Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe ya Kiyovu Sport yatsindaga Espoir FC ibitehp 2-0 mu mukino w’umunsi wa gatandatu waberaga ku kibuga cya Mumena, ibitego byose byatsinzwe na Mugheni Kakule Fabrice (60’, 79’) kapiteni w’iyi kipe.
Nyuma y’umukino, Cassa Mbungo yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya Espoir FC yabanje kugorana cyane kuko yakinaga isa naho yugarira, bityo abwira abakinnyi ko bagomba kwihangana bagatera umupira kandi ko igitego kiboneka.
Mu magambo ye yagize ati“Ikipe ya Espoir FC yari ifite ibanga ryiza ryo kuzibira imipira iri inyuma, urumva abantu 11 bose bakinira hafi muri kimwe cya kabiri cy’ikibuga, umwanya wo gucishamo umupira wari muto cyane. Ariko akenshi iyo bimeze gutyo ukagira amashyushyu ntabwo byakoroha kuhanyura, bisaba kwihangana ugahanahana umupira uca mu mpande kugirab ngo abakina hagati babone aho baca nka Kalisa Rachid na Mugheni Fabrice”.
Mu gusimbuza, Cassa Mbungo yafashe Habamahoro Vincent amushyira mu kibuga asimbura Uwineza Placide wakinaga mu mutima w’ubwugarizi nyamara Habamahoro azwi nk’umukinnyi wo hagati mu kibuga.
Cassa Mbungo avuga ko Habamahoro yabaye amahitamo mu mutima w’ubwugarizi kuko ngo uyu musore afite ubuhanga bwo kuba akina anasatira umupira awuganisha imbere kurusha Karera Hassan wari ku ntebe y’abasimbura kuko ngo we yifitemo kugarira cyane kandi ngo uyu mutoza yashakaga imipira iva ku izamu igana imbere ijyanwe n’umukinnyi (Offensive Game).
Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro yasimbuwe na Vino Ramadhan naho Karera Hassan aza kujya mu kibuga asimbuye Moustapha Francis.
Ubwo habamahoro Vincent yari yinjiye mu kibuga, Mbogo Ali wari watangiye afatanya na Uwineza Placide mu mutima w’ubwugarizi, yahise afatanya na Habamahoro mbere yuko Karera Hassan aza bagakomezanya bityo Habamahoro agahita yisunika hagati mu kibuga yiyongera kuri Kalisa Rachid na Mugheni Kakule Fabrice.
Ku ruhande rwa Espoir FC yabanje yazonzwe cyane no kuba ubwugarizi bwayo bwaragize ikintu cyo kurangara no gushwana, Uwimana Emmanuel yasimbuye Nkurunziza Felicien naho Bugingo Samson asimbura Hakundukize Adolphe.
Kiyovu Sport yari mu rugo yateye koruneri icyenda (9) kuri eshatu (3) za Espoir FC. Espoir FC bakoze amakosa atandatu (6) kuri arindwi (7) ya Kiyovu Sport. Mu guhana amakosa niho havuye ikarita y’umuhondo yahawe Ahoyikuye Jean Paul wa Kiyovu Sport na Nkurunziza Felicien wa Espoir FC.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
SC Kiyovu XI:
Ndoli Jean Claude (GK, 19), Mbogo Ali 18, Uwineza Aime Placide 23, Ahoyikuye Jean Paul 4, Uwihoreye Jean Paul 3, Rachid Kalisa 8, Mugheni Kakule Fabric (17, C), Moustapha Francins 10, Nizeyimana Djuma 9, Habyarimana Innocent 11 na Nizeyimana Jean Claude 14.
Espoir FC XI: Isingizwe Patrick (GK, 30),Harerimana Jean Damascene18, Moninga Walusambo Emmanuel Keita 6, Dushimyumugenzi Jean 4, Wilondja Jacques (C, 5), Gatoto Serge 15, Nkurunziza Felicien 9, Lonla Fotsa Henri Bao 14, Ssemazi John 3, Renzaho Hussein 11 na Hakundukize Adolphe 7.
Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yatsinze Kirehe FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Rugwiro Herve na Twizerimana Martin Fabrice mu gihe igitego cy’impozamarira cya Kirehe cyatsinzwe na Niyonkuru.
Musanze FC yatsinze Amagaju FC ibitego 2-1. Musanze FC yatsindiwe na Imurora Japhet afatanyij na Majyambere Alype mu gihe igitego cy’amagaju FC cyatsinzwe na Tresor Ndikumana. Bugesera FC yarokowe n'imbaraga za Ssentongo Farouk Ruhinda Saifi wababoneye igitego kimwe rukumbi cyabatandukanyije na Gicumbi FC.
Umunsi wa Gatandatu wa shampiyona:
Kuwa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017
-APR Fc 2-1 Kirehe Fc
-Bugesera Fc 1-0 Gicumbi Fc
-Musanze Fc 2-1 Amagaju Fc
-SC Kiyovu 2-0 Espoir Fc
Ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017
-Miroplast Fc vs Police Fc (Stade Mironko)
-AS Kigali vs Sunrise Fc (Stade de Kigali)
-Marines Fc vs Etincelles Fc (Stade Umuganda)
-Rayon Sports Fc vs Mukura VS (Stade Kicukiro)
AMAFOTO YA SC KIYOVU 2-0 ESPOIR FC:
Amakipe asohoka mu rwambariro
11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga
11 ba Espoir FC babanje mu kibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Umunota wo kwibuka Ndikumana Hamdi Katauti na Hategekimana Bonaventure Gangi bitabye Imana
Uruhande rwa Espoir FC mu munota wo kwibuka
Henri Baloa Bao wa Espoir FC akurikiwe na Francis Moustapha
Mugheni Kakule Fanrice ku mupira
Umufana wa Kiyovu Sport
Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport ku mupira
Moustapha Francis yisaka ishoti
Moninga Wa Lusambo 6 mu kirere ashaka umupira
Ubwugarizi bwa Espoir FC bageragezaga kwegerana cyane
Isingizwe Patrick umunyezamu wa Espoir FC yirwanaho
Mugheni ashaka umupira
Sogonya Hamiss Kishi (wambaye umukara) wahoze atoza Kirehe FC
Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade Mumena
Uwimana Emmanuel bita Nsoro Tiote wa Espoir FC azakumakana umupira akurikiwe na Mugheni Fabrice
Uwimana Emmanuel yari yinjiye mu kibuga asimbuye Nkurunziza Felicien
Mugheni Kakule Fabrice yishimira igitego yatsinze ku munota wa 60' afunguye amazamu
Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego
Umukino warimo imbaraga kandi wihuta
Mbogo Ali wahoze ari myugariro wa Espoir FC
Ahoyikuye Jean Paul yurira umuntu
MC N'Hash byamusabye kwicara akarambya kuko avuga ko akunda Kiyovu Sport
Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote ku mupira
Ku ntebe y'abasimbura ya Espoir FC
Habyarimana Innocent yakinnye iminota 90' anitwara neza
Cassa Mbungo Andre ku munota wa 90'
Abafana mu kibuga nyuma y'umukino
Mugheni Kakule Fabrice ashagawe n'abafana
Mugheni Kakule Fabrice kuri ubu amaze kugeza ibitego bine (4)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO