RFL
Kigali

Hamenyekanye akayabo k'amafaranga Kasirye Davis yaguzwe akava muri Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/07/2016 0:50
2


Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda wakiniraga ikipe ya Rayon Sports nyuma yuko bimenyekanye ko yamaze kuyivamo akerecyeza muri shampiyona ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ikipe ya DC Motema pembe amafaranga yari yaguzwe ntago yavugwagaho rumwe kuko nta mubare nyayo ufatika wari watangajwe amaze gusinya amasezerano.



Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ahamya ko uyu musore yaguzwe miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda (70.000.000 FRW) amafaranga ajya kungana n’ibihumbi 88 by’amadolari ya Amerika (88.000 US$).  Aya mafaranga akaba aguzwe uyu mukinnyi mu gihe yari asigaje imyaka ibiri muri Rayon sport bijyanye n’amasezerano yari yarasinyiye iyi kipe.

Miliyoni zisaga 50 yaba ariyo yaguzwe Davis Kasirye akajya muri DCMP yo muri Congo

Kasirye Davis yamaze kuba umukinnyi wa Daring Club Motema Pembe

Mu gitondo cyo kuwa kabiri, hari havuzwe ko uyu mukinnyi yaguzwe ibihumbi 60 by’amadolari ya Amerika (60.000US$) ajya guhwana na miliyoni 50 z’a,afaranga y’u Rwanda. Mu masezerano ye na Rayon sports biri kuvugwa ko amafaranga uyu mukinnyi agomba kugurwa ikipe avuyemo izahabwa 20% by’amafaranga azaba yaguzwe. Ibi bivuga ko Rayon sports ishobora guhabwa arenga miliyoni 10 z’amanyarwanda.

Davis Kasirye yarigaragaje mu mwaka w’imikino 2015-2016 hano mu Rwanda, atsinda ibitego 13 muri shampiyona,  afasha Rayon Sports  kwegukana igikombe cy’Amahoro, yongera kwigaragaza ubwo yatsindaga APR FC ibitego 3 wenyine mu mukino umwe ibintu byamuhaye amahirwe yo guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu ya Uganda(Uganda Cranes).

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kalisa7 years ago
    Urabeshya umukinnyi ntabwo ariwe usigarana menshi wabicuritse ubwo
  • churh7 years ago
    N'abandi babonereho ko Gikundiro itandukanye n'andi makipe hano mu Rwanda bikaba bigeze n'aho iba kimaranzara.





Inyarwanda BACKGROUND