rayon Sports nawe aba arwana intambara y'intsinzi

Bimenyimana Bonfils Caleb ativuguruye Kamena yamusiga ahandi

Bimenyimana Bonfils Caleb ativuguruye Kamena yamusiga ahandi

Mbonyingabo Regis ahanganyae na Mwiseneza Djamal watangiye kugirirwa ikizere na Rayon Sports

Mbonyingabo Regis ahanganye na Mwiseneza Djamal watangiye kugirirwa icyizere na Rayon Sports

Mugabo Gabriel yafatanyaga na Mutsinzi Ange Jimmy mu mutuma w'ubwugarizi

Mugabo Gabriel yafatanyaga na Mutsinzi Ange Jimmy mu mutima w'ubwugarizi

Abafana ba  Rayon Sports mu mbeho y'i Nyamirambo

Abafana ba Rayon Sports mu mbeho y'i Nyamirambo

Karekezi yavuze ko Ismaila Diarra atitwae neza kuko amaze igihe adakina

Karekezi yavuze ko Ismaila Diarra atitwaye neza kuko amaze igihe adakina

Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports atanga amabwiriza ku bakinnyi

Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports atanga amabwiriza ku bakinnyi

Coup franc ya Rayon Sports

Coup franc ya Rayon Sports

Irambona Eric Gisa  ajya kunaga umupira

Irambona Eric Gisa ajya kunaga umupira 

Akayezu Jean Bosco yahoze muri Police FC uyu munsi yakinnye inyuma ugana ibumoso

Akayezu Jean Bosco yahoze muri Police FC uyu munsi yakinnye inyuma ugana ibumoso umwe mu myanya ine akina mu kibuga

Abafana ba Rayon Sports bari baje kureba uko abakinnyi bashya bitwara

Abafana ba Rayon Sports bari baje kureba uko abakinnyi bashya bitwara 

Rwarutabura nan bagenzi be mu mbeho

Rwarutabura na bagenzi be mu mbeho 

Nova Bayama yinjiye asimbye nawe baramusimbura

Nova Bayama yinjiye asimbye nawe baramusimbura

Niyonkuru Sadjati (8) yari yabanje mu kibuga

Niyonkuru Sadjati (8) yari yabanje mu kibuga

Joakim Kaliba umukinnyi wafasha amakipe menshi hagati mu kibuga

Joakim Kaliba umukinnyi wafasha amakipe menshi hano mu Rwanda hagati mu kibuga 

Gikamba Ismael (iburyo) kapiteni wa Etincelles FC ntiyakinnye mu gihe Niyonsenga Hackim (ibumoso) yinjiye asimbura

Gikamba Ismael (iburyo) kapiteni wa Etincelles FC ntiyakinnye mu gihe Niyonsenga Hackim (ibumoso) yinjiye asimbura Nsengiyumva Irshad

Ismaila Diarra ntabwo yishmiye gusimburwa ....aha yarebaga aho abatoza bari bicaye

Ismaila Diarra ntabwo yishimiye gusimburwa ....aha yarebaga aho abatoza bari bicaye 

Indi mikino ya gishuti yabaye kuri uyu wa Gatatu, Kiyovu Sports yaguye miswi na FC Musanze banganya ibutego 2-2 i Musanze. Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzakinirwa kuri sitade Mumena kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018.

Undi mukino wahuzaga Mukura Victory Sport na AS Muhanga kuri sitade Muhanga ntabwo warangiye kuko bakinnye iminota 45' imvura ikaba ibamba bagataha. Gusa iyi minota yasize iyi kipe y'i Huye ifite igitego kimwe cyatsinzwe na Ndayishimiye Christophe.

Imikino yabaye mu buryo bwa gishuti:

Kuwa Gatatu tariki 17 Mutarama 2018

FT: Rayon Sports 1-0 Etincelles FC

FT:Musanze FC 2-2 SC Kiyovu

HT: AS Muhanga 0-1 Mukura Victory Sport

AMAFOTO: Mihigo N.Saddam (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND