RFL
Kigali

Cassa Mbungo uri kwitegura APR FC avuga ko nubwo umukino uba ari iminota 90’ hakinwa 65’ (Amafoto y’Imyitozo)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/10/2017 8:31
0


Umuco wo gutinza umukino no kutizera abasifuzi ni kimwe mu bibazo biteye impungenge byatangiranye na shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2017-2018 kuko mu mikino 24 imaze gukinwa hagiye haboneka ibirego n’ibikorwa bigaragaza ukutumvikana kuri ibi bintu.



Urugero rwa hafi, Karekezi Olivier utoza Rayon Sports yashyamiranye na Bizimungu Ally bapfa ko abakinnyi babo bari gushondana bitewe nuko abakinnyi ba Rayon Sports bifuzaga ko aba Bugesera FC barengura umupira bihuta nabo bakabikora bitonze.

Eric nshimiyimana utoza AS Kigali nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-1, yavuze ko igitego Twizerimana Martin Fabrice yatsinze ku munota wa 40' yari yaraririye, ibi byatumye AS Kigali batanga ikirego muri FERWAFA basaba kurenganurwa.

Ibi kandi ntibitandukanye n'ibyo Muhire Hassan utoza Miroplast FC yabwiye abanyamakuru ko mu mukino yatsinzemo Kiyovu Sport ibitego 2-1, atemera igitego cya Kiyovu Sport cyatsinzwe na Twagirimana Innocent kuko kitarenze umurongo.

Tugaruka ku bijyanye no gutinza umukino, Cassa Mbungo umutoza mukuru wa Kiyovu Sport nawe nubwo ateruye ngo abivuge neza, ubwo yari amaze gutsindwa na Miroplast FC yavuze ko ashimira abakinnyi b’iyi kipe ya Mironko Herve uburyo bitwaye mu gutinza umukino bakagera ku ntsinzi.

Icyo gihe aganira n’abanyamakuru yagize ati “Ikindi gikurikiyeho ni le temps de jeu (igihe cyagenwe cy’umukino) ni ntoya cyane, umunyezamu aryama inshuro zirenze eshanu (5). Wareba ugusimbuza kuba kwabayeho ku mpande zombi ziba ari esheshatu. Ubwabbyo iminota bashyizeho…..iminota yo gusimbuza, iminota yo gutakaza mu kibuga, yari myinshi cyane ariko niwo mukino. Njyewe nta ….bishoboke ko ari bwo buryo bwabo bwo gukina (Miroplast FC)  ni byiza cyane cyane ko bari banafite avantage yo kuba batsinze”. Cassa Mbungo

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2017, Cassa Mbungo yasobanuriye abanyamakuru ko ikijyanye n’iminota 90’ iba iteganyijwe itubahirizwa kuko ngo burya iyo umukino wainwe iminota myinshi iba 65’.

“Navuze le temps de jeu (Igihe umukino ugomba kumara). Nanze kugira uwo uwo mvuga yaba umusifuzi cyangwa ikipe twari duhanganye (Miroplast). Ni abasifuzi bafata ibyemezo ku mwanya tugomba gukina. Mu busanzwe nuko mutabizi, umukino ukinwa ni iminota 90’ ariko iyo umupira ukinwa mu kibuga ntabwo irenga iminota 65’ ariko iyo utindije umukino kuriya ni ukuvuga ko dukina iminota itarenze hafi 50’. Urumva ko igihe cy’umukino kiba gito kandi tuba dukeneye ko abakinnyi bakina”. Cassa Mbungo

Cassa Mbungo avuga ko kuba bazakina n’ikipe iri ku mwanya wa mbere bagomba kwitwara neza haba mu kwitegura no kuzakina umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona.

Kiyovu Sports yakoraga imyitozo itarimo Ngirimana Alexis myugariro ufite ikibazo mu itako ariko akaba azagaruka mu kibuga mu Cyumweru gitaha nk’uko Cassa Mbungo yabyijeje abanyamakuru ku kibuga cya Mumena.

 Ndoli Jean Claude umunyezamu wa Kiyovu Sport

Ndoli Jean Claude umunyezamu wa Kiyovu Sport

Vino Ramadhan akurikiwe na Mugheni Fabrice

Vino Ramadhan akurikiwe na Mugheni Fabrice

Vino Ramadhan akurikiwe na Mugheni Fabrice 

Ngirimana Alexis afite ikibazo mu itako ry'ibumoso

Ngirimana Alexis afite ikibazo mu itako ry'ibumoso

Ngirimana Alexis afite ikibazo mu itako ry'ibumoso

Nizeyimana Djuma ku mupira

Nizeyimana Djuma ku mupira

Sebanani Emmanuel Crespo ashorera umupira

Sebanani Emmanuel Crespo ashorera umupira

Twagirimana Innocent wahoze muri Police FC hano yagorana Jean Paul Uwohoreye bakinanaga ku Kicukiro

Twagirimana Innocent wahoze muri Police FC hano yagorana Jean Paul Uwohoreye bakinanaga ku Kicukiro

Alain Kirasa wari umutoza mukuru wa Heroes ubu yungirije Cassa Mbungo muri Kiyovu Sport

Alain Kirasa wari umutoza mukuru wa Heroes ubu yungirije Cassa Mbungo muri Kiyovu Sport

Uwihoreye Jean Paul myugariro w'iburyo muri Kiyovu Sport

Uwihoreye Jean Paul myugariro w'iburyo muri Kiyovu Sport

 Kiyovu Sport yatangiye itsinda FC Musanze, itsindwa na Rayon Sports mbere yo gutsindwa na Miroplast FC i Gikondo

Kiyovu Sport yatangiye itsinda FC Musanze, itsindwa na Rayon Sports mbere yo gutsindwa na Miroplast FC i Gikondo

 Umwitozo wa nyuma wo kugorora imbavu

Umwitozo wa nyuma wo kugorora imbavu no gukomeza intugu

Cassa Mbungo Andre aganiriza myugariro Mbogo Ali wavuye muri Espoir FC

Cassa Mbungo Andre aganiriza myugariro Mbogo Ali wavuye muri Espoir FC

Cassa Mbungo Andre aganiriza myugariro Mbogo Ali wavuye muri Espoir FC

Imyitozo irangiye

Imyitozo irangiye

Dore uko imikino y’umunsi wa kane iteye:

Kuwa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017

-Kiyovu Sport vs APR FC (Stade Mumena, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017

-Rayon Sports vs Kirehe FC (Stade de Kigali, 15h30’)

-Amagaju FC vs Mukura Victory Sport (Nyagisenyi Pitch, 15h30’)

-FC Marines vs Espoir FC (Stade Umuganda, 15h30’)

-Sunrise FC vs Etincelles FC (Nyagatare, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2017

-FC Musanze vs Police FC (Stade Ubworoherane, 15h30’)

-Miroplast FC vs FC Bugesera (Mironko Pitch, 15h30’)

-AS Kigali vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 15h30')

 AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND