RFL
Kigali

BASKETBALL: Muri gahunda yo kuzenguruka igihugu atoza abana Hakizimana Lionel yakoreye kuri Club Rafiki

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/11/2017 16:51
1


Hazikimana Lionel umukinnyi w’umukino wa Basketball mu Rwanda ubarizwa muri Patriots BBC, muri iyi minsi afite gahunda yo kuzenguruka igihugu agenda ayigisha abana umukino w’intoki wa Basketball. Nyuma ya Kayonza, kuri uyu wa Gatandatu yatoje abana b’i Nyamirambo.



Hakizimana unakina mu ikipe y’igihugu avuga ko gahunda afite ari iy'igiye kinini kuko izajya iba buri mwaka kandi ko muri iki kiringo azaruhuka ari uko azengurutse ibice bitandukanye by’igihugu.

“Ni gahunda natangije kandi nizera ko nzazenguruka ibice bitandukanye by’igihugu kugira ngo abana bahabwe amasomo y’ibanze ku mukino wa Basketball. Ubushize twari turi i Kayonza ariko kuri uyu munsi twakoranye n’abana b’i Nyamirambo abenshi usanga baturiye ikibuga cya Club Rafiki”. Hakizimana

Hakizimana avuga ko kandi yashimira abashinzwe imikoreshereze y’ikibuga cya Club Rafiki kuko mu myaka yashize wasangaga abantu bakuru aribo baza bagakina bigatuma abana babura umwanya ariko kuri ubu abana bakaba ari bo bahawe umwanya kugira ngo bazamure impano zabo.

“Cyera wasangaga abana badahabwa agaciro ku kibuga cya Club Rafiki kuko abantu bakuru barazaga bagakinira igihe cyose bashatse ariko ubu abashinzwe ikibuga cya Club Rafiki bafashe gahunda ko abana bagomba kubahwa bagahabwa umwanya bagakina”. Hakizimana

Hakizimana avuga ko abizi neza ko gutoza abana bisaba kwihangana ariko ko urukundo akunda Basketball yumva n’abana barugira bityo bakazavamo abakinnyi beza kuko ngo ni ibintu akora nta handi ategereje inkunga y’amafaranga yo kumufasha.

“Inkunga twitabaza muri iyi gahunda y’imyitozo iva mu gukusanya amafaranga dukura mu miryango, inshuti n’abavandimwe ndetse no kuba twe ubwacu twikora ku mufuka. Iki gikorwa twizera ko kizabona umuterankunga kugira ngo kibe kinini kizabashe kugera mu bice byinshi by’igihugu”. Hakizimana Lionel

Hakizimana Lionel yereka abana uko bagomba gukina

Hakizimana Lionel yereka abana uko bagomba gukina

Abana bakurikiye amasomo

Abana bakurikiye amasomo

Umwana akurikiza amasomo yahawe

Umwana akurikiza amasomo yahawe

Hakzimana Lionel ari kwereka abana uko bakora bakagira ingufu

Hakizimana Lionel ari kwereka abana uko bakora bakagira ingufu

Abana bashyira mu bikorwa

Abana bashyira mu bikorwa

Ku kibuga cya Club Rafiki ubu abana nibo bahawe ijambo kuko bajyaga babura umwanya

Ku kibuga cya Club Rafiki ubu abana ni bo bahawe ijambo kuko bajyaga babura umwanya

Hakizimana Lionel avuga ko yafashe abana bari mu gace atuyemo kuko yabonaga babura umuntu ubashyira ku murongo

Hakizimana Lionel avuga ko yafashe abana bari mu gace atuyemo kuko yabonaga babura umuntu ubashyira ku murongo

Hakizimana Lionel abwiriza abana ibyo bakora hafi y'inkangara

Hakizimana Lionel abwiriza abana ibyo bakora hafi y'inkangara 

Lionel abara amasegonda kugira ngo abana bakore ibyo yabasabye

Lionel abara amasegonda kugira ngo abana bakore ibyo yabasabye

Lionel abara amasegonda kugira ngo abana bakore ibyo yabasabye 

Iyo imyitozo irangiye  atoranyamo amakipe bagakina

Iyo imyitozo irangiye atoranyamo amakipe bagakina 

Hakizimana Lionel (Ubanza ibumoso) na Ruhezamihigo Hamza (Ubanza iburyo) bemera ko bazatanga ibyo bafite ku bw'urukundo bafitiye Basketball

Ngandu Bienvenue (Ibumoso)  ukinira REG BBC nawe atoza abana ku kibuga cya Club Rafiki

Ngandu Bienvenue (Ibumoso) ukinira REG BBC nawe atoza abana ku kibuga cya Club Rafiki

Ikipe ya Ngandu (yambaye umuhodno) ikina n'iya Lionel (yambaye umukara)

Ikipe ya Ngandu (yambaye umuhodno) ikina n'iya Lionel (yambaye umukara)

Ikipe ya Ngandu (yambaye umuhondo) ikina n'iya Lionel (yambaye umukara)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo6 years ago
    Ngewe ndifuza ko uyu mwarimu wumukino wamaboko Bascett,yazagera iwacu hano mukagali ka Rutonde umurenge wa Shyorongi,Dufite abana bafite impano,nikibuga kirubatse.





Inyarwanda BACKGROUND