RFL
Kigali

Ally Niyonzima yavuze icyatumye ananiranwa na Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/09/2017 14:14
0


Ally Niyonzima umukinnyi wo hagati mu ikipe ya AS Kigali nyuma y’umukino batsinzemo FC Marines igitego 1-0 yavuze ko mu byo yapfuye na Rayon Sports harimo amafaranga babuze yo kwishyura nk’uko Mukura Victory Sport yabyifuzaga.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gutsindira AS Kigali igitego cyayigejeje muri ½ cy’irangiza mu irushanwa rya Rubavu-Intsinzi Cup, Ally Niyonzima ni bwo yavuze ko miliyoni icumi Mukura yatse zabaye ikibazo kuri Rayon Sports.  

“Icyo navuga cyo nta kintu na kimwe nigeze nkora mu ikipe ya Rayon Sports. Ibyanjye nashakaga barabimpaye, narahabaye kandi ni ikipe buri muntu wese aba yifuza kuhakinira kuko ni ikipe nkuru hano mu Rwanda. Ariko ikipe ya Rayon Sports icyabakozeho ni ya mafaranga Mukura yatse, miliyoni icumi (10.000.000 FRW). Nicyo cyabaye ikibazo”. Ally Niyonzima.

Ally Niyonzima yanavuze ko atazongera kujenjeka akora ibyo yishakiye ahubwo ko agiye kwitangira AS Kigali agakora ibishoboka agafatisha umwanya uhoraho. “AS Kigali ni ikipe nasanze ifite abakinnyi beza cyane hano mu Rwanda. Kugira ngo umuntu azakine arasabwa gukora cyane kurusha uko yakoraga aho yari ari. Ngomba gukora cyane kugira ngo mbone umwanya hano muri AS Kigali. Ntabwo nakora ibyo nishakiye ngomba kugendera ku ntego z’ikipe”. Ally Niyonzima

Ally Niyonzima na Nizeyimana Omar

Ally Niyonzima na Nizeyimana Omar wa FC Marines

Kuwa 30 Kanama 2017 ni bwo Ally Niyonzima yasinyiye AS Kigali amasezerano y'imyaka ibiri (2), amasezerano amukura muri Mukura Victory Sport kuri miliyoni icumu z'amafaranga y'u Rwanda (10.000.000 FRW).

Ally Niyonzima yaguzwe 10.000.000 FRW

Ally Niyonzima yaguzwe 10.000.000 FRW

 Ally Niyonzima azajya akinana na murumuna we Ngandu Omar wavuye muri APR FC

Ally Niyonzima azajya akinana na murumuna we Ngandu Omar wavuye muri APR FC

Ally Niyonzima yijeje abanyamujyi ko atazongera gukora ibyo yishakiye

Ally Niyonzima yijeje abanyamujyi ko atazongera gukora ibyo yishakiye

Ally Niyonzima asinyira AS Kigali

Ally Niyonzima asinyira AS Kigali (Photo: AS Kigali)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND