Ikipe ya Bugesera FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wakinirwaga i Nyamata, umukino wasojwe no gushyamirana hagati ya Karekezi Olvier na Ally Bizimungu batoza amakipe yombi.
Ishoti rya Dusenge Bertin ku munota wa 49’ ryakoze kuri Rutanga Eric, igitego kiba kiranyoye. Iki gitego, Bugesera FC yakomeje kukibungabunga kugeza umukino ugeze ku munota wa 90’ bakongeraho iminota ine (4). Ubwo umukino wari usigaje iminota itatu (3’) kugira ngo urangire, Karekezi Olivier utoza Rayon Sports yashyamiranye na Ally Bizimungu utoza Bugesera FC, bashaka gufatana mu mashati biba ngombwa ko polisi imanuka mu kibuga.
Ibi byaturutse ku kuba abakinnyi barwaniye umupira wari warenze bapfa ko Bugesera FC bari gutinza umukino, bituma Karekezi Olivier ajya kureba ibiri kuba kuko abakinnyi barimo baterana amagambo. Akigerayo yahise ahahurira na Bizimungu Ally nawe wari ushyigikiye ko abakinnyi be bakina barya iminota. Byaje kurangira batabyumvishe kimwe niko gushaka gufatana ariko abakinnyi, abasifuzi na polisi barahagoboka.
Aba batoza bombi bazamuwe mu bafana biba ngombwa ko abatoza bungirije bafata inshingano zo gusigarana amakipe. Ndikumana Hamadi Katauti yasigaranye Rayon Sports naho Nshimiyimana Maurice asigarana Bugesera FC yari ifite impamba y’amanota atatu (3) ya mbere muri uyu mwaka w’imikino.
Bizimungu yumvaga ashaka ko bamurekura akabonana na Karekezi Olivier
Rucogoza Aimable Mambo nk'umukinnyi mukuru yamubujije kurenga umurongo ugabanya abatoza
Yakomeje kubarusha umurya asanga Karekezi aho yari ahagaze
Umupolisi yaje ashyiraho gahunda yo kumubaza ikibazo afite cyatuma arwana n'umuntu
Mu nzego zishinzwe umutekano ikintu cy'ingenzi ni "Raporo"..Telefone zavugije ubuhuha
Bizimungu yerekana uko ibipfunsi bye bitubutse ku buryo uwo yabihamya yasigara yumva amerewe nabi
Njyewe....?? Uzabaze nta mikino ngira
Uwikunda Samuel wari umusifuzi wo hagati yabegeranyije ahita abohereza mu bafana
AMAFOTO Y'UMUKINO USANZWE:
FC Bugesera bishyushya
Rayon Sports bishyushya
Cassa Mbungo Andre (Hagati) umutoza wa SC Kiyovu yari i Nyamata
Rwarutabura yari yahageze mu mwambaro wa ACTIVE
Bizimungu Ally umutoza wa Bugesera FC na Karekezi Olivier wa Rayon Sports mbere y'umukino bari inshuti
Mashami Vincent (Ibumoso) umutoza wungirije mu Mavubi yari yaje kureba ikipe yahoze atoza
Amakipe asohoka mu rwambariro
Abakinnyi basuhuzanya
Intebe y'abatoza n'abasimbura ba Bugesera FC
Intebe y'abatoza n'abasimbura ba Rayon Sports
Abasifuzi n'abakapiteni
Turatsinze Heritier mu kirere ashaka umupira cyo kimwe na Nova Bayama
Moussa Omar acungana na Tidiane Kone
Farouk Ruhinda Saifi agora Nyandwi Saddam
Farouk Ruhinda Saifi umwe mu bakinnyi bamaze kugaragaza ko uyu mwaka utazabagora
Nova Bayama ku mupira
Niyonzima Olivier Sefu arebana na Nzigamasabo Steve wari kapiteni wa Bugesera FC mu mukino
Kwizera Pierre Pierrot Mansare 23 yari yabanje hanze ariko ahamara iminota 26'
Ndayishimiye Hussein umunyezamu wa FC Bugesera ahabwa ikarita y'umuhondo
Turatsinze Heritier mu kirere ashaka umupira
FC Bugesera bishimira igitego
Bizimungu Ally atanga amabwiriza
Ndayishimiye Eric Bakame amaze kurya igitego
Rucogoza Djihad yaje mu kibuga biba izindi mbaraga kuri Bugesera FC
Rucogoza ashaka inzira hagati ya Niyonzima Olivier Sefu na Nyandwi Saddam
Umu-Rayon Sport yashyize Vuvuzela mu kwaha kuko yabonaga nta kizere cy'amanota atatu
Umufana asengera igitego
Abafana ba Bugesera FC
Samson Irokan Ikechukwu (20) aburagiza Mugabo Gabriel
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-(INYARWANDA.COM)
TANGA IGITECYEREZO