RFL
Kigali

APR FC yaguye miswi na Mukura VS, Espoir FC itsindirwa i Nyakarambi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/11/2017 20:11
2


Ikipe ya APR FC yaguye miswi na Mukura Victory Sport banganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona waberaga kuri sitade Amahoro kuri iki Cyumweru. Espoir FC yatsinzwe na Kirehe FC ibitego 2-0 i Nyakarambi mu Karere ka Kirehe.



APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa munani (8’) ku gitego cya Buteera Andrew  ku mupira yatereye hanze y’urububuga rw’amahina mbere y'uko Mutebi Rachid yishyurira Mukura ku munota wa 34’.

Jimmy Mulisa wakinaga umukino wa munani muri shampiyona yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 ugereranyije n’abo yakoresheje akiba na Police FC. Nshuti Innocent uri mu bizamini bya leta yari yabanjemo mu mwanya wa Twizerimana Onesme mu gihe Nshimiyimana Imran yabanje hanze mu mwanya wa Ombolenga Fitina.

Ku ruhande rwa Haringingo Francis utoza Mukura Victory Sport, ntiyari afite Nkomezi Alex wavunikiye ku mukino banganyijemo na Rayon Sports.

Ikipe ya APR FC niyo yatangiye ubona ko ihagaze neza mu gice cya mbere unabona ko yanatsinda umukino ariko mu gice cya kabiri ikipe ya Mukura VS igenda igaruka mu mukino kuko abakinnyi nka Mutebi Rachid yagiye agera imbere y’izamu cyane n'ubwo akenshi yabaga yaraririye.

Nyuma y’umukino, Jimmy Mulisa yavuze ko abakinnyi ba APR FC bagize uburangare mu mukino kuko abona ko hari ibintu bakora atakagombye kuba abibabuza, uyu mutoza avuga ko kandi abakinnyi ba APR FC bagomba kugira imyumvire iri hejuru kuko ngo ari ikipe iba ishaka igikombe.

Haringingo Francis yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya Mukura VS ifite ikibazo cy’abakinnyi bafite ibizamini bityo byamugoye gutoranya no gutegura ikipe ariko akavuga ko agiye kuba yagaruka mu murongo nyuma y’ibizamini.

Dore abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC XI: Kimenyi Yves (GK, 21), Rukundo Denis 28, Ombolenga Fitina 25, Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince 18, Ngabonziza Albert  (C,3), Bizimana Djihad 8, Buteera Andrew 20, Hakizimana Muhadjili 10, Nshuti Innocent 19 na Sekamana Maxime 17

Mukura VS XI: Rwabugiri Omar (GK, 1), Zagabe Jean Claude (C, 15), Rugirayabo Hassan 5, Nshimirimana David 16, Iragire Saidi 3, Ndayegamiye 17, Duhayindavyi Gael 8, Hakizimana Kevin 9, Habihirwe Arstide 7, Samba Cedric 2 na Mutebi Rachid 10.

Amakipe yombi ava mu rwamabariro

Amakipe yombi ava mu rwamabariro

Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura VS wahoze muri APR FC

Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura VS wahoze muri APR FC

Amakipe asughuzanya

Amakipe asuhuzanya

11 ba Mukura Victory Sport

11 ba Mukura Victory Sport

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Hatungimana Basile (Ibumoso) na Nshimiyimana Ibrahim (iburyo) ku ntebe y'abasimbura

Hatungimana Basile (Ibumoso) na Ndikumana Patrick (iburyo) ku ntebe y'abasimbura

Nshuti Innocent uri mu bizamini bya Leta agorwa na Zagabe Jean Claude wa Mukura VS

Nshuti Innocent uri mu bizamini bya Leta agorwa na Zagabe Jean Claude wa Mukura VS

Zagabe Jean Cllaude kapiteni wa Mukura VS

Zagabe Jean Cllaude kapiteni wa Mukura VS

Zagabe Jean Cllaude kapiteni wa Mukura VS

Jimmy Mulisa atanga amabwiriza ku ruhande rwa APR FC

Jimmy Mulisa atanga amabwiriza ku ruhande rwa APR FC

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura VS wahoze muri APR FC yitangira ikipe

Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura VS wahoze muri APR FC yitangira ikipe

Hakizimana Muhadjili ashaka inzira

Hakizimana Muhadjili ashaka inzira

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego batsindiwe na Buteera Andrew

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego batsindiwe na Buteera Andrew ku munota wa 8'

Agaciro Football Academy nibo batoraguye imipira (Ball Boys)

Agaciro Football Academy nibo batoraguye imipira (Ball Boys)

Abafana ba Mukura VS

Abafana ba Mukura VS

Nshuti Innocent uri mu bizamini bya Leta agorwa ashaka inzira

Nshuti Innocent uri mu bizamini bya Leta agorwa ashaka inzira

Itangishaka Blaise yagiye mu kibuga asimbuye Nhsuti Innocent

Itangishaka Blaise yagiye mu kibuga asimbuye Nhsuti Innocent

Dore uko umunsi wa 8 Uteye:

Kuwa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2017

34' SC Kiyovu 0-0 Marines FC

Kuwa 26 Ugushyingo 2017

-APR Fc 1-1 Mukura VS 

-Miroplast Fc 0-0 Amagaju Fc

-Bugesera Fc 1-1 Sunrise Fc 

-Kirehe Fc 2-0 Espoir Fc 

-Gicumbi Fc 1-1 Police Fc 

-AS Kigali 2-1 Etincelles Fc  

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuhire clarisse6 years ago
    APR FC TUYIRINYUMA NIYO YAJYA MUKICIRO CYA KABIRI NUBWO BITAKUNDA TUZAYIGWA INYUMA APR FC OYEE!OYEE!OYEE!
  • rukundo6 years ago
    Apr. yengeizabikora





Inyarwanda BACKGROUND