RFL
Kigali

Akarere ka Gisagara kagiye gutangirira ku mukino w'amagare gashakisha abafite impano mu mikino itandukanye

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:21/01/2015 12:32
0


Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buratangaza ko bwateguye amarushanwa yo gushakisha abafite impano mu mukino wo gusiganwa ku magare ariko gahunda ikazakomereza no mu yindi mikino n’ubwo nta gahunda ihari yo gutunga ikipe y’umupira w’amaguru nk’uko bimenyerewe ku tundi turere



Aganira na inyarwanda.com, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara Mvuyekure Innocent yatangaje ko aya marushanwa agamije gukangurira abaturage kugira isuku, akazitabirwa n’abakinnyi batarengeje imyaka 20 y’amavuko kandi bavuka mu karere ka Gisagara, mu rwego rwo kubakundisha uyu mukino kuburyo hazaboneka abasimbura ba Ruhumuriza Abraham wamamaye cyane muri uyu mukino dore ko anakomoka muri aka karere

Mucyo afite akarusho ko kuba ari muremure

Ruhumuriza Abraham n'umuhungu we bakomoka mu karere ka Gisagara

Mvuyekure Innocent yagize ati: “Ni isiganwa twise tour de Gisagara. Hazasiganwa urubyiruko ruri munsi y’imyaka 20, bazahagurukira i Huye banyure mu murenge wa Kibirizi, banyure mu murenge wa Mugombwa, bazamuke i Muganza bakomeze i Ndora berekeza mu murenge wa Musha bagaruke i Save ahitwa ku Rwanza baveyo bagaruka ku biro by’akarere ka Gisagara

Ni isiganwa twateguye dufatanyije n’amasosiyete y’itumanaho harimo Tigo hari ubufasha bazatanga. Biri no muri gahunda izafasha mu kwizihiza umunsi mukuru w’intwali uba tariki ya mbnere z’ukwezi kwa kabiri , ariko kandi hari n’ubutumwa buzagenda butangwa bujyane no gushishikariza abantu kwirinda umwanda, bakagira isuku cyane cyane ariko no gushishikariza urubyiruko umuco wo gukunda siporo bagatinyuka no kwitabira amarushanwa

Murabizi ko na Ruhumuriza akomoka mu murenge wa Save, ni ugushishsikariza urubyiruko kuba rwatera ikirenge mu cye

Turimo turashaka ko akarere ka Gisagara kagaragara mu mikino cyane cyane mu mikino ngororamubiri, amasiganwa y’amagare turimo turubaka jimunaji, kugirango hajye hakinirwa za volley za basket ku buryo no ku rwego rw’igihugu tuzajya tugira amarushanwa twakira

Akarere ka Gisagara nta kipe y’umupira w’amaguru gafite cyane ko nta na sitade tugira ariko twahisemo ko kuba twagira amakipe akina imikino y’intoki, turashaka kugira ikipe ya volleyball

Ku bijyanye n’ibihembo bizagenerwa abitwaye neza yagize ati:  “Muri buri murenge uzajya ahatanga abandi azajya ahita ahabwa ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda ariko n’uwa mbere ku rwego rw’akarere azahembwa bishimishije, hari ibihembo bitandukanye birimo amagare, ibikombe ndetse na anveloppe

Nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere, iri rushanwa rikaba ryaragenewe ingengo y’imari isaga miliyoni 10 z’amanyarwanda

Tubibutsa ko kwiyandikisha byatangiye tariki ya 19 Mutarama 2015 bikazarangira tariki ya 23 Mutarama 2015, bikaba bikorerwa ku kicaro cya Horizon Express mu mjyi wa Huye, naho isiganwa rikazaba tariki ya 25 Mutarama 2015

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND