RFL
Kigali

Nsengimana Jean Bosco yegukanye agace kabanziriza utundi muri Tour du Rwanda 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/11/2017 13:56
0


Nsengimana Jean Bosco w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare niwe wegukanye agaca kabanziriza utundi (Prologue) muri Tour du Rwanda 2017 akoresheje iminota itatu, amasegonda 46 n’ibice 6 (3m46s06”’).



Ni ibihe yakoresheje ku ntera ya kilometero 3.3 (3.3 Km) mu isiganwa buri mukinnyi aba arwana no gukoresha igihe gito (Individual Time Trial), agace kakinwaga kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2017 kuri sitade Amahoro.

Nyuma yo gutwara aka gace, Nsengimana Jean Bosco yabwiye abanyamakuru ko kuba ikipe y’u Rwanda igomba gutangira bafite umwenda w’umuhondo bigiye gutanga imbaraga zo kuba bagomba gukorera hamwe kugira ngo batazayitakaza mu duce tundi dusigaye.

Ndishimye cyane kuko uyu mwanya twawushakaga nka Team Rwanda. Uyu mwenda w’umuhondo tuzakomeza gukorera hamwe kugira ngo tutazawutakaza. Byari kuzadusaba imbaraga iyo bawudutwara ku munsi wa mbere ariko niba tuwufite abawushaka bizabasaba izindi mbaraga.-Nsengimana Jean Bosco

Ndayisenga Valens umunyarwanda ukinira Tirol Cycling Team muri Autriche unafite Tour du Rwanda 2016, yabaye uwa kabiri akoresheje iminota itatu, amasegonda 46 n’ibice 77 (3’46”77”’) naho Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Team Dimension Data for Qhubekaaba uwa kane akoresheje 3’54’’44’’’.

Ku ruhande rwa Ndayisenga Valens ukinira Tirol Cycling Team yavuze ko kuba aje ku mwanya wa kabiri atari bibi mu irushanwa kandi ko uyu mwanya ari inzira nziza yo kuba bazafata umwanya wa mbere mu duce turi imbere.

Ntabwo uyu mwanya wa kabiri ari mubi ku irushanwa nk’iri kuko niba nje ku mwanya wa kabiri bivuze ko ikipe yanjye iba isabwa gukora cyane kugira ngo tubashe gusatira cyane umukinnyi uba yambaye umwenda w’umuhondo-Ndayisenga Valens

Nsengimana Jean Bosco akora ibijyanye no kwishimira intsinzi

Nsengimana Jean Bosco akora ibijyanye no kwishimira intsinzi

SKOL Rwanda niyo ihemba umukinnyi uba watwaye agace

SKOL Rwanda niyo ihemba umukinnyi uba watwaye agace

Guhera kuri uyu wa Mbere mu rugendo rwa Kigali-Huye Nsegimana niwe uzaba yambaye mayo y'umuhondo (Yellow Jersey)

Guhera kuri uyu wa Mbere mu rugendo rwa Kigali-Huye Nsegimana niwe uzaba yambaye mayo y'umuhondo (Yellow Jersey)

Ndayisenga Valens yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje 3'52"81"'

Ndayisenga Valens yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje 3'52"81"'

Munyabagisha Valens(ibumoso) perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda

Munyabagisha Valens(ibumoso) perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu

Nsengimana Jean Bosco mbere yo guhaguruka

Nsengimana Jean Bosco mbere yo guhaguruka

Nsengimana Jean Bosco ahagurutse

Nsengimana Jean Bosco ahagurutse

Nsengimana Jean Bosco ahagurutse

Areruya Joseph wa Team Dimension Data yabaye uwa kane akoresheje 3'54''44''

Areruya Joseph wa Team Dimension Data yabaye uwa kane akoresheje 3'54''44''

 Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Team Dimension Data yabaye uwa kane akoresheje 3'54''44''

Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Team Dimension Data yabaye uwa kane akoresheje 3'54''44''

Umwenda wa SKOL wambitswe Nsengimana Jean Bosco

Umwenda wa SKOL wambitswe Nsengimana Jean Bosco

Abafana b'umukino w'amagare

Abafana b'umukino w'amagare

Nsengimana Jean Bosco akimara kugera ku murongo urangiza agace

Nsengimana Jean Bosco akimara kugera ku murongo urangiza agace

Uko batanu ba mbere bakurikiranye

Uko batanu ba mbere bakurikiranye 

Ndayisenga Valens

Ndayisenga Valens umunyarwanda ukinira Tirol Cycling Team muri Austriche

Stephan de FOB yahembwe nk'uukinnyi warushije abandi mu guhatana mu isiganwa

Stephan de BOD yahembwe nk'umukinnyi warushije abandi mu guhatana mu isiganwa

Kuri uyu wa Mbere  tariki 13 Ugushyingo 2017, bazahaguruka i Kigali kuri Gare ya Kacyiru bagana mu karere ka Huye. Abasiganwa bazakora intera ya kilometero 120.3, aha bazahava bajye kurara mu Karere ka Nyanza aho bazahaguruka kuwa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017 bagana mu Karere ka Rubavu ku ntera ya kilometero 180.

Ku munsi wa kane w’isiganwa, abakinnyi bazahaguruka i Rubavu bagana i Musanze kuwa 15 Ugushyingo 2017 bakora intera ya kilometero 95. Bazahaguruka i Musanze kuwa 16 Ugushyingo 2017 bagana i Nyamata mu Bugesera ku ntera ya kilometero 121 mbere y'uko bazahava ku munsi ukurikira bagana i Rwamagana ku ntera ya kilometero 93.1.

Bazava i Rwamagana kuwa 18 Ugushyingo 2017 bagana i Nyamirambo ku ntera ya kilometero 86.3 bityo ku Cyumweru bazasoze bazenguruka umujyi wa Kigali aho bazakora intera ya kilometero 120 hanamenyekana uzatwara isiganwa muri rusange.

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND