RFL
Kigali

Cassa Mbungo utoza Kiyovu Sport yasobanuye ibanga ryamufashije gutsinda Espoir FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/11/2017 11:49
0


Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe ya Kiyovu Sport yatsindaga Espoir FC ibitehp 2-0 mu mukino w’umunsi wa gatandatu waberaga ku kibuga cya Mumena, ibitego byose byatsinzwe na Mugheni Kakule Fabrice (60’, 79’) kapiteni w’iyi kipe.



Nyuma y’umukino, Cassa Mbungo yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya Espoir FC yabanje kugorana cyane kuko yakinaga isa naho yugarira, bityo abwira abakinnyi ko bagomba kwihangana bagatera umupira kandi ko igitego kiboneka.

Mu magambo ye yagize ati“Ikipe ya Espoir FC yari ifite ibanga ryiza ryo kuzibira imipira iri inyuma, urumva abantu 11 bose bakinira hafi muri kimwe cya kabiri cy’ikibuga, umwanya wo gucishamo umupira wari muto cyane. Ariko akenshi iyo bimeze gutyo ukagira amashyushyu ntabwo byakoroha kuhanyura, bisaba kwihangana ugahanahana umupira uca mu mpande kugirab ngo abakina hagati babone aho baca nka Kalisa Rachid na Mugheni Fabrice”.

Mu gusimbuza, Cassa Mbungo yafashe Habamahoro Vincent amushyira mu kibuga asimbura Uwineza Placide wakinaga mu mutima w’ubwugarizi nyamara Habamahoro azwi nk’umukinnyi wo hagati mu kibuga.

Cassa Mbungo avuga ko Habamahoro yabaye amahitamo mu mutima w’ubwugarizi kuko ngo uyu musore afite ubuhanga bwo kuba akina anasatira umupira awuganisha imbere kurusha Karera Hassan wari ku ntebe y’abasimbura kuko ngo we yifitemo kugarira cyane kandi ngo uyu mutoza yashakaga imipira iva ku izamu igana imbere ijyanwe n’umukinnyi (Offensive Game).

Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro yasimbuwe na Vino Ramadhan naho Karera Hassan aza kujya mu kibuga asimbuye Moustapha Francis.

Ubwo habamahoro Vincent yari yinjiye mu kibuga, Mbogo Ali wari watangiye afatanya na Uwineza Placide mu mutima w’ubwugarizi, yahise afatanya na Habamahoro mbere yuko Karera Hassan aza bagakomezanya bityo Habamahoro agahita yisunika hagati mu kibuga yiyongera kuri Kalisa Rachid na Mugheni Kakule Fabrice.

Ku ruhande rwa Espoir FC yabanje yazonzwe cyane no kuba ubwugarizi bwayo bwaragize ikintu cyo kurangara no gushwana, Uwimana Emmanuel yasimbuye Nkurunziza Felicien naho Bugingo Samson asimbura Hakundukize Adolphe.

Kiyovu Sport yari mu rugo yateye koruneri icyenda (9) kuri eshatu (3) za Espoir FC. Espoir FC bakoze amakosa atandatu (6) kuri arindwi (7) ya Kiyovu Sport. Mu guhana amakosa niho havuye ikarita y’umuhondo yahawe Ahoyikuye Jean Paul wa Kiyovu Sport na Nkurunziza Felicien wa Espoir FC.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

SC Kiyovu XI:

 Ndoli Jean Claude (GK, 19), Mbogo Ali 18, Uwineza Aime Placide 23, Ahoyikuye Jean Paul 4, Uwihoreye Jean Paul 3, Rachid Kalisa 8, Mugheni Kakule Fabric (17, C), Moustapha Francins 10, Nizeyimana Djuma 9, Habyarimana Innocent 11 na Nizeyimana Jean Claude 14.

Espoir FC XI: Isingizwe Patrick (GK, 30),Harerimana Jean Damascene18, Moninga Walusambo Emmanuel Keita 6, Dushimyumugenzi Jean 4, Wilondja Jacques (C, 5), Gatoto Serge 15, Nkurunziza Felicien 9, Lonla Fotsa Henri Bao 14, Ssemazi John 3, Renzaho Hussein 11 na Hakundukize Adolphe 7.

Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yatsinze Kirehe FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Rugwiro Herve na Twizerimana Martin Fabrice mu gihe igitego cy’impozamarira cya Kirehe cyatsinzwe na Niyonkuru.

Musanze FC yatsinze Amagaju FC ibitego 2-1. Musanze FC yatsindiwe na Imurora Japhet afatanyij na Majyambere Alype mu gihe igitego cy’amagaju FC cyatsinzwe na Tresor Ndikumana. Bugesera FC yarokowe n'imbaraga za Ssentongo Farouk Ruhinda Saifi wababoneye igitego kimwe rukumbi cyabatandukanyije na Gicumbi FC.

Umunsi wa Gatandatu wa shampiyona:

Kuwa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017

-APR Fc 2-1 Kirehe Fc  

-Bugesera Fc 1-0 Gicumbi Fc  

-Musanze Fc 2-1 Amagaju Fc  

-SC Kiyovu 2-0 Espoir Fc  

Ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017

-Miroplast Fc vs Police Fc (Stade Mironko)

-AS Kigali vs Sunrise Fc (Stade de Kigali)

-Marines Fc vs Etincelles Fc (Stade Umuganda)

-Rayon Sports Fc vs Mukura VS (Stade Kicukiro)

AMAFOTO YA SC KIYOVU 2-0 ESPOIR FC:

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

11 ba Kiyovu Sport babanje  mu kibuga

11 ba Kiyovu Sport babanje  mu kibuga

11 ba Espoir FC babanje mu kibuga

11 ba Espoir FC babanje mu kibuga 

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Umunota wo kwibuka Ndikumana Hamdi Katauti na Hategekimana Bonaventure Gangi bitabye Imana

Umunota wo kwibuka Ndikumana Hamdi Katauti na Hategekimana Bonaventure Gangi bitabye Imana

Uruhande rwa Espoir FC mu munota wo kwibuka

Uruhande rwa Espoir FC mu munota wo kwibuka

Henri Baloa Bao wa Espoir FC akurikiwe na Francis Moustapha

Henri Baloa Bao wa Espoir FC akurikiwe na Francis Moustapha

Mugheni Kakule Fanrice ku mupira

Mugheni Kakule Fanrice ku mupira

Umufana wa Kiyovu Sport

Umufana wa Kiyovu Sport

Nizeyimana Djuma  wa Kiyovu Sport ku mupira

Nizeyimana Djuma  wa Kiyovu Sport ku mupira

Moustapha Francis yisaka ishoti

Moustapha Francis yisaka ishoti

Moninga Wa Lusambo 6 mu kirere ashaka umupira

Moninga Wa Lusambo 6 mu kirere ashaka umupira

Ubwugarizi bwa Espoir FC bageragezaga kwegerana cyane

Ubwugarizi bwa Espoir FC bageragezaga kwegerana cyane

Isingizwe Patrick umunyezamu wa Espoir FC yirwanaho

Isingizwe Patrick umunyezamu wa Espoir FC yirwanaho

Mugheni ashaka umupira

Mugheni ashaka umupira 

Sogonya Hamiss Kishi (wambaye umukara) wahoze atoza Kirehe FC

Sogonya Hamiss Kishi (wambaye umukara) wahoze atoza Kirehe FC 

Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade Mumena

Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade Mumena

Uwimana Emmanuel bita Nsoro Tiote wa Espoir FC azakumakana umupira akurikiwe na Mugheni Fabrice

Uwimana Emmanuel bita Nsoro Tiote wa Espoir FC azakumakana umupira akurikiwe na Mugheni Fabrice

Uwimana Emmanuel yari yinjiye mu kibuga asimbuye Nkurunziza Felicien

Uwimana Emmanuel yari yinjiye mu kibuga asimbuye Nkurunziza Felicien

Mugheni Kakule Fabrice yishimira igitego yatsinze ku munota wa 60' afunguye amazamu

Mugheni Kakule Fabrice yishimira igitego yatsinze ku munota wa 60' afunguye amazamu

Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego

Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira igitego

Umukino warimo imbaraga kandi wihuta

Umukino warimo imbaraga kandi wihuta 

Mbogo Ali wahoze ari myugariro wa Espoir FC

Mbogo Ali wahoze ari myugariro wa Espoir FC

Ahoyikuye Jean Paul yurira umuntu

Ahoyikuye Jean Paul yurira umuntu

MC N'Hash byamusabye kwicara akarambya kuko avuga ko akunda Kiyovu Sport

MC N'Hash byamusabye kwicara akarambya kuko avuga ko akunda Kiyovu Sport 

Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote ku mupira

Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote ku mupira 

Ku ntebe y'abasimbura ya Espoir Fc

Ku ntebe y'abasimbura ya Espoir FC

 Habyarimana Innocent yakinnye iminota 90' anitwara neza

Habyarimana Innocent yakinnye iminota 90' anitwara neza 

Cassa Mbungo Andre ku munota wa 90'

Cassa Mbungo Andre ku munota wa 90'

Abafana mu kibuga nyuma y'umukino

Abafana mu kibuga nyuma y'umukino

Mugheni Kakule Fabrice ashagawe n'abafana

Mugheni Kakule Fabrice ashagawe n'abafana 

Mugheni Kakule Fabrice kuri ubu amaze kugeza ibitego bine (4)

Mugheni Kakule Fabrice kuri ubu amaze kugeza ibitego bine (4)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND