RFL
Kigali

Ally Niyonzima arakina mu bwugarizi muri 11 ba AS Kigali bahura na Kiyovu Sport

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/05/2018 13:52
0


Ally Niyonzima umukinnyi wo hagati mu ikipe ya AS Kigali n’Amavubi, kuri ubu araza kuba akina mu mutima w’ubwugarizi bw’iyi kipe ifite amahirwe ku gikombe cya shampiyona mu mukino bafitanye na Kiyovu Sport kuri uyu wa Kabiri saa cyenda n’igice (15h30’) ku kibuga cya Mumena.



Ally Niyonzima yaje muri iki gice cy’ikibuga bitewe n'uko Bishira Latif wakabaye ahakina afite amakarita atatu (3) y’umuhondo bityo akaba atemerewe gukina umunsi wa 24 wa shampiyona. Ni umukino uraza kuba ari injyana muntu kuko kugeza magingo aya AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 45 mu gihe Kiyovu Sport iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 38.

AS Kigali iraza muri uyu mukino ishaka amanota atatu (3) kugira ngo ize kuba irara ku mwanya wa mbere n'amanota 48 kuko APR FC iwicayeho n’amanota 47. Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2. Muri uyu mukino, Ngandou Omar na mwene nyina Ally Niyonzima baraba bafatanya mu mutima w’ubwugarizi. Kayumba Soter kapiteni w’iyi kipe ace iburyo naho Mutijima Janvier anyure ibumoso.

Bishira Latif mu mwambaro mushya

Myugariro Bishira Latif ntabwo ari bukinire AS Kigali kubera amakarita atatu y'umuhondo

Nsabimana Eric Zidane araba akinira hafi y’abugarira bityo Murengezi Rodrigue na Ngama Emmanuel base naho bamuri imbere. Ndarusanze Jean Claude ashake ibitego naho Mbaraga Jimmy akinire imbere ahagana iburyo ari nako Ndayisenga Fuad aca ibumoso.

Abasimbura ba AS Kigali barimo; Nizeyimana Alphonse bita Ndanda (1), Niyomugabo Claude (23), Evode Ntwali (6), Ntamuhanga Thumaine Tity (12), Ndayisanba Hamidou (22), Ishimwe Kevin (17) na Ndahinduka Michel (14).

Dore abakinnyi 11 ba AS Kigali:

Bate Shamiru (GK, 30), Kayumba Soter (15, C), Mutijima Janvier 3, Ally Niyonzima 8, Ngandou Omar 2, Nsabimana Eric Zidane 20, Murengezi Rodrigue 7, Ngama Emmanuel 19, Mbaraga Jimmy 16, Fuad Ndayisenga 10 na Ndarusanze Jean Claude 11.

Uko bahagarara mu kibuga

Uko bahagarara mu kibuga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND