RFL
Kigali

Albert Mphande yakoresheje imyitozo muri Police FC, umunyamabanga w’ikipe avuga ko yabonye impinduka-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/05/2018 14:40
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2018 ni bwo Albert Mphande Umunya-Zambia uri gutoza ikipe ya Police FC yakoresheje imyitozo ikakaye avuga ko yabonye ari ikipe nziza ari nako SP Ruzindana Regis avuga ko yabonye impinduka mu mitoreze.



Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi hafi ya bose uretse Habimana Hussein na Niyonzima Jean Paul Robinho batakoze bitewe n’ibibazo by’imvune bafite. Habimana Hussein bita Eto’o arwaye mu ivi ry’iburyo mu gihe Niyonzima Jean Paul bita Robinho cyangwa Bolasie afite ikibazo ku kirenge cy’ibumoso.

Nyuma y’iyi myitozo, SP Ruzindana Regis umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Police FC yabwiye abanyamakuru ko imyitozo yatanzwe kuri uyu wa Gatanu yayibonye neza ndetse ko yabonyemo uburyo bwiza atari asanzwe abona mu batoza babanjirije Albert Mphande. SP Ruzindana ati:

Itandukaniro rirahari kuko namurebye. Buriya mu bintu by’umupira w’amaguru hari ibintu bitatu. Hari ingufu (Physique), ubuhanga (Technique) n’amayeri (Strategie/Tactique). Nko mu kintu kitwa technique na strategie, nabimubonyemo kuko hari ukuntu wabonaga abakinnyi bakina hano hagati ukabona amapase ariko nta gahunda yo kwinjira mu izamu ariko hano nabonye ikintu yaberetse cyo kwinjira mu izamu bacomeka bagana mu izamu ukabona ni byiza, ntabwo ibintu by’udupase twinshi tudafite intego bigezweho, ubu ni ugutanga imipira mucomeka mugana mu izamu mujya mubibona n’i Burayi.

Aganira n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yibanze cyane ku kintu cyo kwigisha abakinnyi uburyo bwo gutindana umupira (Ball Possession) bagamije kureba uko bashaka igitego, Albert Mphande yavuze ko yaje mu Rwanda mu kazi ataje kuryoshya kandi ko ataje nk’umuntu udashoboye kuko ngo yari amaze imyaka itanu (5) muri Nkwazi FC n’ubundi ikaba ari ikipe ya Polisi yo mu gihugu cya Zambia.

Mphande yavuze ko yashimye urwego abakinnyi bariho kuko ngo nta bintu byinshi Babura ahubwo ngo igisigaye ni ukubashyiramo umwuka wo guhatana no kumenya gushaka amanota atatu kuri buri mukino kandi ngo afite icyizere ko Police FC izagera kure. Mphande Albert ati:

Ni abakinnyi beza, nabakunze cyane kuko ni ubwa mbere nahura n’abakinnyi ubwira ibintu bakabyumva vuba bakanabishyira mu bikorwa. Ni abanyamwuga ntabwo nigeze mbona abakinnyi beza nk’aba. Hari ibindi umuntu azagenda abungura uko iminsi iza ariko ni ibiri tekinike cyane. Sinabivuga kuko amakipe duhanganye yadutahura.

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC

Abajijwe niba afite icyizere ku kuba yatwara kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda, Albert Mphande yavuze ko nta mpungenge afite ku muba yatwara igikombe kuko ngo afite abakinnyi beza bazakimuha. Mu magambo ye yagize ati:

Ku giti cyanjye sinshidikanya ko twabura igikombe. Icyo ngiye gukora ni ukubashyiramo igitutu cyo kumva ko dushaka igikombe, ni ukubinjizamo imyumvire y’igikombe gusa kuko ni abakinnyi beza. Uburyo nabonye twakoranye rwose nabonye ko tuzashyiramo imbaraga zose kandi tuzabikora, nta kintu mbona kizaduhagarika kuko twifitiye icyizere.

Albert Mphande w’imyaka 40, yabaye umutoza mukuru wa Nkwazi FC mu gihe cy’imyaka itanu (5), yabaye umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu ya Zambia y’abahungu batarenge imyaka 17. Yatoje AFK muri Sweden. Uyu mugabo yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru akina hagati mu kibuga ahitwa kuri Gatandatu (Holding Midfielder), yakiniye Zanaco, Saka Dynamos anakina mu Bufaransa muri Olympique de Marseille.

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC abara amasegonda ngo abakinnyi babe bamugezeho bava kunywa amazi

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC abara amasegonda ngo abakinnyi babe bamugezeho bava kunywa amazi

Albert Mphande yereka abakinnyi uko umupira ukinwa

Albert Mphande yereka abakinnyi uko umupira ukinwa 

Nshimiyimana Maurice bita Maso ni umutoza wungirije

Nshimiyimana Maurice bita Maso ni umutoza wungirije

Muri iyi myitozo hibanzwe cyane ku kintu cyo kugumana umupira (Ball Possession)

Muri iyi myitozo hibanzwe cyane ku kintu cyo kugumana umupira (Ball Possession)

Biramahire Abeddy  (23) na Ihsimwe Issa Zappy (Ibumoso) bakurikiye umutoza

Biramahire Abeddy (23) na Ishimwe Issa Zappy (Ibumoso) bakurikiye umutoza 

Police c.

Albert Mphande ni umuttoza ubona ko ashabutse (Sharp) unagira ikintu cyo kugendera kuri gahunda

Albert Mphande ni umutoza ubona ko ashabutse (Sharp) unagira ikintu cyo kugendera kuri gahunda

Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC atera imipira iteretse igana mu izamu

Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC atera imipira iteretse igana mu izamu dore ko ari we uri no gukora aka kazi muri She-Amavubi yitegura CECAFA 

Maniraguha Claude aganira na Albert Mphande

Maniraguha Claude aganira na Albert Mphande 

Habimana Hussein (Ibumoso) afite ikibazo mu ivi mu gihe Niyonzima Jean Paul (Iburyo) afiteb ikibazo ku kirenge

Habimana Hussein (Ibumoso) afite ikibazo mu ivi mu gihe Niyonzima Jean Paul (Iburyo) afite ikibazo ku kirenge

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC aganira na Hitabatuma Theogene (iburyo) ushinzwe ibikoresho byose bya Police FC (Kit Manager)

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC aganira na Hitabatuma Theogene (iburyo) ushinzwe ibikoresho byose bya Police FC (Kit Manager)

Mico Justin agenzura umupira hagati mur bagenzi

Mico Justin agenzura umupira hagati mu bagenzi 

Uva ibumoso: Bwanakweli Emmanuel, Nzarora Marcel na Nduwayo Danny Bariteze abanyezamu ba Police FC

Uva ibumoso: Bwanakweli Emmanuel, Nzarora Marcel na Nduwayo Danny Bariteze abanyezamu ba Police FC 

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC afata raporo y'abaganga

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC afata raporo y'abaganga

Abakinnyi basohoka mu kibuga ku murongo nkuko umutoza mukuru wabibabwiye

Abakinnyi basohoka mu kibuga ku murongo nk'uko umutoza mukuru wabibabwiye

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND