RFL
Kigali

Rwamagana: Ishuli ry'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12 rya Rwamashyongoshyo ryashimiye abarihesheje ishema muri siporo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/11/2017 15:34
1


Kuwa 15 Ugushyingo 2017 ishuli ryisumbuye rya Rwamashyongoshyo riherereye mu murenge wa Gahengeli , Akarere ka Rwamagana ryatanze “certificates” ku mugaragaro ku banyeshuli baryo barangije mu 2016 bagatsinda bose ndetse bamwe bagatsindira ku manota yo hejuru.



Insanganyamatsiko yagiraga yari “uruhare rwa siporo mu mashuli ku iterambere ry'uburezi n'imibereho myiza y'abaturage” 

Mu ruhame hashimiwe abakinnyi b’umupira mu bakobwa ku bikombe bitandukanye batwaye ku rwego rw'Akarere, Intara n'igihugu mu mwaka w’imikino 2016-2017. Haremewe kandi umupfakazi witwa Bankundiye Elevanie ihene yo korora 

Hishyuriwe “Mituelle de Sante” abantu 24 bagize  imiryango itanu (5) yahuye n'ingorane zitandukanye ntishobore kuyitanga ku bufatanye bw'abarezi, hishyuwe ibihumbi 72.000 by’amafaranga y’u Rwanda (72.000 FRW). Ibi byose byakozwe hifashishijwe amafaranga y'igihembo cyatanzwe na BRALIRWA kubwo kwitwara neza mu mikino ya COPA COCACOLA .

Mu mwaka wa 2016 ishuli ryatwaye irushanwa rya copa coca cola (U17) riba irya mbere ku rwego rw’igihugu mu mupira w’amaguru (Abakobwa).

Muri 2017 ryageze muri ½ cy’irangiza  muri Copa Coca Cola no mu mashuli Kagame Cup(U20) bityo amakipe yombi y’abakobwa ahesha akarere ishema aho muri Copa Coca Cola kabaye aka gatatu ku rwego rw'igihugu naho mu mashuli Kagame cup kakaba aka Kane ku rwego rw'igihugu.

Bimazubute Jules umunyeshuri uhagarariye abandi yashimiye  ubuyobozi bw'ishuri uburyo bwabaye hafi yabo bityo bakaba baravuyemo abagabo ku bwubuyobozi bwiza burangwa Ku ishuri ryabo.

Umuyobozi w’ishuli  Habyarimana Canisius yatangaje ko siporo yamufashije gukundisha abana ishuli kuko yageze kuri iri shuli mu 2015 hari abana 200 agahita atangiza siporo mu buryo bwitaweho bityo kugera 2017 abana bikubye kabiri karenga kuko ubu babarizwe muri 446 kandi bakanatsinda neza mu bizamini bya leta.

Uyu muyobozi kandi ashima gahunda nziza ya nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri gahunda nziza ry'uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n'ibiri aho igeze n’umusaruro iri gutanga anashimira akarere n'umurenge ku bufatanye bwiza mu bigerwaho byose anizeza gukomeza gushyigikira gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ya 12YBE ashyiramo imbaraga ngo umusaruro uboneke ku ishuli abereye umuyobozi. 

Umuyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gahengeri, Niyomwungeri Richard yashimiye ubuyobozi bw’ishuli ku mbaraga nyinshi bushyira mu myigire y’abana byubakiye kuri siporo bityo abasaba gukomereza mu murongo mwiza uhari kandi ko abashyigikiye akaba anashimishijwe n’igikorwa cyiza cy'imibereho myiza ubuyobozi bw’ikigo bwateguye cyo gutangira abantu ubwisungane mu kwivuza no kuremera umuturage bigahuzwa na siporo bityo ashima urwo rugero rwiza rutanzwe n’ishuli ryisumbuye rya Rwamashyongoshyo.

Habyarimana Canisius (iburyo) umuyobozi wa GS.Rwamashyangoshyo

Habyarimana Canisius (iburyo) umuyobozi wa GS.Rwamashyongoshyo

Umushyitsi mukuru, Rugaza Jules wari uhagarariye ubuyobozi bw'akarere yashimye intambwe nziza ishuli ryateye muri siporo bikaba bigira ingaruka nziza mu myigire bikanagirira umumaro abaturage bityo yizeza ishuli ubuvugizi ku bindi ishuli rikeneye ngo rirusheho kwesa imihigo harimo n’umuriro w'amashanyarazi kugira ngo ikorabuhanga rigerweho kuri irishuli risanzwe rikora neza.

Abanyeshuli bahabwa impamyamumenyi

Abanyeshuli bahabwa impamyabumenyi

 Bigendanye n'igihe imaze GS Rwamashyongoshyo ifite aho igeze muri siporo

Rwamagana

Bigendanye n'igihe imaze GS Rwamashyongoshyo ifite aho igeze muri siporo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Canisius6 years ago
    Dushimiye abagize uruhare bose ngo ibi bigerweho! Imana ibahe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND