Seninga Innocent umutoza mukuru w’ikipe ya Police FC avuga ko kuba yaratsinzwe umukino ufungura shampiyona, atifuza kuba yatakaza umukino azasuramo Mukura Victory Sport Sport kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017 kuri sitade Huye saa Cyenda n'igice (15h30').
Seninga avuga ko ikipe ya Mukura Victory Sport izaza mu mukino ifite morale yo kuba yaratsinze umukino ubanza ndetse ikazaba iri imbere y’abafana bayo. Gusa ngo yizera ko ikipe ye izahakura amanota atatu y’umunsi kuko anemeza ko amakuru ya Mukura ayafite.
“Amakuru ndayafite. Amwe n’amwe ndayafite kuko nzi bamwe mu bakinnyi bashya baguze. Bafite Gael (Duhayindavyi) umukinnyi mwiza uzi gutsinda. Muri rusange ariko uretse intebe y’abatoza yahindutse ariko abakinnyi ntabwo ari benshi bahindutse, abenshi umuntu arabazi n’imikinire yabo. Nizera ko tuzitwara neza nubwo izaba ikinira iwayo”. Seninga
Seninga azaba ahura na Mukura Victory Sport yiyubatse guhera mu izamu igura abakinnyi nka; Rwabugiri Omar (GK), Ingabire Aime Regis (GK), Gael Duhayindavyi, Nshimiyimana David, Rachid Mutebi, Nkomezi Alex na Hatungimana Basile.
Police FC nayo ntiyatinye isoko kuko yaguze; Issa Ishimwe Zappy, Nsengiyumva Moustapha, Munezero Fiston, Usabimana Olivier, Nzabanita David, Iradukunda Jean Bertrand, Imanishimwe Yves na Niyigaba Ibrahim.
Dore imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona 2017-2018:
Kuwa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017
-Mukura Victory Sport vs Police FC (Stade Huye, 15h30’)
Kuwa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017
-FC Marines vs APR FC (Stade Umuganda, 15h30’)
-Espoir FC vs Etincelles FC (Rusizi, 15h30’)
-AS Kigali vs Miroplast (Stade de Kigali, 15h30’)
-Sunrise FC vs Gicumbi FC (Nyagatare, 15h30’)
-Amagaju FC vs Kirehe FC (Nyagisenyi, 15h30’)
Ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017
-Rayon Sports vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 15h30’)
-FC Musanze vs Bugesera FC (Ubworoherane, 15h30’)
Mbonigaba Ibrahim (ubanza iburyo) yereka bagenzi be aho batera umupira
Usabimana Olivier arekura ishoti rigana mu izamu
Uhereye ibumo: Biramahire Abeddy, Iradukunda Bertrand (hagati) na Mushimiyimana Mohammed (iburyo)
Nzabanita David wavuye muri Bugesera FC
Niyonzima Jean Paul bita Robinho yisaka ishoti
Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri muri Police FC
Ndayishimiye Celestin (wambaye amasogisi y'umuhondo) ahagararanye na Muvandimwe JMV bakina ku mwanya umwe
Ndayishimiye Celstin ufite isabukuru y'amavuko amaze iminsi afasha Police FC inyuma ku ruhande rw'ibumoso
Patrick Umwungeri (5) yereka abo bafatanya uko bahagarara
Muhinda Bryan (15) aganira na Muvandimwe Jean Marie Vianney
Neza Anderson acena asanga Munezero Fiston utazakina na Mukura Victory Sport
Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira
Eric Ngendahimana ukina hagati mu kibuga ku mupira ashaka inzira
Mushimiyimana Mohammed ku mupira
Nsengiyumva Moustapha ukina imbere ku ruhande rw'ibumoso muri Police FC
Mwizerwa Amini areba uko yatera ishoti
Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC yakoze akazi ko gutoza ba myugariro kuri uyu wa Gatatu
Seninga Innocent areba ku isaha anaganira na Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu
Biramahire Abeddy ateruye ibikoresho by'imyitozo
Eric Ngendahimana ukina hagati mu kibuga ha Police FC
Abatoza ba Police FC basoje imyitozo
Abakinnyi bava mu myitozo basoma ku mazi
Gashayija Emmanuel umuganga muri Police FC yigana uko abakinnyi babigenza
Ndayishimiye Antoine Dominique (ibumoso) aganira na Mushimiyimana Mohammed (10)
Imyitozo irangiye
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO