RFL
Kigali

Police FC yananiwe gufata umwanya wa mbere nyuma yo gutsindwa na Sunrise FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/12/2017 18:49
0


Ikipe ya Police FC yatsinzwe na Sunrise FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona iyi kipe yakagombye kuba yarara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo. Sunrise FC yahawe amakarita abiri atukura muri uyu mukino.



Niyibizi Vedaste ni we wafunguye amazamu ku munota wa  63’ mbere yuko Orotomal Alex yungamo ikindi ku munota wa 75’. Igitego cy’impozamarira cya Police FC cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku munota wa 77’ w’umukino. Muri uyu mukino, Mushimiyimana Regis na Niyibizi Vedaste ba Sunrise FC bahawe ikarita itukura buri umwe.

Seninga wari ufite intego yo kurara ku mwanya wa mbere ntabwo byamukundiye kuko Sunrise FC yari ifite morale yo kuba yaratsinze FC Kirehe yaje ikamutesha umwanya bityo igahita iva ku mwanya wa munani ikaba iraye ku mwanya wa gatanu n’amanota 15. Police FC iraba igumye ku mwanya wa kane n’amanota 15 n’ibitego bibiri izigamye.

Mu bakinnyi Sunrise FC FC isanzwe ikoresha ntabari barimo Niyonshuti Gad wahawe umutuku ku mukino batsinzemo Kirehe FC mu gihe Police FC itari ifite Habimana Hussein nawe wujuje amakarita atatu y’umuhondo.

Dore abakinnyi babanje mu kibuga:

Police FC XI: Nzarora Marcel, Ishimwe Issa Zappy, Ndayishimiye Celestin, Twagizimana Fabrice Ndikukazi (C-), Munezero Fiston, Manishimwe Yves, Eric Ngendahimana, Mushimiyimana Mohammed, Mico Justin, Ndayishimiye Antoine Dominique na Biramahire Abeddy.

Sunrise FC XI: Habarurema Gahungu (GK), Serumogo Ally, Habumuremyi Gilbert, Niyonshuti Modeste, Mushimiyimana Regis, Uwambazimana Leo, Iyabivuze Osee, Omoviare Samson, Orotomal Alex, Moussa Ally Sova na Niyibizi Vedaste.

Dore uko umunsi wa 10 uhagaze:

Kuwa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2017

-Police Fc 1-2 Sunrise Fc (Kicukiro Turf, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2017

-Miroplast Fc vs Rayon Sports (Stade Mironko, 15h30’)

-Bugesera Fc vs AS Kigali (Bugesera Ground, 15h30’)

-Kirehe Fc vs Marines Fc (Nyakarambi ground, 15h30’)

-SC Kiyovu vs Etincelles Fc (Stade Mumena, 15h30’)

-Espoir Fc vs Mukura VS (Stade Rusizi, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2017

-APR Fc vs Musanze Fc (Stade de Kigali, 15h30’)

-Gicumbi Fc vs Amagaju Fc (Stade Gicumbi, 15h30’)

Ortomal Alex mu bwugarizi bwa Police FC

Orotomal Alex mu bwugarizi bwa Police FC

Ortomal Alex watsindiye Sunrise Fc igitego cya kabiri

Orotomal Alex watsindiye Sunrise Fc igitego cya kabiri

Ishimwe Issa Zappy 26 yahuraga n'ikipe yahozemo  ahangana na Niyibizi Vedaste watsinze igitego cya mbere

Ishimwe Issa Zappy azamukana umupira inyuma iburyo

Ishimwe Issa Zappy 26 yahuraga n'ikipe yahozemo ahangana na Niyibizi Vedaste watsinze igitego cya mbere cya Sunrise FC

Ndayishimiye Antoine Dominique yari yongeye kubanzamo

Ndayishimiye Antoine Dominique yari yongeye kubanzamo

Gatera Alphone atanga amabwiriza yo gutsinda Police FC

Gatera Alphone atanga amabwiriza yo gutsinda Police FC

Ishimwe Issa Zappy azamukana umupira inyuma iburyo

Ishimwe Issa Zappy azamukana umupira inyuma iburyo

Munezero Fiston wari wabanje mu kibuga ntabwo yahiriwe no kugarira

Munezero Fiston wari wabanje mu kibuga ntabwo yahiriwe no kugarira

Manishimwe Yves 22 yasimbuwe na Nsengiyumva Moustapha ku munota wa 43'

Manishimwe Yves 22 yasimbuwe na Nsengiyumva Moustapha ku munota wa 43'

Nzarora Marcel  asohoka

Nzarora Marcel asohoka 

Orotomal Alex amugeraho

Orotomal Alex amugeraho

Orotomal Alex arawumwambura

Orotomal Alex arawumwambura

Orotomal Alex azamukana umupira

Orotomal Alex azamukana umupira 

CIP Mayira Jean de Dieu (Ibumoso) umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC na Issa Ngeze (iburyo) bareba ibyo Sunrise FC yakoreraga ku Kicukiro

CIP Mayira Jean de Dieu (Ibumoso) umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC na Issa Ngeze (iburyo) bareba ibyo Sunrise FC yakoreraga ku Kicukiro

Eric Ngendahimana ukina hagati mu kibuga  yari afite akazi gakomeye kuko Nizeyimana Mirafa bakorana yariyagize ikibazo ku itako ry'iburyo

Eric Ngendahimana ukina hagati mu kibuga yari afite akazi gakomeye kuko Nizeyimana Mirafa bakorana yari yagize ikibazo ku itako ry'iburyo

Seninga Innocent asoma umukino

Seninga Innocent asoma umukino

Habimana Hussein (Ubanza iburyo) ntiyugariye kuko afite amakarita atatu y'umuhondo

Habimana Hussein (Ubanza iburyo) ntiyugariye kuko afite amakarita atatu y'umuhondo

Itsinda ry'abasifuzi bayoboye umukino

Itsinda ry'abasifuzi bayoboye umukino

Mico Justin (8) ashaka uko yagera ku izamu rya Sunrise FC

Mico Justin (8) ashaka uko yagera ku izamu rya Sunrise FC

Police FC yari ifite amahirwe yo kuyobora urutonde birangira bidakunze

Police FC yari ifite amahirwe yo kuyobora urutonde birangira bidakunze

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND