Nyuma yuko yari asoje siporo rusange yagiranaga n’urubyiruko mu Karere ka Musanze, Gatabazi Jean Marie Vianney yahuye n’ikipe ya FC Musanze yari irangije imyitozo yo kuwa Gatandatu abizeza ko nta kibazo na kimwe bazigera bagira kandi ko azajya abarinda ibibazo ariko nabo batsindwa bakamuha ubusobanuro.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2017,ikipe ya FC Musanze yakoze imyitozo yiganjemo kongera umwuka no kumenya gutsinda imipira iba iri inyuma y’urubuga rw’amahina umuntu yihuta ndetse banitoza gutera penaliti. Nyuma Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora Amajayaruguru yegereye abatoza n’abakinnyi ba FC Musanze ababwira ko icyo bazashaka cyose azakibaha ariko nabo bakamwereka intsinzi. Yabasabye kuzarangiza mu makipe ane (4) ya mbere.
Guverineri Gatabazi avuga ko kandi atumva ukuntu ikipe ibura amafaranga yo guha abakinnyi mu Rwanda ahubwo ngo ugasanga bayabura ariko ayo kwiyakira bakayabona. “Nzabakorera buri kimwe muzakenera ariko namwe muzagerageze ntimuzabure muri big four (amakipe ane ya mbere). Nta mafaranga muzabura.Ese ubundi ni gute amafaranga yo guha umukinnyi abura?. Arabura rwose ugasanga abantu barabivuga nyamara iyo bagiye kwiyakira miliyoni irahagendera”. Gabatabazi
Gatabazi kandi yababwiye ko bakina bagira gute ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura mu rwego rwo guhesha ishema akarere ka Musanze n’intara y’amajyaruguru muri rusange. Yongeyeho kandi ko atari icyaha kuba nk’ikipe ya FC Musanze yamanuka mu cyaro cya kure igakina n’abaturage baho bakayiyumvamo, bakishimisha bityo n’abana bari iyo bakagira umutima n’intekerezo zo kumva ko bishoboka.
FC Musanze itozwa na Habimana Sosthene kuri ubu iritegura kwakira Bugesera FC nyuma yo kuba iyi kipe iheruka guhura na Kiyovu Sports ikayibikamo igitego 1-0 ku kibuga cya Mumena.
Abakinnyi ba FC Musanze baganirizwa na Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora intara y'amajyaruguru
Guverineri Gatabazi yababwiye ko azabaha icyo bifuza ariko nabo batsindwa bakamuha ubusobanuro
Gatabazi Jean Marie Vianney (iburyo) na Habimana Sosthene (Ibumoso) umutoza wa FC Musanze
Rutahizamu Wai Yeka (ibumoso) na Lomami Frank (Iburyo) wabaga muri Rayon Sports kuri ubu wagarutse aho yahoze
Niyonkuru Ramadhan uri kuva mu kibazo cy'imvune yasuhuzaga Guverineri
Mudeyi Suleiman wahoze muri FC Gicumbi ubu ari muri FC Musanze
Imurora Japhet wahoze muri Police FC ubu yasubiye muir FC Musanze
Abatoza ba FC Musanze bajya inama
Mazimpaka Andre (Ubanza ibumoso) yahoze muri Mukura Victory Sport
Mazimpaka avuga ko uyu ari wo mwaka we wo kwigaragaza
Usanase Francois bita Flamini yananiranwe na FC Marines yigira muri FC Musanze
Wai Yeka rutahizamu ukomeye muri FC Musanze
Ubwo bari batangiye imyitozo
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO