Ikipe ya Kiyovu Sport yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Mumena kuri uyu wa Gatanu. Moustapha Francis ni we wahesheje iyi kipe amanota atatu.
Byari ku munota wa 32’ w’igice cya mbere ubwo Kiyovu Sport yasatiraga cyane bikaza kurangira Nizeyimana Djuma akebye umupira ugana mu izamu rya APR FC bikarangira Moustapha Francis aboneje mu izamu. Iki gitego Kiyovu Sport yacyakiriye neza, irakirinda birangira APR FC ibuze inzira n’igisubizo cyo kwishyura nubwo hari hashize imyaka n’imyaniko idatsindwa n’iyi kipe yambara umweru n’icyatsi.
Jimmy Mulisa wari ufite Twizerimana Martin Fabrice na Nshimiyimana Imran hagati mu kibuga, yaje kubona ko Twizerimana Martin wanahoze muri Kiyovu Sport atari gukora ibyo amusaba ahita amukuramo yinjiza Twizerimana Onesme igice cya kabiri kigitangira. Ibi byaje gutuma Bizimana Djihad wakinaga imbere ya Imran na Martin ahita agaruka inyuma afatanya na Imran ahubwo Oneseme ajya imbere gushaka ibitego afatanyije na Nshuti Innocent.
Ibi byaje kugeraho na noneho Jimmy Mulisa abona ko bitari buze gutanga umusaruro ahita akuramo Nshimiyimana Imran ashyiramo Buteera Andrew aza gufatanya na Bizimana Djihad hagati mu kibuga. Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC avuga ko kuba Kiyovu Sport yatinzaga umukino ikimara kubona igitego byatumye APR FC igira ikibazo cyo kugenzura iminota y’umukino.
Kiyovu Sport bakoze amakosa 12 mu gihe APR FC bakoze amakosa 15 muri uyu mukino bongejeho iminota ine. Amakosa Kiyovu Sport yakoze ni yo yavuyemo ikarita y’umuhondo yahawe Twagirimana Innocent (30’) na Ndoli Jean Claude umunyezamu wa Kiyovu Sport. Kiyovu Sport yateye koruneri eshanu (5) mu gihe APR FC yateye eshatu (3).
Mu gusimbuza, Twizerimana Martin Fabrice yasimbuwe na Twizerimana Onesme, Buteera Andrew asimbura Nshimiyimana Imran mu gihe Tuyishime Eric Bigirimana. Ku ruhande rwa Kiyovu Sport Maomba Jean Pierre yasimbuye Moustapha Francis naho Sebanani Emmanuel Crespo yasimbuye Nizeyimana Djuma.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
APR FC XI: Kimenyi Yves (GK, 21), Rukundo Denis 28, Ombolenga Fitina 25, Buregeya Prince 18, Rugwiro Herve 4-C, Twizerimana Martin Fabrice 6, Issa Bigirimana 26, Nshimiyimana Imran 5, Bizimana Djihad 8, Sekamana Maxime 17, Nshuti Innocent 19.
Kiyovu Sport XI: Ndoli Jean Claude (GK-19), Uwihoreye Jean Paul 3, Ahoyikuye Jean Paul 4, Mbogo Ali 18, Mugheni Kakule Fabrice (C-17), Placide Aime Uwineza 15, Nizeyimana Jean Claude 14, Nizeyimana Djuma 9, Twagirimana Innocent 8, Habamahoro Vincent 13 na Moustapha Francis 10
Abafana ba APR FC
Abafana ba Kiyovu Sport
Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade Mumena
Cassa Mbungo asuhuza Jimmy Mulisa
Amakipe asohoka mu rwambariro
11 ba APR FC babanje mu kibuga
11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Abafana ba Kiyovu Sport biga muri St Andre
Aba-Rayon Sports
Kiyovu Sport bugarira
Bizimana Djihad azamukana umupira
Nshuti Innocent abura inzira kwa Habamahoro Vincent
Uwihoreye Jean Paul myugariro w'iburyo muri Kiyovu Sport afunga Sekamana Maxime wa APR FC
Mbogo Ali yigaragaza mu kugarira abuza inzira Nshuti Innocent
Mbogo Ali yari myugariro wa Espoir FC
Nshuti Innocent abura inzira
Sekamana Maxime ujya atabara APR FC yatangiye umukino agira akabazo k'imvune
Dore uko imikino y’umunsi wa kane iteye:
Kuwa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017
-Kiyovu Sport 1-0 APR FC (Stade Mumena, 15h30’)
Kuwa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017
-Rayon Sports vs Kirehe FC (Stade de Kigali, 15h30’)
-Amagaju FC vs Mukura Victory Sport (Nyagisenyi Pitch, 15h30’)
-FC Marines vs Espoir FC (Stade Umuganda, 15h30’)
-Sunrise FC vs Etincelles FC (Nyagatare, 15h30’)
Ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2017
-FC Musanze vs Police FC (Stade Ubworoherane, 15h30’)
-Miroplast FC vs FC Bugesera (Mironko Pitch, 15h30’)
-AS Kigali vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 15h30')
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com
UMVA HANO ICYO JIMMY MULISA YATANGAJE NYUMA Y'UMUKINO
TANGA IGITECYEREZO