Ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali. AS Kigali yatsindiwe na Murengezi Rodrigue mu gihe Sekamana Maxime na Twizerimana Martin Fabrice batsindiye APR FC.
Ikipe ya AS Kigali ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 14’ w’umukino ku mbaraga za Murengezi Rodrigue bivuye ku mupira yahawe na Iradukunda Eric Radou. Iki gitego nticyatinze kuko Sekamana Maxime yahise acyishyura ku munota wa 16’ w’umukino nyuma y’ishoti rikomeye yateye.
Mbere y'uko amakipe ajya kuruhuka, Twizerimana Martin Fabrice ukina hagati muri APR FC yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira wari uturutse kwa Sekamana Maxime ku munota wa 40’.
DORE AMWE MU MAFOTO YARANZE UMUKINO:
Ndahinduka Michel na Rukundo Denis
Nshutinamagara Ismail Kodo yabanje kuba atanga amabwiriza mu minota ya mbere
Rukundo Denis ashaka inzira kwa Mutijima Janvier
Bizimana Djihad ashaka umupira kwa Murengezi Rodrigue
Ngandu Omar mu kirere yugarira
Issa Bigirimana ku mupira ashaka inzira kwa Mutijima Janvier
Nsabimana Eric Zidane ashaka umupira
As Kigali bishimira igitego cyatsinzwe na Murengezi Rodrigue ku munota wa 14'
Sekamana Maxime ubwo yari amaze kwishyura igitego
Sekamana Maxime (Iburyo) byamutwaye iminota ibiri gusa kugira ngo yishyurire APR FC
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Eric Nshimiyimana yahise ahagurutsa Ihsimwe Kevin waje gusimbura Ally Niyonzima
Eric Nshimiyimana atanga amabwiriza
Imran Nshimiyimana akurikiye Nsabimana Eric Zidane (10)
Abafana ba APR FC
Nsabimana Eric Zidane ashaka umupira aciye hejuru ya Bizimana Djihad
Bate Shamiru umunyezamu wa AS Kigali ashaka umupira
Kayumba Soter yugarira bisanzwe
Kayumba Soter yugarira aciye inzira yo mu kirere
Rukundo Denis ashaka inzira kwa Mutijima Janvier
Nshuti Innocent wahushije igitego cyabazwe ashaka inzira mu bagabo bamuruta
Ku munota wa 37' As Kigali bagiye ku rukuta biba ngombwa ko Ally Niyonzima aruvamo asimbuwe na Kevin Ishimwe
Ishimwe Kevin yinjiye mu kibuga mbere yuko Twizerimana Martin Fabrice atsinda igitego ku munota wa 40'
Ku munota wa 40' Twizerimana Martin Fabrice yatanze ubutumwa ku banyamujyi
Bagenzi be bamushimiye bisanzwe
Eric Nshimiyimana n'abakinnyi be ntibemera ko umusifuzi yemeje ukuri
Abakinnyi ba AS Kigali ntibemera igitego batsinzwe
Kayumba Soter abwira umusifuzi ati "Njyewe namwiboneraga ahagaze mu izamu ryacu"
Bizimana Djihad yizamukira
Bate Shamiru yamwiyahuyemo
Bate Shamiru umunyezamu wa AS Kigali yahise agaramana umupira
Ngandu Omar ajya inama na Kayumba Soter bafatanyaga mu mutima w'ubwugarizi
Abaganga ba AS Kigali
Abafana ba APR FC
Agaciro Football Academy nibo bakoze igikorwa cyo gutoragura imipira (Ball Boys)
Ndarusanze Jean Claude ashaka aho yanyurana umupira
Ishimwe Kevin agana izamu ariko akurikiwe na Ngabonziza Albert
Ngabonziza Albert agarura umupira mu kibuga
Rukundo Denis asimbukana Ndahinduka Michel
Ngabonziza Albert agarukira umupira
Mvuyekure Emery apanga neza ba myugariro ba APR FC
Abafana ba AS Kigali
Emery Mvuyekure mu izamu apanga urukuta neza
Rugwiro Herve yigerera mu kirere
Ngabonziza Albert yihanganye abangamira Ndahimduka Michel bahoranye muri APR FC
Rugwiro Herve myugariro wa APR FC
Mvuyekure Emery arekura umupira
Abafana bari bagerageje kuza
Rugwiro Herve hejuru ya Ndarusanze Jean Claude rutahuzamu wa AS Kigali
Urugamba rwaremye imbere y'izamu rya APR FC
Ngabonziza Albert abaza umusifuzi niba kuba agushijwe na Ndahinduka Michel nta kintu abivugaho
Ndahinduka Michel akurikiye Bizimana Djihad
Yamufashe aramukurura
Yamugejeje hasi aramutsindagira amubuza kubyuka
Intare za APR FC
Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali
Ally Niyonzima ntabwo yishimiye gukina iminota 37'
Abo mu muryango wa Kimenyi Yves (Mu mwambaro w'Amavubi) umunyezamu wa APR FC baje kureba uko ikipe bakunda ikina
Mu myanya y'icyubahiro
Abakinnyi ba Rayon Sports biteguraga guhura na Bugesera FC
Mukura Victory Sport yari mu rugendo igana i Rubavu gusura Etincelles FC yabanje kureba aho amakiipe yisobanura
FC Musanze yari mu rugendo igana i Nyakarambi yabanje kureba umukino
Imibare yaranze umukino muri rusange
11 ba APR FC babanje mu kibuga
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-(INYARWANDA.COM)
TANGA IGITECYEREZO