Albert Joel Mphande umutoza mukuru w’ikipe ya Police Fc yahagurukanye abakinnyi 18 agomba kuza gukuramo 11 abanza mu kibuga yakirwa na Gicumbi FC ku gica munsi cy’uyu wa Kabiri i Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru. Ndayishimiye Antoine Dominique na Niyibizi Vedatse bisanze muri 18.
Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mukino Police FC yatsinzemo Espoir Fc ibitego 5-1, haraza kubamo impinduka eshatu (3) kuko abakinnyi nka Nzabanita David, Niyibizi Vedatse na Ndayishimiye Antoine Dominique barabanza mu kibuga mu myanya ya Ndayisaba Hamidou, Bahame Alafat na Songa Isaie.
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC yakoze impinduka
Songa Isaie ntabwo akina uyu mukino
Mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga nta gihindutse gitunguranye barimo; Bwanakweli Emmanuel (GK, 27), Mpozembizi Mohammed 21, Ndayishimiye Celestin 3, Munezero Fiston 19, Manzi Huberto Sinceres 15, Eric Ngendahimana (C, 24), Iyabivuze Osee 2, Nzabanita David 8, Peter Otema 17, Ndayishimiye Antoine Dominique 14 na Niyibizi Vedaste 16.
Uburyo bwo guhagarara mu kibuga
Peter Otema (17) watsinze igitego ku mukino wa Espoir FC arakomeza kuba muri 11
Abasimbura barimo; Nduwayo Danny Bariteze (GK,1), Ishimwe Issa Zappy 26, Mitima Isaac 5, Mushimiyimana Mohammed 10, Ndayisaba Hamidou 22, Hakizimana Kevin Pastole 25 na Jean Paul Uwimbabazi 7.
TANGA IGITECYEREZO