Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda wakiniraga ikipe ya Rayon Sports nyuma yuko bimenyekanye ko yamaze kuyivamo akerecyeza muri shampiyona ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ikipe ya DC Motema pembe amafaranga yari yaguzwe ntago yavugwagaho rumwe kuko nta mubare nyayo ufatika wari watangajwe amaze gusinya amasezerano.
Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ahamya ko uyu musore yaguzwe miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda (70.000.000 FRW) amafaranga ajya kungana n’ibihumbi 88 by’amadolari ya Amerika (88.000 US$). Aya mafaranga akaba aguzwe uyu mukinnyi mu gihe yari asigaje imyaka ibiri muri Rayon sport bijyanye n’amasezerano yari yarasinyiye iyi kipe.
Kasirye Davis yamaze kuba umukinnyi wa Daring Club Motema Pembe
Mu gitondo cyo kuwa kabiri, hari havuzwe ko uyu mukinnyi yaguzwe ibihumbi 60 by’amadolari ya Amerika (60.000US$) ajya guhwana na miliyoni 50 z’a,afaranga y’u Rwanda. Mu masezerano ye na Rayon sports biri kuvugwa ko amafaranga uyu mukinnyi agomba kugurwa ikipe avuyemo izahabwa 20% by’amafaranga azaba yaguzwe. Ibi bivuga ko Rayon sports ishobora guhabwa arenga miliyoni 10 z’amanyarwanda.
Davis Kasirye yarigaragaje mu mwaka w’imikino 2015-2016 hano mu Rwanda, atsinda ibitego 13 muri shampiyona, afasha Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Amahoro, yongera kwigaragaza ubwo yatsindaga APR FC ibitego 3 wenyine mu mukino umwe ibintu byamuhaye amahirwe yo guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu ya Uganda(Uganda Cranes).
TANGA IGITECYEREZO