Siporo rusange ku batuye n’abaturiye inkengero z’umujyi wa Kigali, siporo ituma ibinyabiziga bihagarara amasaha ya mugitondo cya buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi (Car Free Day), kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017 yabaga mu nshuro yayo ya cumi kuva yatangizwa muri Mutarama 2017.
Siporo rusange yo kuri iyi nshuro yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu gihugu barimo nka Dr.Diane Gashumba uyobora Minisiteri y’Ubuzima na Jean Philbert Nsengimana uyobora Minisiteri y'ikoranabuhanga n'itumanaho nka bamwe mu baminisitiri badakunda gusiba iki gikorwa.
Bigendanye n’agaciro iyi siporo imaze kugira, ni yo mpamvu abaterakunga barimo MTN bajemo ndetse kuri ubu hakaba hasigaye hatangwamo ibihembo ku muntu cyangwa itsinda ry’abantu bitwaye neza muri iki gikorwa. Kuri iyi nshuro hahembwe itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu kitwa “Gikundiro Forever”. Aba bafana baje bambaye imyenda y’amabara ya Rayon Sports bakorera hamwe nk’itsinda ku buryo buri umwe yabonaga ko bari gukora nk’ikipe ku buryo utabura kuvuga ko bari bakwiye gushimirwa kugira ngo n’ubutaha bazagaruke.
Ibi byahuriranye n’uko mu mpera z’iki Cyumweru nta kazi bari bafite ko gufana Rayon Sports kuko nta mikino yigeze iba ku makipe afite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu Amavubi. Bityo rero byababereye umwanya mwiza wo kugana Car Free Day ngo bakomeze banongere ingufu bityo bazagaruke ku kibuga bafite intege.
Gikundiro Forever mu nzira
Gikundiro Forever muri siporo
Abantu mu ngeri nzitandukanye bakora siporo
Umwalimu utanga amabwiriza abitabiriye bakurikiza
Abitabiriye bakurikiza amabwiriza
Jean Philbert Nsengimana uyobora Minisiteri y'ikoranabuhanga n'itumanaho
Alain Numa ushinzwe iyamamaza bikorwa muri MTN Rwanda
Dr.Diane Gashumba uyobora MINISANTE
Dr.Diane Gashumba uyobora MINISANTE ashyikiriza igihembo Gikundiro Forever
Ni igitondo umuhanda uba uzira amahoni
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO