RFL
Kigali

Etincelles FC yatsinze Rayon Sports, Manishimwe Djabel ahabwa umutuku-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/12/2017 19:09
0


Ikipe ya Etincelles FC yatahanye amanota atatu y'umunsi wa cyenda nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Mumbele Saiba Claude ku munota wa 80'.



Umupira watewe na Nduwimana Michel wacaga ibumoso wageze kuri Mumbele Saiba Claude akozaho umutwe. Muri iyi minota ntabwo umukino wongeye kuryohera abafana kuko abakinnyi ba Etincelles FC baranzwe no gukora ibikorwa byo gutinza umukino. Ibi byaviriyemo Rukundo Protogene Taiga umunyezamu wa Etincelles FC guhabwa ikarita y'umuhondo.

Nyuma gato ni bwo Manishimwe Djabel yahawe ikarita itukura azira ikosa yakoreye kuri Tuyisenge Hackim Dieme. Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports yabwiye abanyamakuru ko atishimiye imisifurire uko yagenze kuko abakinnyi ba Etincelles FC bariye iminota myinshi bikarangira atayongeyeho nyuma. Abafana ba Rayon Sports bari biteze kubona Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir ntibababonye kuko Karekezi yavuze ko yabahamagaye ntibaze.

Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles FC yavuze ko ari amanota atatu ashimishije bityo ko yashima abakinnyi be ubwitange bagaragaje imbere ya Rayon Sports. Rayon Sports yakinaga uyu mukino ifite abasimbura bane bari barimo na Manzi Thierry urwaye ahagana ku gitsi (Tandon). Byaje kuba ngombwa ko ku munota wa 24' Niyonzima Olivier Sefu ava mu kibuga agize ikibazo ku rutugu asanganwe ahita asimburwa na Nyandwi Saddam ukina inyuma.

Ibi byatumye Karekezi ahita afata Mutsinzi Ange Jimmy wakinanaga na Usengimana Faustin mu mutima w'ubwugarizi ahita ajya hagati gufatanya na Mukunzi Yannick bityo Nyandwi ajya inyuma ku ruhande rw'iburyo rwose. Nova Bayama wari watangiye akina iburyo agana imbere yahise ajya ibumoso akina imbere ya Eric Rutanga Alba. Mbere yuko batangira igice cya kabiri, Bimenyimana Bonfils Caleb yasimbuwe na Irambona Eric Gisa.

Ku ruhande rwa Etincelles FC basimbuje inshuro imwe kuko Nsengiyumva Ilshbard yasimbuwe na Mugenzi Cedric bita Ramires wanakinnye muri Rayon Sports. Etincelles FC yari ifite impande zikora neza, yari ifite Akayezu Jean Bosco wakinnye inyuma ahagana iburyo bitewe nuko Mbonyingabo Regis yari afite amakarita atatu y'umuhondo. Rayon Sports kandi yagize ikibazo cyo kutabasha gufata neza Nahimana Isiaq na Ibrahim Niyonsenga Ibrahim bazamuraga imipira ya Etincelles FC.

Etincelles FC yabonye koruneri ebyiri (2), Rayon Sports batera imwe (1). Rayon Sports yakoze amakosa atandatu (6) yavuyemo umutuku wahawe Manishimwe Djabel n'umuhondo wahawe Yannick Mukunzi. Rayon Sports iraguma ku mwanya wa gatandatu n'amanota 14 mu gihe Etincelles FC iguma ku mwanya wa cyenda n'amanota 13. Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu, Mukura Victory Sport yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-0 mu mukino waberaga kuri sitade Huye. Hakizimana Kevin na Rachid Mutebi ni bo bafashije Haringingo Francis Christian kubona amanota atatu y'umunsi.

Dore imikino y'uyu wa Gatatu yarangiye:

-Etincelles FC 1-0 Rayon Sports

-Mukura VS 2-0 Gicumbi FC

Kuwa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2017

-AS Kigali 2-2 SC Kiyovu

-Sunrise FC 2-1 Kirehe FC

-Espoir FC 1-2 Police FC

-FC Marines 2-0 Bugesera FC

Kuwa Kane tariki 21 Ukuboza 2017

-Amagaju FC vs APR FC.

Mumbele Saiba Claude yishimira igitego

Mumbele Saiba Claude yishimira igitego

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga 

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Etincelles XI: Rukundo Protogene (GK, 1) Gikamba Ismael 5, C, Akayezu Jean Bosco Welbeck 18, Nahimana Iddy 11, Kayigamba Jean Paul 22, Nsengiyumva Ishbalde 23, Jumapili Iddy 3, Tuyisenge Hackim 25, Mumbele Saiba Claude 13, Nduwimana Michel 2 na Niyonsenga Ibrahim 17.

Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (1, GK), Mugabo Gabriel 2, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Rutanga Eric Alba 3, Usengimana Faustin 15, Niyonzima Olivier Sefu 21, Mukunzi Yannick 6, Nova Bayama 24, Bimenyimana Bonfils Caleb 7, Manishimwe Djabel 28 na Tidiane Kone 19.

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Abafana ba  Rayon Sports i Rubavu

Abafana ba  Rayon Sports i Nyamata

Abafana ba Rayon Sports i Rubavu

Kayigamba Jean Paul imbere ya Manishimwe Djabel

Kayigamba Jean Paul imbere ya Manishimwe Djabel

Mbonyingabo Regis ntiyakinnye kubera amakarita

Mbonyingabo Regis ntiyakinnye kubera amakarita

Wanyanza ufana Rayon Sports yifata neza mu bali b'i Rubavu

Wanyanza ufana Rayon Sports yifata neza mu bali b'i Rubavu

Nyandwi Saddam abuzwa inzira

Nyandwi Saddam abuzwa inzira 

Irambona ERic Gisa usigaye ari umusimbura ukomeye muri Rayon Sports

Irambona ERic Gisa usigaye ari umusimbura ukomeye muri Rayon Sports

Bimenyimana Bonfils Caleb yasimbuwe na Irambona Eric Gisa

Bimenyimana Bonfils Caleb yasimbuwe na Irambona Eric Gisa

Aho Niyonzima Olivier Sefu yavunikiye

Aho Niyonzima Olivier Sefu yavunikiye 

Niyitegeka Idrissa asesera munsi y'abantu ashaka umupira

Gikamba Ismael kapiteni wa Etincelles FC

Gikamba Ismael kapiteni wa Etincelles FC

Akayezu Jean Bosco uyu munsi yakinnye inyuma ugana iburyo

Akayezu Jean Bosco uyu munsi yakinnye inyuma ugana iburyo

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND