RFL
Kigali

Imanishimwe yatangiye imyitozo yo kwiruka mu Mavubi atarimo ababanje mu kibuga i Addis Ababa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/11/2017 7:40
1

Imanishimwe Emmanuel myugariro w’ikipe ya APR FC wari umaze ibyumweru bitatu ari mu kibazo cy’imvune yagiriye mu mukino APR FC yanganyijemo na FC Marines, yatangiye imyitozo yo kwiruka mu ikipe y’igihugu iri kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia kuwa 12 Ugushyingo 2017.

Mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri, hakoze abakinnyi 14 barimo abakinnyi batanu bari basigaye i Kigali kuko Nshimiyimana Imaran atakoze imyitozo ku mpamvu zitarajya ahabona. Aba bakinnyi biyongeraho abakinnyi barindwi (7) bari bari ku ntebe y’abasimbura muri Ethiopia biyongeraho Nshuti Innnocent ndetse ba Manishimwe Emmanuel.

Imanishimwe Emmanuel yakoze imyitozo yo kuzenguruka ikibuga cya sitade ya Kigali ariko yaje kubwira umuganga ko ari kwiruka yakongeza umuvuduko akababara. Abasimbura bari ku ntebe muri Ethiopia: Nzarora Marcel (GK, 18), Ndayishimiye Celestin 3, Niyonzima Ally 8, Nyandwi Saddam 11, Niyonzima Olivier Sefu 21, Hakizimana Muhadjili 10 na Mico Justin 12.

Dore abakinnyi b'u Rwanda babanje mu kibuga i Addis Ababa: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1), Usengimana Faustin Vidic 15, Manzi Thierry Ramos 17, Kayumba Soter 5, Eric Rutanga  Alba 20, Mukunzi Yannick Joy 6, Iradukunda Eric Radou 14, Bizimana Djihad Djidiro 4, Manishimwe Djabel 2, Biramahire  Christophe Abeddy 7, Nshuti Innocent 19. Aba bose ntibakoze imyitozo uretse Nshuti Innocent wa APR FC.

Imanishimwe Emmanuel mu myitozo yo kwiruka

Imanishimwe Emmanuel mu myitozo yo kwiruka

Abakinnyi bishyushya

Abakinnyi bishyushya

Antoine Hey Paul umutoza mukuru w'Amavubi

Antoine Hey Paul umutoza mukuru w'Amavubi

Ndayishimiye Celestin myugariro wa Police FC yigaragaza mu myitozo

Ndayishimiye Celestin myugariro wa Police FC yigaragaza mu myitozo

Nizeyimana Mirafa umwe mu bahatanira gusimbura Bizimana Djihad

Nizeyimana Mirafa umwe mu bahatanira gusimbura Bizimana Djihad

Kimenyi Yves yegamye ku izamu aganira na Nzarora Marcel bafatanyije akazi ko mu izamu

Kimenyi Yves yegamye ku izamu aganira na Nzarora Marcel bafatanyije akazi ko mu izamu

Mashami Vincent umutoza wungirije  mu Mavubi niwe ukora akazi kenshi mu myitozo

Mashami Vincent umutoza wungirije mu Mavubi ni we ukora akazi kenshi mu myitozo

Rwarutabura yari yahageze

Rwarutabura yari yahageze

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports

Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports

Sekamana Maxime mu myitozo

Sekamana Maxime mu myitozo

Nizeyimana Djuma  wa Kiyovu Sport ku mupira

Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport ku mupira

Niyonzima Ally umwe mu bahagze neza hagati mu kibuga ku buryo basimbura Bizimana Djihad

Niyonzima Ally umwe mu bahagaze neza hagati mu kibuga ku buryo basimbura Bizimana Djihad

Nzarora Marcel  mu izamu

Nzarora Marcel mu izamu

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC 

Antoine Hey Paul areba neza ko abakinnyi be bahagaze neza

Antoine Hey Paul areba neza ko abakinnyi be bahagaze neza 

Nshuti Innocent mu myitozo y'abakinnyi bari abasimbura n'abasigaye nubwo yari yabanje mu kibiga i Addis Ababa

Nshuti Innocent mu myitozo y'abakinnyi bari abasimbura n'abasigaye nubwo yari yabanje mu kibiga i Addis Ababa

Nizeyimana Mirafa wa Police FC

Nizeyimana Mirafa wa Police FC

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC  afata umupira

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC afata umupira

Abafana b'Amavubi

Abafana b'Amavubi

Imyitozo irangiye

Imyitozo irangiye

Abakinnyi basubiye i Nyamata

Abakinnyi basubiye i Nyamata 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dona6 years ago
    Amavubi oye tubarinyuma m ukomereze aho

Inyarwanda BACKGROUND