RFL
Kigali

Albert Mphande yageze mu Rwanda muri gahunda yo gushaka akazi ko gutoza Police FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/04/2018 15:09
1


Albert Mphande umutoza wari umenyerewe mu ikipe ya Nkwazi FC mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Zambia, yageze mu Rwanda aho aje kumvikana n’ubuyobozi bwa Police FC kuri gahunda yo kuba yabatoreza ikipe.



Mphande yatandukanye na Nkwazi FC imwirukanye ku mirimo yo gukomeza kuyitoza bityo akaba yamaze kugera mu Rwanda aho yaraye ageze aje kurangiza ibiganiro n’ikipe ya Police FC kuri ubu idafite umutoza mukuru.

Nk'uko ikinyamakuru ZambianFootballNews kibivuga, Albert yari amaze iminsi yirukanwe mu ikipe ya Nkwazi FC bityo ngo akaba yaragiranye ibiganiro n'abayobora Police FC mbere yuko afata indege imuzana mu Rwanda.

Albert ushobora guhabwa akazi ko gutoza Police FC

Albert Mphande ushobora guhabwa akazi ko gutoza Police FC  

Mu gihe shampiyona ya Zambia igeze ku munsi wa karindwi wa shampiyona, Nkwazi FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota icumi (10) mu mikino irindwi (7) imaze gukina. Zesco United niyo iyoboye shampiyona n’amanota 16 mu mikino irindwi (7) imaze gukina muri iyi shampiyona y’amakipe 20.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gatera Maurice5 years ago
    MWIRIWE NEZA ,ESE UBUNDI POLICE FC IRAZANA UMUTOZA WO KUMMRA IKI NUBUNDI KO BATAZAMANUKA KANDI BAKABA BATAZANAZA MURI 4 ZA MBERE ,BAYIREKEYE MASO NUBUNDI KO UMWANYA BAZABONA UTEGANYIJWE IKINDI YANIVUGIYE KO 1)AMAZE GUTWARA IBIKOMBE BYINSHI, 2)YABAYE MU MAKIPE MENSHI, 3)ANAFITE UBINARARIBONYE(expérience) .UBUNDI C UWIRUKANYWE MURI ZAMBIYA WE ATANIYE NA BAMWE MASO YAVUZE KO BIRIRWA BATIKURA GUSA NYAMARA BATARAKORA NO KU ISAHANE (muzambarize maso nabo bantu batarakora ku isahane ubindi ubwo barira kuki? )





Inyarwanda BACKGROUND