Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nyakanga 2018 i Alger muri Algeria habaye umuhango wo kwakira ibihugu bizahatana mu marushanwa Nyafurika y’ingimbi ateganyijwe gutangira kuri uyu wa 18-28 Nyakanga 2018. U Rwanda rumaze kugezayo ikipe imwe muri atatu azitabira.
Amakuru atangwa na Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) avuga ko muri uyu muhango byari ukwiyereka kwa buri gihugu bagaragaza ibendera ndetse na bimwe mu biranga umuco wa buri gihugu. Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe na Masabo Bertin.
Muri uyu muhango, u Rwanda rwari ruserukiwe n’ikipe y’igihugu ikina umukino wa Volleyball yo ku mucanga (Beach-Volleyball) mu gihe ikipe y’umukino ngorora mubiri (Athletics) na karate biteganyijwe ko bazagera muri Algeria kuwa 21 Nyakanga 2018.
Fidele Kajugiro Sebarinda atanga ibirango by'u Rwanda bigaragaza ko igihugu cyahageze
Dore itsinda ry’abazahagararira u Rwanda:
Abasiganwa n’amaguru (Athletics):
1.Karangwa Kwane (100m, 200m no gusimbuka aharehare)
2.Bakunzi Aime Phraditte (1500m na 3000 m)
3.Nishimwe Belyse (800 m)
4.Ibishatse Angelique
5.Ugeziwe Dieudonne
6.Iradukunda Mediatrice
Umutoza: Eric Karasira
Volleyball yo ku mucanga (Beach-Volleyball):
Abakobwa:-Munezero Valentine na Musabyimana Penelope
Abahungu:-Kageruka Cedric na Masabo Bertin
Umutoza: Mudahinyuka Christophe
Umusifuzi:Ntanteteri Vedaste
Umukino njya rugamba wa Karate:
1.Shyaka Victor Kaberuka (Kata Individuel)
2.Niyitanga Halifa (Kumite -51Kgs
3.Umunezero Jovia (Kumite -59 Kgs)
Umutoza: Nkuranyabahizi Noel
U Rwanda rumaze kugezayo ikipe za Beach-Volleyball
Mudahinduka Christophe hagati y'abakinnyi azaba afasha gushaka imidali muri Beach Volleyball
Ikipe y'abakobwa b'u Rwanda (Ibumoso) n'abahungu (Iburyo) bazakina Volleyball yo ku mucanga
PHOTOS:CNOSR
TANGA IGITECYEREZO