Ikipe ya Police FC yatsinzwe na Sunrise FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona iyi kipe yakagombye kuba yarara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo. Sunrise FC yahawe amakarita abiri atukura muri uyu mukino.
Niyibizi Vedaste ni we wafunguye amazamu ku munota wa 63’ mbere yuko Orotomal Alex yungamo ikindi ku munota wa 75’. Igitego cy’impozamarira cya Police FC cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku munota wa 77’ w’umukino. Muri uyu mukino, Mushimiyimana Regis na Niyibizi Vedaste ba Sunrise FC bahawe ikarita itukura buri umwe.
Seninga wari ufite intego yo kurara ku mwanya wa mbere ntabwo byamukundiye kuko Sunrise FC yari ifite morale yo kuba yaratsinze FC Kirehe yaje ikamutesha umwanya bityo igahita iva ku mwanya wa munani ikaba iraye ku mwanya wa gatanu n’amanota 15. Police FC iraba igumye ku mwanya wa kane n’amanota 15 n’ibitego bibiri izigamye.
Mu bakinnyi Sunrise FC FC isanzwe ikoresha ntabari barimo Niyonshuti Gad wahawe umutuku ku mukino batsinzemo Kirehe FC mu gihe Police FC itari ifite Habimana Hussein nawe wujuje amakarita atatu y’umuhondo.
Dore abakinnyi babanje mu kibuga:
Police FC XI: Nzarora Marcel, Ishimwe Issa Zappy, Ndayishimiye Celestin, Twagizimana Fabrice Ndikukazi (C-), Munezero Fiston, Manishimwe Yves, Eric Ngendahimana, Mushimiyimana Mohammed, Mico Justin, Ndayishimiye Antoine Dominique na Biramahire Abeddy.
Sunrise FC XI: Habarurema Gahungu (GK), Serumogo Ally, Habumuremyi Gilbert, Niyonshuti Modeste, Mushimiyimana Regis, Uwambazimana Leo, Iyabivuze Osee, Omoviare Samson, Orotomal Alex, Moussa Ally Sova na Niyibizi Vedaste.
Dore uko umunsi wa 10 uhagaze:
Kuwa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2017
-Police Fc 1-2 Sunrise Fc (Kicukiro Turf, 15h30’)
Kuwa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2017
-Miroplast Fc vs Rayon Sports (Stade Mironko, 15h30’)
-Bugesera Fc vs AS Kigali (Bugesera Ground, 15h30’)
-Kirehe Fc vs Marines Fc (Nyakarambi ground, 15h30’)
-SC Kiyovu vs Etincelles Fc (Stade Mumena, 15h30’)
-Espoir Fc vs Mukura VS (Stade Rusizi, 15h30’)
Kuwa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2017
-APR Fc vs Musanze Fc (Stade de Kigali, 15h30’)
-Gicumbi Fc vs Amagaju Fc (Stade Gicumbi, 15h30’)
Orotomal Alex mu bwugarizi bwa Police FC
Orotomal Alex watsindiye Sunrise Fc igitego cya kabiri
Ishimwe Issa Zappy 26 yahuraga n'ikipe yahozemo ahangana na Niyibizi Vedaste watsinze igitego cya mbere cya Sunrise FC
Ndayishimiye Antoine Dominique yari yongeye kubanzamo
Gatera Alphone atanga amabwiriza yo gutsinda Police FC
Ishimwe Issa Zappy azamukana umupira inyuma iburyo
Munezero Fiston wari wabanje mu kibuga ntabwo yahiriwe no kugarira
Manishimwe Yves 22 yasimbuwe na Nsengiyumva Moustapha ku munota wa 43'
Nzarora Marcel asohoka
Orotomal Alex amugeraho
Orotomal Alex arawumwambura
Orotomal Alex azamukana umupira
CIP Mayira Jean de Dieu (Ibumoso) umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC na Issa Ngeze (iburyo) bareba ibyo Sunrise FC yakoreraga ku Kicukiro
Eric Ngendahimana ukina hagati mu kibuga yari afite akazi gakomeye kuko Nizeyimana Mirafa bakorana yari yagize ikibazo ku itako ry'iburyo
Seninga Innocent asoma umukino
Habimana Hussein (Ubanza iburyo) ntiyugariye kuko afite amakarita atatu y'umuhondo
Itsinda ry'abasifuzi bayoboye umukino
Mico Justin (8) ashaka uko yagera ku izamu rya Sunrise FC
Police FC yari ifite amahirwe yo kuyobora urutonde birangira bidakunze
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO