RFL
Kigali

Eyob Metkel yatwaye agace ka Musanze Nyamata, Areruya Joseph asubirana umwenda w’umuhondo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/11/2017 17:51
0


Eyob Metkel umunya-Erithrea ukinira Team Dimension Data for Qhubeka niwe watwaye agace ka Musanze-Nyamata kari ku ntera ya km 120.5 akoresheje amasaha abiri, iminota 52’ n’amasegonga 54’’. Areruya bakoresheje ibihe bingana binamufasha gusubirana umwenda w’umuhondo.



Areruya Joseph warushwaga umunota umwe na Simon Pelaud wari ufite “Maillot Jaune” kuva i Musanze, yaje gufashwa na Eyob Metkel bakinana binamufasha kwivuna Simon waje ku mwanya wa 33 akoresheje 2h55’27”.

Ibi bivuze ko Areruya Joseph ari ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange (General Classification) kuko  hagati ye na Simon Pelaud harimo umunota umwe n’amasegonda 33” (1’33”).

Nyuma yo gusubirana umwambaro w’umuhondo, Areruya Joseph yabwiye abanyamakuru ko ashimira cyane Eyob Metkel bakinana muri Team Dimension Data kuko yamufashije mu rugendo bityo akamutiza imbaraga zatumye basiga cyane Simon Pelaud bakanamwambura umwambaro w’icyubahiro. Yagize ati

Ndishimye cyane kuko uburyo nsubiranye uyu mwenda ariko nkaba ntakwibagirwa Eyob wamfashije cyane mu rugendo kuko imbaraga zanjye n’ize twazihurije hamwe bituma ngera inaha (Nyamata) nsiga cyane Simon Pelaud. Ni nayo mpamvu twahise twumvikana ko namuharira agatwara Etape.  

Areruya w’imyaka 21 yavuze ko ku isiganwa ry’uyu wa Gatanu bagomba gukora cyane nk’ikipe kugira ngo intera imutije umwenda w’umuhondo itazavamo ahubwo ko igomba kwiyongera.

Ikigiye gukurikira ni ukurinda umwenda w’umuhondo kuko isiganwa risigaje igihe gito rikaba ryarangira, urumva ko dusabwa gukorana ubwenge cyane.- Areruya Joseph

Eyob Metkel yavuze ko gutwara agace ka Musanze-Nyamata ari ibintu byamushimishije cyane ariko ari ishema kuri Team Dimension Data kuko bakoreye hamwe kandi byatanze umusaruro  no kuri Joseph Areruya. Yagize ati

Nka Dimension Data turi imbere cyane kuko ubufatanye bwacu bwatanze umusaruro bikanagera kuri Joseph Areruya dukinana. Ubu icyo tugomba gukora ni ugukomeza umurego kugira ngo dufashe Areruya Joseph atazongera kwamburwa umwenda w’umuhondo...

Mu gutanga ibihembo; Areruya Joseph yahembwe nk'uwatwaye agace (Stage Winner), umunyarwanda ndetse n'umunyafurika witwaye neza. Edward Greene ukinira Lowestlates niwe wahembwe nk'umukinnyi wazamutse neza mu gihe Ebrahim Redwane yahembwe nk'uwagaragaje guhatana cyane.

Dore abakinnyi 1o babaye aba mbere muri Musanze-Nyamata:

1.Eyob Metkel: 2h52’54”

2.Areruya Joseph: 2h52’54”

3.Nsengimana Jean Bosco: 2h53’23”

4.Kangangi Suleiman: 2h53’49”

5.Patrick Byukusenge: 2h55’09”

6.Main Kent: 2h55’09”

7.Kipkemboi Salim: 2h555’27”

8.Mebrahtom Natnael: 2h55’27”

9.Holler Nicodemus: 2h55’27”

10.Valentin Goudin: 2h55’27”

Abakinnyi 10 ku rutonde rusange:

1.Areruya Joseph: 13h07’41”

2.Eyob Metkel: 13h08’19”

3.Kangangi Suleiman: 13h08’57”

4.Simon Pelaud: 13h08’57”

5.Nsengimana Jean Bosco: 13h09’14”

6.Patrick Byukusenge : 13h09’25”

7.Ndayisenga Valens: 13h10’21”

8.Tesfom Okbamariam: 13h10’31”

9.Munyaneza Didier: 13h10’43”

10.Jeannnes Mathieu: 13h10’43”

Areruya Joesph mu mwambaro w'umuhondo utangwa na MINISPOC

Areruya Joesph mu mwambaro w'umuhondo utangwa na MINISPOC

Eyob Metkel niwe wageze i Nyamata ari imbere nubwo anganya ibihe (2h52'54")

Eyob Metkel niwe wageze i Nyamata ari imbere n'ubwo anganya ibihe (2h52'54")

Areruya yahembwe nk'umunyafurika mwiza

Areruya yahembwe nk'umunyafurika mwiza 

Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Dimension Data

Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Dimension Data

Eyob Metkel afuhereza "Champagne" i Nyamata

Eyob Metkel anyanyagiza "Champagne" i Nyamata 

Eyob Metkael akinana na Areruya Joseph muri Team Dimension Data

Eyob Metkael akinana na Areruya Joseph muri Team Dimension Data

Areruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco na Ndayisenga Valens bishimira umusaruro

Areruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco na Ndayisenga Valens bishimira umusaruro

Byukusenge Patrick yaje ari uwa 5

Byukusenge Patrick yaje ari uwa 5

 Areruya Joseph (Ibumoso) na Eyob Metkel (iburyo) bagerabye ku murongo

Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Dimension Data

Areruya Joseph (Ibumoso) na Eyob Metkel (iburyo) begeranye ku murongo

Eyob Metkel yishimira kugera i Nyamata

Eyob Metkel yishimira kugera i Nyamata

Eyob Metkel

Eyob Metkel

Abafana i Nyamata

Abafana i Nyamata

Agasozi ka Karumuna i Bugesera

Agasozi ka Karumuna i Bugesera

Abafana Nyabugogo

Abafana Nyabugogo

Abafana bambaye amabara ya SKOL

Abafana bambaye amabara ya SKOL

Abafana hejuru y'imodoka

Abafana hejuru y'imodoka 

Agasozi ka Gako

Agasozi ka Gako

Umwana udatinya izuba

Umwana udatinya izuba

Umukino w'amagare usanga abafana aho bari

Umukino w'amagare usanga abafana aho bari 

Ku murenge wa Rusiga

Ku murenge wa Rusiga 

Abana bitegeye  abakinnyi

Abana bitegeye  abakinnyi

Areruya Joesph mu mwambaro w'umuhondo utangwa na MINISPOC

Abakinnyi 68 nibo bahagurutse i Musanze bagana i Nyamata

Abasiganwa basohoka akarere ka Muhango benda kwinjira muri Ngororero

Abakinnyi bagomba guhaguruka i Nyamata bagana i Rwamagana kuri uyu wa Gatanu

AMAFOTO:Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND