Hazikimana Lionel umukinnyi w’umukino wa Basketball mu Rwanda ubarizwa muri Patriots BBC, muri iyi minsi afite gahunda yo kuzenguruka igihugu agenda ayigisha abana umukino w’intoki wa Basketball. Nyuma ya Kayonza, kuri uyu wa Gatandatu yatoje abana b’i Nyamirambo.
Hakizimana unakina mu ikipe y’igihugu avuga ko gahunda afite ari iy'igiye kinini kuko izajya iba buri mwaka kandi ko muri iki kiringo azaruhuka ari uko azengurutse ibice bitandukanye by’igihugu.
“Ni gahunda natangije kandi nizera ko nzazenguruka ibice bitandukanye by’igihugu kugira ngo abana bahabwe amasomo y’ibanze ku mukino wa Basketball. Ubushize twari turi i Kayonza ariko kuri uyu munsi twakoranye n’abana b’i Nyamirambo abenshi usanga baturiye ikibuga cya Club Rafiki”. Hakizimana
Hakizimana avuga ko kandi yashimira abashinzwe imikoreshereze y’ikibuga cya Club Rafiki kuko mu myaka yashize wasangaga abantu bakuru aribo baza bagakina bigatuma abana babura umwanya ariko kuri ubu abana bakaba ari bo bahawe umwanya kugira ngo bazamure impano zabo.
“Cyera wasangaga abana badahabwa agaciro ku kibuga cya Club Rafiki kuko abantu bakuru barazaga bagakinira igihe cyose bashatse ariko ubu abashinzwe ikibuga cya Club Rafiki bafashe gahunda ko abana bagomba kubahwa bagahabwa umwanya bagakina”. Hakizimana
Hakizimana avuga ko abizi neza ko gutoza abana bisaba kwihangana ariko ko urukundo akunda Basketball yumva n’abana barugira bityo bakazavamo abakinnyi beza kuko ngo ni ibintu akora nta handi ategereje inkunga y’amafaranga yo kumufasha.
“Inkunga twitabaza muri iyi gahunda y’imyitozo iva mu gukusanya amafaranga dukura mu miryango, inshuti n’abavandimwe ndetse no kuba twe ubwacu twikora ku mufuka. Iki gikorwa twizera ko kizabona umuterankunga kugira ngo kibe kinini kizabashe kugera mu bice byinshi by’igihugu”. Hakizimana Lionel
Hakizimana Lionel yereka abana uko bagomba gukina
Abana bakurikiye amasomo
Umwana akurikiza amasomo yahawe
Hakizimana Lionel ari kwereka abana uko bakora bakagira ingufu
Abana bashyira mu bikorwa
Ku kibuga cya Club Rafiki ubu abana ni bo bahawe ijambo kuko bajyaga babura umwanya
Hakizimana Lionel avuga ko yafashe abana bari mu gace atuyemo kuko yabonaga babura umuntu ubashyira ku murongo
Hakizimana Lionel abwiriza abana ibyo bakora hafi y'inkangara
Lionel abara amasegonda kugira ngo abana bakore ibyo yabasabye
Iyo imyitozo irangiye atoranyamo amakipe bagakina
Ngandu Bienvenue (Ibumoso) ukinira REG BBC nawe atoza abana ku kibuga cya Club Rafiki
Ikipe ya Ngandu (yambaye umuhondo) ikina n'iya Lionel (yambaye umukara)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO