Albert Mphande umutoza wari umenyerewe mu ikipe ya Nkwazi FC mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Zambia, yageze mu Rwanda aho aje kumvikana n’ubuyobozi bwa Police FC kuri gahunda yo kuba yabatoreza ikipe.
Mphande yatandukanye na Nkwazi FC imwirukanye ku mirimo yo gukomeza kuyitoza bityo akaba yamaze kugera mu Rwanda aho yaraye ageze aje kurangiza ibiganiro n’ikipe ya Police FC kuri ubu idafite umutoza mukuru.
Nk'uko ikinyamakuru ZambianFootballNews kibivuga, Albert yari amaze iminsi yirukanwe mu ikipe ya Nkwazi FC bityo ngo akaba yaragiranye ibiganiro n'abayobora Police FC mbere yuko afata indege imuzana mu Rwanda.
Albert Mphande ushobora guhabwa akazi ko gutoza Police FC
Mu gihe shampiyona ya Zambia igeze ku munsi wa karindwi wa shampiyona, Nkwazi FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota icumi (10) mu mikino irindwi (7) imaze gukina. Zesco United niyo iyoboye shampiyona n’amanota 16 mu mikino irindwi (7) imaze gukina muri iyi shampiyona y’amakipe 20.
TANGA IGITECYEREZO