RFL
Kigali

MU MAFOTO: Uko byari byifashe muri 'Car Free Day' ya 10 yahembwemo Gikundiro Forever

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/11/2017 11:18
1


Siporo rusange ku batuye n’abaturiye inkengero z’umujyi wa Kigali, siporo ituma ibinyabiziga bihagarara amasaha ya mugitondo cya buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi (Car Free Day), kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017 yabaga mu nshuro yayo ya cumi kuva yatangizwa muri Mutarama 2017.



Siporo rusange yo kuri iyi nshuro yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu gihugu barimo nka Dr.Diane Gashumba uyobora Minisiteri y’Ubuzima na Jean Philbert Nsengimana uyobora Minisiteri y'ikoranabuhanga n'itumanaho nka bamwe mu baminisitiri badakunda gusiba iki gikorwa.

Bigendanye n’agaciro iyi siporo imaze kugira, ni yo mpamvu abaterakunga barimo MTN bajemo ndetse kuri ubu hakaba hasigaye hatangwamo ibihembo ku muntu cyangwa itsinda ry’abantu bitwaye neza muri iki gikorwa. Kuri iyi nshuro hahembwe itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu kitwa “Gikundiro Forever”. Aba bafana baje bambaye imyenda y’amabara ya Rayon Sports bakorera hamwe nk’itsinda ku buryo buri umwe yabonaga ko bari gukora nk’ikipe ku buryo utabura kuvuga ko bari bakwiye gushimirwa kugira ngo n’ubutaha bazagaruke.

Ibi byahuriranye n’uko mu mpera z’iki Cyumweru nta kazi bari bafite ko gufana Rayon Sports kuko nta mikino yigeze iba ku makipe afite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu Amavubi. Bityo rero byababereye umwanya mwiza wo kugana Car Free Day ngo bakomeze banongere ingufu bityo bazagaruke ku kibuga bafite intege.

Gikundiro Forever mu nzira

Gikundiro Forever mu nzira 

Gikundiro Forever muri siporo

Gikundiro Forever muri siporo

Abantu mu ngeri nzitandukanye bakora siporo

Abantu mu ngeri nzitandukanye bakora siporo

Abantu mu ngeri nzitandukanye bakora siporo

Umwalimu utanga amabwiriza abitabiriye bakurikiza

car

Umwalimu utanga amabwiriza abitabiriye bakurikiza

Abitabiriye bakurikiza amabwiriza

Abitabiriye bakurikiza amabwiriza

Abitabiriye bakurikiza amabwiriza

Abitabiriye bakurikiza amabwiriza

Abitabiriye bakurikiza amabwiriza

Abitabiriye bakurikiza amabwiriza

 Jean Philbert Nsengimana uyobora Minisiteri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga

Jean Philbert Nsengimana uyobora Minisiteri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga

Jean Philbert Nsengimana uyobora Minisiteri y'ikoranabuhanga n'itumanaho

Alain Numa ushinzwe iyamamaza bikorwa muri MTN Rwanda

Alain Numa ushinzwe iyamamaza bikorwa muri MTN Rwanda

Alain Numa ushinzwe iyamamaza bikorwa muri MTN Rwanda

Dr.Diane Gashumba uyobora MINISANTE

Dr.Diane Gashumba uyobora MINISANTE

Dr.Diane Gashumba uyobora MINISANTE ashyikiriza igihembo Gikundiro Forever

Dr.Diane Gashumba uyobora MINISANTE ashyikiriza igihembo Gikundiro Forever

Ni igitondo umuhanda uba uzira amahoni

Ni igitondo umuhanda uba uzira amahoni

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dealman 6 years ago
    Iyi siporo rusange ngaruka kwezi imaze kuba igikorwa cyubashywe,imigi yindi nayo nifashe abayituye babone aya mahirwe adasanzwe kuko uwayitabiriye abona amahirwe yo kumenya uko umubiri we uhagaze akanahugurwa ku indwara zitandura. Iri tsinda rya GIKUNDIRO FOREVER naryo ndabona rimaze kuba umufatanyabikorwa mwiza w'urwego rw'imyidagaduro.





Inyarwanda BACKGROUND